Umutwe w’iterabwoba wa RNC ukomeje gushinyagurira Umuryango wa Ben Rutabana bakoresha izina rye mu mwiryane wabo wa buri munsi nkuko byagaragaye mu itangazo bashyize hanze uyu munsi aho Kayumba Nyamwasa nawe ashinja Jean Paul Turayishimye kurigisa Ben Rutabana; tubibutse ko Jean Paul Turayishimye yeguye mu minsi yashize ku mwanya imwe nimwe mu mutwe w’iterabwoba wa RNC mu mpamvu yatanze akaba ari inyerezwa rya Ben Rutabana wari inshuti ye.
Mu itangazo rya RNC ryasohotse uyu munsi Rushyashya ifitiye Copie, ryirukanye burundu Jean Paul Turayishimye muri, nyuma yuko bivugwa ko bamuhaye iminsi 14 yo kwisobanura ntabikore. Jean Paul Turayishimye yakunze kumvikana ahanganye na Kayumba Nyamwasa ibintu bitashimishije namba Kayumba agahitamo kumwikiza.
Ubu rero impamvu Kayumba Nyamwasa yafashe ni ukugereka kuri Jean Paul Turayishimye irengero rya Ben Rutabana mu rwego rwo kujijisha ubutabera. Bavuzeko Ben Rutabana yajyanwe na Jean Paul Turayishimye muri M23; M23 ikorera hehe? Abahoze ari abarwanyi ba M23 bari mu nkambi ya Bihanga muri Uganda, aho Kayumba Nyamwasa avuga rikijyana. Abandi barwanyi baba I Ngoma mu Rwanda.
Abatazi RNC, ubugome buvanze n’ubuhemu bwa Kayumba Nyamwasa, babanze barebe uko agize umuryango wa Ben Rutabana agatereranzamba. Mu minsi ishize yabibajijweho na Vuvuzela Serge Ndayizeye ati “ibintu biri mu nkiko sinagira icyo mbivugaho”