• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris ruzasuzuma ubujurire kuri Padiri Wenceslas Munyeshyaka, nyuma y’imyaka ibiri urubanza rwe ruhagaritswe.

Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris ruzasuzuma ubujurire kuri Padiri Wenceslas Munyeshyaka, nyuma y’imyaka ibiri urubanza rwe ruhagaritswe.

Ubwanditsi 30 Aug 2017 ITOHOZA

Ihuriro ry’imiryango iharanira ikurikiranwa ry’abakekwaho uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, CPCR, ryatangaje ko ryabonye amakuru ko kuwa 8 Ugushyingo 2017, Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris ruzasuzuma ubujurire kuri Padiri Wenceslas Munyeshyaka, nyuma y’imyaka ibiri urubanza rwe ruhagaritswe.

Muri Kanama 2015 nibwo ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwahagaritse gukurikirana Padiri Munyeshyaka buvuga ko nta bimenyetso bifatika bimushinja, maze nyuma y’amezi abiri ubucamanza buha agaciro icyo cyifuzo, ibintu umuyobozi wa CPCR, Alain Gauthier avuga ko byakozwe ku mpamvu batasobanukiwe.

Yagize ati “Niyo mpamvu imiryango iharanira ubutabera irimo CPCR, yafashe icyemezo cyo kujurira. Bisabye imyaka ibiri yose ngo iki kirego kigarurwe imbere y’ubucamanza.”

Kuva mu 1995 Padiri Munyeshyaka arebwa n’ikirego kimushinja uruhare muru Jenoside yakorewe abatutsi muri Paruwasi ya Sainte Famille mu Mujyi wa Kigali, mu rubanza rumaze igihe kirekire ugereranyije n’izindi zirebana na jenoside yakorewe abatutsi.

Impapuro zisaba itabwa muri yombi rya Munyeshyaka, zigaragaza ko yagize uruhare mu gutegura Jenoside, akitabira inama zatumizwaga na Tharcisse Renzaho wari Perefe w’Umujyi wa Kigali, hamwe na Gen. Munyakazi wahamijwe uruhare muri Jenoside.

Zigaragaza kandi uburyo Munyeshyaka hagati ya Mata na Kamena 1994 yarashe abantu bane ndetse n’ubuhamya bw’abakobwa yasambanyije ku gahato, akanagira uruhare ku bantu 60 bakuwe ahantu hatandukanye bakajya kwicirwa kuri segiteri ya Rugenge.

Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bugitangaza umwanzuro wo guhagarika urubanza rwa Munyeshyaka, Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, yarawamaganye, isaba abacamanza b’u Bufaransa kutita kuri ubwo busabe ariko ntibyitabwaho.

Kugeza ubu u Bufaransa bumaze kuburanisha imanza eshatu zonyine, urwarangiye rukaba ari rumwe rwa Pascal Simbikangwa wakatiwe gufungwa imyaka 25 muri Nyakanga umwaka ushize.

Abandi babiri aribo Octavien Ngenzi na Tito Barahira bakatiwe gufungwa burundu ariko barajurira, bigateganywa ko ubujurire bwabo buzumvwa hagati ya tariki 17 Mata na 6 Nyakanga 2018.

Ngenzi w’imyaka 59 na Barahira w’imyaka 66 basimburanye mu kuyobora Komini ya Kabarondo mu yahoze ari Perefegitura Kibungo, bashinjwa kuba ku isonga rya Jenoside yakorewe Abatutsi bari bahungiye muri Paruwasi ya Kabarondo muri Mata 1994.

CPCR ivuga ko urubanza rwa Munyeshyaka rumaze imyaka myinshi, ku buryo nta kabuza uyu musaseridoti ukorera ubutumwa bwe muri paruwasi ya Gisors yagera imbere y’urukiko kuko ibyaha aregwa bikomeye kandi imiryango y’inzirakarengane ikeneye ubutabera.

Iyi mpuzamiryango ivuga ko hari amadosiye menshi agitegerereje ku meza y’abacamanza akeneye gukurikiranwa, ndetse itegereje igisubizo cya Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa ku ibaruwa yamwandikiye imusaba kugira icyo akora mu kwihutisha imanza zirebana na Jenoside yakorewe abatutsi.

-7788.jpg

Padiri Wenceslas Munyeshyaka yambaraga gisilikare mugihe cya Jenoside

2017-08-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Leta y’UBurundi iravugwaho kugira gereza zitazwi hafi y’umupaka w’URwanda

Leta y’UBurundi iravugwaho kugira gereza zitazwi hafi y’umupaka w’URwanda

Ubwanditsi 28 Jun 2019
“Uzitura impene yamara kurenga imbibe ugahebeba nka yo”-Umugani w’ikirundi

“Uzitura impene yamara kurenga imbibe ugahebeba nka yo”-Umugani w’ikirundi

Ubwanditsi 04 Feb 2025
Ubutumwa burimo ibisasu n’ubwicanyi bwaguyemo 13, iminsi itatu y’icuraburindi muri Amerika

Ubutumwa burimo ibisasu n’ubwicanyi bwaguyemo 13, iminsi itatu y’icuraburindi muri Amerika

Ubwanditsi 29 Oct 2018
Isaha y’Abahanga irerekana ko hasigaye Iminota 2,30 ngo Isi ihinduke Umuyonga

Isaha y’Abahanga irerekana ko hasigaye Iminota 2,30 ngo Isi ihinduke Umuyonga

Ubwanditsi 27 Jan 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rushyashya mu isura nshya
Mu Rwanda

Rushyashya mu isura nshya

Ubwanditsi 08 Nov 2017
U Rwanda rwaje ku isonga muri Afurika mu kwegereza abaturage serivisi z’imari
UBUKUNGU

U Rwanda rwaje ku isonga muri Afurika mu kwegereza abaturage serivisi z’imari

Ubwanditsi 05 Nov 2018
Uko Museveni yashoboye kwinjiza bitemewe intwaro nyinshi mu gihe cy’ubutegetsi bwa Id Amin na Obote Milton n’uruhare Karuretwa yabigizemo
INKURU NYAMUKURU

Uko Museveni yashoboye kwinjiza bitemewe intwaro nyinshi mu gihe cy’ubutegetsi bwa Id Amin na Obote Milton n’uruhare Karuretwa yabigizemo

Ubwanditsi 21 Jan 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru