Mu ijoro ryakeye, abasirikare b’u Rwanda barashe abagabo batatu b’Abanyarwanda bageragezaga kwinjiza mu gihugu bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, binjiriye ahatemewe n’amategeko hakunze kunyura ibitero by’imitwe igamije guhungabanya umutekano.
Abo uko ari batatu barasiwe mu Murenge wa Rubavu batwaye imyenda ya caguwa ya magendu. Ubuyobozi bwahise buremesha inama abaturage mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, yagize ati “Birababaje aba bantu bari bakiri abasore, ari amaboko y’igihugu, twakabaye natwe turi mu kazi gafitiye igihugu akamaro ariko twaje hano, nimureke gukora ibikorwa bishyira mu kaga ubuzima bwanyu.”
Umuyobozi wa Brigade ya 301 ikorera mu turere twa Nyabihu, Rubavu na Rutsiro, Colonel Pascal Muhizi, yavuze ko buri gihugu kigira inzira zemewe n’amategeko abaturage bagomba gukoresha.
Yakomeje ati “Babandi bose bajya batera, baturuka hariya kandi nta narimwe [umwanzi] yigeze atera adaherekejwe n’abacoracora [abacuruza magendu] kuko nibo babayobora. Nonese murashaka ko dukorana gute? Dukunde abacoracora bakorana n’umwanzi twibagirwe inshingano zacu? Nibyo mushaka? Twe tube abana beza tubareke baze babarimagure? Amahitamo ni ayanyu [ariko] mwabyemera, mutabyera, twebwe ntabwo tuzigera tubyemera.”
‘’Amabwiriza twarayabahaye, imipaka irazwi hari Kabuhanga, Petite Barrière na Grande Barrière. None se iyo utahanyuze ugapfumaguza nijoro mu mwijima usatira ibirindiro by’Ingabo uba ushaka kugera kuki, uretse kwiyahura? Cyangwa ni ugushaka kurangiza ubuzima ku buryo bwihuse? Umusirikare ari aho ategereje umwanzi, nawe uraje wikoreye ibifurumba bya magendu. Ubwo twabwirwa n’iki niba utikoreye imbunda?’’
Mu Ugushyingo umwaka ushize nabwo Munyanganizi Athanase w’imyaka 36, yararashwe ahita apfa ubwo yageragezaga kwinjiza mu Rwanda magendu y’imyenda, ayivanye muri RDC.