Mu kiganiro ikinyamakuru Igihe cyagiranye n’Amb. Karega Vincenta yavuze ko mu 2012, RNC yanyujije mu kinyamakuru City Press cyo mu Mujyi wa Pretoria ko bazakora Coup d’Etat mu Rwanda bashyigikiwe n’isi yose nk’uko byagenze kuri Kadhafi muri Libya.
Igisubizo cya guverinoma ya Afurika y’Epfo cyabaye kubaha ibaruwa ibihanangiriza kubera kuvuga icyo kintu ku gihugu cy’inshuti yayo bayibereye ku butaka. Kuva ubwo bahinduye imikorere bafungura radio ikorera kuri Internet bise Itahuka.
Umunyamakuru Serge Ndayizeye uyobora Radio Itahuka
Amatangazo yose badashobora kunyuza mu itangazamakuru ryeruye bayanyuza kuri iyo radio Itahuka bavuga ko ikorera i Washington, ariko abayikoresha benshi ni abarwanashyaka ba RNC bakorera muri Afurika y’Epfo.
Ibyo ivuga biraciriritse nta n’icyizere bitanga cyane ko iyo ngirwa radio yavutse ipfuye kimwe n’indi migambi yose ya RNC.
Afurika y’Epfo nayo ihoza ijisho ku bikorwa byabo kugira ngo batarengera ku Rwanda ariko ni akazi gakomeye kuko bafite n’inshingano zo kwita ku gihugu cyabo ndetse ntibabasha no kumenya ubukana bw’amagambo y’Ikinyarwanda cyangwa ibyo icengezamatwara ryo kuri internet rishobora kuzana.
Gusa u Rwanda ntiruteze byinshi ku Muryango w’Abibumbye cyangwa ibindi bihugu mu gukumira ingengabitekerezo y’uburozi ya RNC/FDLR n’imigambi yayo y’intambara. Ku mipaka yarwo, ubunararibonye bw’u Rwanda n’ubushobozi mu kurinda ubutaka bwarwo ntibishidikanywaho yewe no kuri aba biyita ‘abarwanya ubutegetsi” bari mu mahanga.
Uko bafatwa muri Afurika y’Epfo ni nk’ikinyamakuru cyo mu gihugu cyangwa umuryango utegamiye kuri leta uvuga icyo ushatse ku muntu uwo ariwe wese bashatse, ariko igice kinini cy’abashakashatsi n’abanyamakuru bacukumbura, abahanga mu bucuruzi, n’abandi bo mu nzego zifata ibyemezo bazi aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze, ntibafata ibitekerezo bya RNC nk’isoko y’amakuru yizewe, uretse mu duce tumwe na tumwe tw’abaturage badafite ubushobozi buhagije bwo gusesengura.
Source: Igihe.com