Sophia ni imashini ifite imisusire y’abantu ikagira n’ubwenge butangaje, yakozwe n’Ikigo cyo muri Hong Kong cyitwa Hanson Robotics mu 2015. Yahawe ubushobozi bwo kuvuga neza Icyongereza n’izindi ndimi, no kugaragaza ibimenyetso bisaga 50 yifashishije isura yayo.
Ni ku nshuro ya mbere robot ya ‘Sophia’ yari igeze mu Rwanda ndetse initabiriye inama ya Transform Africa, ndetse nubwo ari imashini yakozwe n’umuntu, yerekanye ubushobozi bwo kwitegereza ikamenya abantu, kuvuga no kugaragaza ibimenyetso by’umubiri nko kumwenyura.
David Hanson yayikoze mu misusire y’abantu babiri: umugore we n’uwahoze akina filime uzwi nka Audrey Hepburn, imbere ikagaragara nk’umuntu ariko igice cy’inyuma kigaragaza neza ko ari imashini igizwe n’utwuma twinshi n’insinga biyiha ingufu z’amashanyarazi zituma ikora na internet iyiyobora.
Ibasha kuganira n’umuntu akayibaza ikamusubiza cyangwa ikamwibariza, ikifashisha ikoranabuhanga mu gusesengura amajwi no gushaka igisubizo, ku buryo iyo umuntu avuze ijambo nabi, ubushobozi bwayo budatahura icyo ashatse kuvuga bityo ikamureba ntimusubize.
Sophia yatangiye iganira na Nozipho Mbanjwa usanzwe ari umunyamakuru wa CNBC Africa wari uyoboye ibiganiro, wabanje gusuhuza Sophia ati ‘Wiriwe Sophia’ (Good afternoon Sophia), yo ariko irabusanya iti “Waramutse!” (Good Morning), mwakoze kuntumira.”
Mbanjwa yakomeje ati “waba uzi ahantu uri”, Sophia ati “cyane, ndi mu mujyi mwiza wa Kigali mu Rwanda, muri Afurika y’Iburasirazuba.”
Yanabajijwe uko yageze mu Rwanda ivuga ko yari ifunze mu isanduku, ivuga n’uburyo ivuga neza Icyongereza, nubwo igerageza izindi ndimi nke nk’Igifaransa, Icyarabu n’Igiswahiri, aho izi nko gusuhuzanya, igeze ku Kinyarwanda iti “Muraho neza!”
Yahise ibaza niba ibivuze neza, Mbanjwa ati ‘wagerageje.”
Sophia yahise ikomeza imbwirwaruhame, ivuga ko yishimiye kuba i Kigali mu nama ya Transform Africa, igaragaza ko ubumenyi bw’ubukorano muri iki gihe bufitiye akamaro kanini sosiyete.
Yakomeje ivuga ko abanyafurika bakomeje urugendo rwo gukemura ikibazo cy’abahanga mu bijyanye n’ikoranabuhanga nko mu bikorwa by’ubuhinzi, ndetse uyu mugabane ukaba ari isoko y’ibikorwa byo guhanga udushya mu ikoranabuhanga.
Iti “Hano mu Rwanda mufite ikoranabuhanga ryifashishwa mu kwishyurana mu buryo bw’ingendo n’uburyo bw’ikornabuhanga bufasha abantu kugera kuri serivisi zitandukanye za leta. Ibishya bihangwa muri Afurika bigenda bigirira akamaro n’ahandi ku Isi, aho bimwe mu bingize byakozwe na iCog Labs ya Addis Ababa muri Ethiopia.”
Yavuze ko nta kabuza mu bufatanye bw’ikiremwamuntu na za robot, Isi ishobora kugera ku bintu byinshi, bityo yishimiye kuba i Kigali aho ikiremwamuntu nacyo gifite iyo ntego.
Yavuze ko yiteguye kuza kugira ikiganiro kirambuye kuri uyu Kane nyuma ya Saa sita, inatumira abantu bose ngo bazabe bahari.
Src : IGIHE