• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Rubavu: ADEPR yiyemeje kugira uruhare mu kurwanya ibyaha

Rubavu: ADEPR yiyemeje kugira uruhare mu kurwanya ibyaha

Editorial 15 Aug 2016 Amakuru

Abayoboke b’Itorero rya Pantekote ryo mu Rwanda (ADEPR), Paruwase ya Rusiza, ho mu murenge wa Bugeshi, mu karere ka Rubavu biyemeje kuba abafatanyabikorwa mu gukumira ibyaha.

Ku itariki 13 Kanama, abagera ku 1500 biganjemo urubyiruko bakoze urugendo rureshya na kilometero enye rwo gukangurira abantu b’ingeri zose kwirinda ibiyobyabwenge.

Urwo rugendo barutangiriye mu kagari ka Mutovu barusoreza ku Biro bishya by’Umurenge wa Bugeshi biri mu kagari ka Kabumba.

Muri icyo gikorwa, bari bitwaje ibyapa byanditseho amagambo ahamagarira abantu kutishora mu biyobyabwenge no gufatanya kurwanya ikoreshwa n’itundwa ryabyo.

Nyuma y’urwo rugendo, abo bayoboke b’iri Torero bagiranye ibiganiro n’ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego ndetse n’abaturage muri aka karere, Inspector of Police (IP) Solange Nyiraneza n’Umuyobozi wa ADEPR muri Rubavu, Revera Pasiteri Akoyiremeye Pierre Clavère.

Mu butumwa bwe, Akoyiremeye yagize ati:”Nk’Abakristu, dukwiye kwirinda ibyaha aho biva bikagera. Turasabwa kandi kugira uruhare mu kubirwanya dukangurira abandi kubyirinda.”

Yakomeje agira ati:”Dusenga mu bwisanzure kubera ko mu gihugu cyacu hari umutekano. Turasabwa rero kugira uruhare mu kuwubumbatira dutanga amakuru yatuma hakumirwa ikintu cyose gishobora kuwuhungabanya.”

IP Nyiraneza yasabye ababyeyi bari aho kwirinda amakimbirane mu miryango kubera ko ari mu bituma abana bahunga iwabo bakajya mu mihanda.

Yabwiye urubyiruko rwari aho ati:”Nihagira umuntu ubabwira ko ashaka kubajyana mu mahanga kubaha cyangwa kubashakirayo akazi cyangwa amashuri meza ntimukabyihererane ahubwo muzabimenyeshe ababyeyi banyu, ababarera, abavandimwe banyu cyangwa inzego z’ubuyobozi kugira ngo harebwe niba atari ushaka kujya kubacuruza.”

Uru rugendo ruje rukurikira urwakozwe ku itariki 6 Kanama n’urubyiruko 350 rw’iri Torero rwo mu mirenge ya Kanzenze, Nyakiriba na Mudende rwabereye mu kagari ka Kanyirabigogwe.

RNP

2016-08-15
Editorial

IZINDI NKURU

Umujyanama muri Loni ushinzwe kurwanya Jenoside arashinja FDLR ubwicanyi bukorerwa Abatutsi bo muri Kongo

Umujyanama muri Loni ushinzwe kurwanya Jenoside arashinja FDLR ubwicanyi bukorerwa Abatutsi bo muri Kongo

Editorial 01 Dec 2022
I Rubavu hasojwe amarushanwa y’abari munsi y’imyaka 15 yiswe CAF African Schools Championship 2022

I Rubavu hasojwe amarushanwa y’abari munsi y’imyaka 15 yiswe CAF African Schools Championship 2022

Editorial 25 Jul 2022
Umurage mubi w’Ububiligi ku Rwanda wagarutsweho na Perezida Kagame

Umurage mubi w’Ububiligi ku Rwanda wagarutsweho na Perezida Kagame

Editorial 17 Mar 2025
Perezida Tshisekedi ahanganye n’ihuriro rikomeye: Katumbi na AFC/M23 bashyigikiye igaruka rya Kabila

Perezida Tshisekedi ahanganye n’ihuriro rikomeye: Katumbi na AFC/M23 bashyigikiye igaruka rya Kabila

Editorial 26 May 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kongo Kinshasa igiye kohereza mu Rwanda Ntaganzwa ukekwaho Jenoside
Mu Rwanda

Kongo Kinshasa igiye kohereza mu Rwanda Ntaganzwa ukekwaho Jenoside

Editorial 01 Mar 2016
Umwihariko w’umwicanyi rurangiranwa Jean Baptiste Gatete wise ubuhiri “nta mpongano y’umwanzi” bwamaze Abatutsi muri Jenoside
Amakuru

Umwihariko w’umwicanyi rurangiranwa Jean Baptiste Gatete wise ubuhiri “nta mpongano y’umwanzi” bwamaze Abatutsi muri Jenoside

Editorial 12 Apr 2022
U Rwanda rwemerewe inguzanyo ya miliyari 235 Frw azarufasha gukwirakwiza amashanyarazi
UBUKUNGU

U Rwanda rwemerewe inguzanyo ya miliyari 235 Frw azarufasha gukwirakwiza amashanyarazi

Editorial 02 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru