Abantu bikekwako ari abarwanyi b’umutwe FDLR ubarizwa mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, barashe amasusu menshi mu murenge wa Busesamana , Akarere ka Rubavu ho mu Ntara y’Uburengerazuba, bakomeretsa bikomeye umuturage ndetse barasa n’inka ze ebyiri zirapfa indi imwe irakomereka bikomeye. Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki 30 Werurwe 2018,
Umwe mu baturage wo muri uyu murenge ibi byabereyemo yabwiye itangazamakuru ko aya masasu yahereye ahagana saa tanu z’ijoro kugeza saa sita z’ijoro gusa ngo bo bakeka ko baba ari abarwanyi bitwaje intwaro bo mu mutwe wa FDLR babikoze bagamije guhitana uyu muturage no guhungabanya umutekano w’igihugu.
Uyu murenge ibi byabereyemo usanzwe uhana imbibe n’iki gihugu cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo wanakunze kugabwamo ibitero by’abarwanyi ba FDLR hamwe na bamwe mu ngabo za Leta y’iki gihugu.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Munyengango Innocent yemeje aya makuru avuga koko ko uku kurasa kwabayeho ariko kugeza ubu nabo bakaba bataramenya abihishe inyuma y’iki gitero.
Yakomeje avuga ko iyo ibintu nk’ibi bibaye by’umwihariko mu murenge wa Busasamana abaturage bakeka ko hari igikuba cyacitse ariko muy’ukuri nta kindi kibazo gikomeye gihari.