Abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare bagera ku 1500 bakorera mu mirenge ya Kanama,Nyakiriba,Kanzenze,Mudende,Bugeshi,na Busasamana, yo mu karere ka Rubavu, ku itariki 10 Gashyantare, bashyizeho amahuriro 17 yo gukumira ibyaha (Anti-Crime Clubs).
Aba bakorera uyu mwuga muri iriya mirenge uko ari itandatu, bibumbiye mu ma koperative 17, bakaba kandi ari abanyamuryango b’impuzamakoperative yabo ku rwego rw’akarere yitwa Union de Taxi Vélos de Rubavu.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Senior Superintendent of Police (SSP) Callixte Kalisa yitabiriye icyo gikorwa cyabo cyabereye mu kagari ka Kirerema, mu murenge wa Kanzenze, akaba yarabahuguye ku bijyanye n’uruhare rwabo mu kwicungira umutekano.
SSP Kalisa yababwiye ati:”Umutekano ni inkingi ya mwamba y’iterambere rirambye. Buri wese akwiriye kugira uruhare mu kurwanya ikintu cyose gishobora kuwuhungabanya.”
Yabashimiye uruhare bagira mu kwicungira umutekano aho baba bari hose, maze abasaba gukomeza gukorana neza na Polisi y’u Rwanda bayiha amakuru yatuma harwanywa ndetse hakanakumirwa ibyaha.
Yababwiye ati:” N’ubundi mwari musanzwe muri abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kurwanya no gukumira ibyaha, ariko buri umwe muri mwe yabikoraga ku giti cye, ariko ubu mugiye kurushaho kubikora neza kuko muhurije hamwe imbaraga kandi mukaba mwumva ibintu kimwe.”
SSP Kalisa yababwiye kandi kubahiriza amategeko n’amabwiriza bigenga umwuga wabo, aha akaba yarabasobanuriye ko bizatuma badakora cyangwa ngo bateze impanuka mu muhanda.
Na none yababwiye kujya bashishoza mu gihe bari gukora umwuga wabo kugira ngo hato badatwara abantu bafite ibintu bitemewe nk’urumogi cyangwa bagiye gukora ibindi bikorwa binyuranyije n’amategeko, kandi abasaba kujya bahita bamenyesha Polisi y’u Rwanda igihe batahuye ko umugenzi batwaye kuri moto ndetse n’undi muntu wese agiye kubikora cyangwa ari gutegura kubikora.
SSP Kalisa yabwiye kandi abo bakora uyu mwuga kudatwara igare nijoro, kutarihekaho ibiro birenze ijana ku muhanda wa kaburimbo, kugira ikarita iranga ko bakora uyu mwuga kandi bakayigendana igihe cyose bari kuwukora.
Yabakanguriye kandi kugira umwambaro uranga ko batwara abagenzi kandi bakawambara igihe babatwaye, kandi abasaba kugira uruhare mu kurwanya ubwoko bw’ihohoterwa ubwo ari bwo bwose kimwe n’amakimbirane aho ava akagera.
Umuyobozi w’iyo mpuzamakoperative yabo,Uwimana Valence yashimye Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rubavu ku nama yagiriye abo bakora uyu mwuga , maze abasaba gushyira hamwe kugira ngo icyo bashyiriyeho ayo mahuriro kigerweho nk’uko babyifuza
Uwimana yagize ati:”Dukora umwuga wacu neza kuko hari umutekano usesuye mu gihugu.Tugomba rero kwirinda ikintu cyose gishobora kuwuhungabanya kandi tukagira uruhare mu kukirwanya no kugikumira.”
Yasoje asaba bagenzi be gukurikiza inama bagiriwe no gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje.
RNP