• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Rubavu: Abaturage bashimishijwe na serivisi bahabwa zo gupimisha imodoka zabo

Rubavu: Abaturage bashimishijwe na serivisi bahabwa zo gupimisha imodoka zabo

Editorial 16 Sep 2016 Mu Mahanga

Abatwara ibinyabiziga bo mu Ntara y’I Burengerazuba barishimira serivisi barimo guhambwa na Polisi y’u Rwanda guhera tariki ya 14 Nzeri, aho ibinyabiziga byabo bipimwa imiterere yabyo.

Umuyobozi wungirije w’ikigo cya Polisi y’u Rwanda gishinzwe gupima imiterere y’ibinyabiziga, akaba anashinzwe ibijyanye na tekiniki muri iki kigo, Senior Superintendent of Police (SSP) Bernardin Nsengiyumva, yavuze ko uburyo burimo kwifashisha ari ubw’imodoka irimo ibikoresho byose bipima imiterere y’ibinyabiziga, aho igenda izenguruka hirya no hino mu gihugu.

Yakomeje avuga ko iki gikorwa kibera mu karere ka Rubavu, kigamije kwegereza serivisi abatwara ibinyabiziga batuye hirya no hino mu Ntara, batiriwe bakora urugendo rurerure bajya i Kigali ahasanzwe hakorera iki kigo (MIC) gusuzumisha imodoka zabo.

Mu byo bapima imodoka nk’uko yabitangaje; harimo gupima imiterere y’amapine harebwa ko ameze neza, harimo kandi gupima ko feri z’imodoka zitangiritse, gupima imiterere y’amatara maremare cyangwa amagufi, uturebanyuma ibyo bita “retro-viseurs”, gupima imyotsi isohoka mu modoka harebwa ko itangiza ikirere, kureba uko imodoka imeze (housing) hasuzumwa niba itarangiritse ibice by’inyuma cyangwa se amarangi yayo atarashaje n’ibindi.

Umuyobozi wungirije w’ikigo cya Polisi y’u Rwanda gishinzwe gupima imiterere y’ibinyabiziga yakomeje avuga ko iyo imodoka ipimwe bagasanga nta busembwa ifite , ihabwa icyangombwa cy’uko yujuje ubuziranenge ku buryo izikora imirimo itari iy’ubucuruzi iba izongera gusuzumwa hashize umwaka, mu gihe izikora ibikorwa by’ubucuruzi zo zigaruka mu isuzumwa hashize amezi atandatu.

SSP Bernardin Nsengiyumva yavuze ko igikorwa cyo gusuzuma imiterere y’ibinyabiziga mu Ntara y’I Burengerazuba kirimo kubera mu karere ka Rubavu kizarangira tariki ya 21 Nzeri. Ku munsi hakaba hakorerwa isuzumwa imodoka ijana ku buryo ku musozo w’iki gikorwa hazaba hamaze gusuzumwa imodoka hagati ya 900-1000 nk’uko yakomeje abitangaza. Abatunze ibinyabiziga muri iyi Ntara akaba abasaba kudacikanwa ahubwo bakitabira iki gikorwa kuko kibafitiye akamaro.

SSP Bernardin Nsengiyuma yavuze kandi ko mbere y’uko iyi modoka ya Polisi y’u Rwanda irimo ibikoresho bipima imiterere y’ibinyabiziga iza mu karere ka Rubavu, yari iherutse mu turere twa Nyamagabe, Rusizi, Huye na Musanze, akaba yarakomeje avuga ko bazakomeza no mu tundi turere mu minsi iri imbere batanga iyi serivisi.

SSP Bernardin Nsengiyumva yavuze kandi ko mu byo abaza gusuzumisha ibinyabiziga byabo bitwaza harimo icyangombwa cyo kuba warishyuye kuri banki amafaranga yo gupimisha ikinyabiziga, ubwishingizi bw’imodoka, fotokopi y’uruhushya rwo gutwara imodoka n’iy’indangamuntu, icyemezo cy’imodoka (carte jaune) ndetse agasubiza n’icyemezo aba yarahawe (certificate) cyerekana ko imodoka yasuzumwe.

Bamwe mu baje gusuzumisha imodoka zabo bishimiye icyo gikorwa. Ineza Private wo mu Murenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu yagize ati:” Ndanezerewe cyane kuko imodoka yanjye basanze ari nzima.

Mbere najyaga i Kigali gusuzumisha imodoka yanjye nkakora urugendo rurerure. Ndasaba abandi bataraza kwihuta bakazana imodoka zabo kuzisuzumisha kuko birinda n’impanuka”.

Undi witwa Byiringiro Charles usanzwe ukora akazi ko gutwara abagenzi mu Mujyi wa Gisenyi mu karere ka Rubavu nawe yagize ati:” Tubyakiriye neza kuba baje gupimira imodoka hano. Iyo ugiye i Kigali ukoresha essence nyinshi, imodoka kandi ikajyayo nta bagenzi, umuntu agatanga amafaranga y’icumbi, ndetse n’ayo kurya. Ku buryo byose hamwe bishobora no kugera ku mafaranga ibihumbi 65 .

Ubu imodoka yanjye basanze ari nzima ndahita nsubira mu kazi, ndishimye cyane rwose. Habarugira Gaspard ukomoka mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Kivumu nawe wari waje gusuzumisha imodoka ye yavuze ko ubusanzwe yajyaga i Kigali gusuzumisha imodoka ye, aho yavuze ko yakoraga urugendo rurerure ndetse bikamutwara n’amafaranga menshi. Nawe yishimiye kuba Polisi y’u Rwanda yarabegereje iyo serivisi ikabasanga iwabo.

-4070.jpg

Umuyobozi wungirije w’ikigo cya Polisi y’u Rwanda gishinzwe gupima imiterere y’ibinyabiziga SSP Bernardin Nsengiyumva yasabye abatunze ibinyabiziga mu Ntara y’I Burengerazuba kwitabira iki gikorwa akomeza avuga ko n’iyo basanze imodoka itameze neza, nyirayo ahabwa iminsi 14 yo kujya kuyikoresha mu igaraji, hanyuma akazagaruka iyo minsi itarashira imodoka ye ikongera igakorerwa isuzumwa kandi amafaranga yo gusaba iyo serivisi agatanga 20% y’asanzwe.

RNP

2016-09-16
Editorial

IZINDI NKURU

Abadepite bo muri Guinée bashimye Serivisi za Isange One Stop Center

Abadepite bo muri Guinée bashimye Serivisi za Isange One Stop Center

Editorial 16 Nov 2016
Kuva Perezida Tshisekedi yaburirwa irengero, ubutegetsi muri kongo bwandaraye mu mayirabiri.

Kuva Perezida Tshisekedi yaburirwa irengero, ubutegetsi muri kongo bwandaraye mu mayirabiri.

Editorial 12 Apr 2024
Félix Tshisekedi ngo yanga Perezida Kagame ariko agakunda Abanyarwanda. Ese yaba azi igihango bafitanye na Perezida bitorera hafi 100%?

Félix Tshisekedi ngo yanga Perezida Kagame ariko agakunda Abanyarwanda. Ese yaba azi igihango bafitanye na Perezida bitorera hafi 100%?

Editorial 06 Jan 2023
Amafoto – PSG yatsinze Real Madrid mu mukino ubanza wa 1/8 w’irushanwa rya UEFA Champions League, Manchester City yihaniza Sporting CP iyitsinda 5-0

Amafoto – PSG yatsinze Real Madrid mu mukino ubanza wa 1/8 w’irushanwa rya UEFA Champions League, Manchester City yihaniza Sporting CP iyitsinda 5-0

Editorial 16 Feb 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yavuze ku hazaza h’imishinga u Rwanda ruhuriyeho n’ibindi bihugu
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yavuze ku hazaza h’imishinga u Rwanda ruhuriyeho n’ibindi bihugu

Editorial 26 Jun 2018
Perezida Kagame yagiriye ikizere abagore bazamufasha gutanga umusaruro muri AU
Mu Mahanga

Perezida Kagame yagiriye ikizere abagore bazamufasha gutanga umusaruro muri AU

Editorial 22 Oct 2016
Meya wa Nyamagabe Mugisha Philbert yasezerewe k’Ubuyobozi
Mu Rwanda

Meya wa Nyamagabe Mugisha Philbert yasezerewe k’Ubuyobozi

Editorial 20 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru