Kayumba Rugema wari umaze iminsi mu maboko ya Police ya Norvege yarekuwe nyuma yo guhatwa ibibazo birebana n’inyandiko mpimbano yari akurikiranweho.
Mu minsi ishize nibwo Rugema Kayumba yatawe muri yombi agerageza gusohoka mu gihugu cya Norvege ajya mu Bubiligi mu myigaragambyo yo kwamagana Perezida Kagame.
Rugema yanditse kuri facebook ye ati : To all my friends and foes I have been silent but never have I been in jail. I have alot of work that is why I have not even been answering many of you in my in box. Love. ” ati : Ku nshuti zanjye zose n’abanzi banjye, nari nicecekeye, ariko si nari mfunzwe. Mfite akazi kenshi, akaba ariyompamvu ntajyaga nsubiza ibibazo byanyu”.
Amakuru avuga ko Rugema Kayumba, yambuwe ibyangombwa byose agendana ategekwa kutarenga imbibi z’igihugu acumbikiwemo cya Norvege, dore ko yafatanywe ibyangombwa by’ibihimbano by’Abanyekongo agerageza gusohoka muri icyo gihugu, bivugwa ko Rugema Kayumba yafashwe yihinduye umukongomani usanzwe uba muri Norvege mu mazina ya Assumani Bin Ramazani wavukiye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu Karere ka Karehe , wavutse kuwa 16 Nyakanga 1982, maze kuri icyo cyangombwa hakagaragaraho ifoto ya Rugema Kayumba w’impunzi y’umunyarwanda.
Rugema Kayumba yafatiwe kumupaka agerageza gusohoka muri icyo gihugu mugihe yari asanzwe ari gukorwaho iperereza kubyaha bigendanye no gushimuta abantu Kampala no kwinjiza urubyiruko mu mitwe y’inyeshyamba nabyo ashinjwaga gukoreraga I Kampala muri Uganda.
Ni nyuma yaho ku wa 11 Ukuboza 2017, ku mupaka wa Uganda na Tanzania, batangiriye ndetse bata muri yombi itsinda ry’ urubyiruko rw’ impunzi z’abanyarwanda zari zerekeje mu myitozo y’umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda[ RNC ], mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Uru urubyiruko rugera kuri 45 rwatawe muri yombi rwabaga mu nkambi y’ impunzi ya Nyakivale rwigishijwe amatwara ya RNC rufatwa rujyanywe kwitoza gisirikare mu misozi miremirere ya Minembwe mu gace Itombwe mu Burasirazuba bwa Congo-Kinshasa.
RNC yizezaga ababyeyi ko abana bagiye koherezwa muri Irak
Ababyeyi baba bana baje kwandikira ambasade ya Norvege muri uganda batabaza ku bana babo bafungiwe kugeza ubu muri Mbarara, uku gutabaza kubaye mu gihe ushinzwe ubukangurambaga muri RNC, Kayumba Rugema wakomeje avugwaho ibi bikorwa yahoraga yumvisha ababyeyi bafite abana mu nkambi ya Nyakivale ko abana babo bagiye gutozwa kugirango boherezwe muri Irak mu mirimo y’ umutekano nk’ uko bisanzwe bifasha urubyiruko rwinshi rudafite akazi muri Uganda.
N’ ubwo Rugema Kayumba yaje kwirukanwa Kampala ni inzego zishinzwe umutekano nyuma y’ibiganiro Perezida Kagame yagiranye na mugenzi we wa Uganda, Rugema yizezaga ababyeyi ko abana babo bagiye kubona amahirwe yo kujya gukorera amafaranga menshi muri Irak si uko byagenze kuko benshi muri bo baje gutabwa muri yombi na polisi ya Uganda ku mupaka wa Uganda na Tanzania mu gace ka Kikagati , ubwo bageragezaga kwambuka kugirango binjire muri Tanzania banyure i Burundi maze bambuke mu Majyepfo ya Kivu aho i Minembwe aho bitoreza.
Ni muri uru rwego ababyeyi bafite abana bajyanywe muri RNC bagafatwa n’ inzego z’ umutekano bandikiye ibaruwa ifunguye ambasade ya Norvege muri Uganda bayisaba ko abana babo baherutse gufatwa barekurwa nk’ uko tubikesha Site ya diaspora nyarwanda.
Aba babyeyi ndetse bafite abana bafashwe bajyanywe mu myitozo y’ igisirikare cya RNC barasaba ko Rugema Kayumba aho aherereye hose ko yagezwa imbere y’ ubugenzacyaha akabazwa aho yajyanaga abana babo bityo bakarekurwa.
Rugema wa RNC ashobora kwamburwa ubuhungiro muri Norvege
Kuba uyu Rugema Kayumba akomeje gufatanwa inyandiko mpimbano mu gihugu cya muhaye ubuhungiro no kuba ufitanye isano na Gen. Kayumba Nyamwasa washinze RNC, umutwe w’iterabwoba waje gukorera muri Uganda ubu ukaba ugeze muri Congo. Kuba Rugema Kayumba ukomeje ibikorwa by’ubukangurambaga muri uyu mutwe agafatwa ajya Congo anyuze mu Bubiligi mu myigaragambyo nibyangombwa bya feke, ibi bikorwa byawe byose bishobora ku kuviramo kwamburwa ubuhungiro ndetse ukaba wasubizwa mu gihugu cyawe cy’u Rwanda ku ngufu.
Niyo mpamvu kuba ababyeyi ba bana baritabaje ambasade ya Norevege aricyo gihugu cyonyine cyaguhaye ubuhungiro nibyo bituma aba babyeyi basaba iki gihugu kugira uruhare mu kuvuganira abana babo kugirango barekurwe mu maguru mashya.
Gusa kuva na mbere hose Rugema Kayumba wari ikivume uza gukorera muri Uganda wahoze ari umuhuzabikorwa wa RNC aho muri Norevege. Amakuru agera kuri twe yemeza kandi ko Rugema Kayumba waje gukorera muri Uganda ku butumire bwa nyokorume Gen.Kayumba Nyamwasa ubarizwa muri Afurika y’ Epfo.
Mu bikorwa byawe ushinzwe by’ ubukangurambaga no kwinjiza urubyiruko rw’ abanyarwanda muri RNC, Rugema Kayumba uyu ni umuvumo kuri wowe n’umuryango wawe wataye Kampala, umugore wawe ucuruza ibitoki kugirango arere abo mwabyaranye wowe wirarwa uyerera inyuma ya nyokorume n’ubu ucumbikiwe na mushikiwe wabaye ikivume imbere y’Imana n’abanyarwanda bose. Wibuke ko wavuye muri Uganda ufatanyije na bamwe mu bayobozi bakuru b’ urwego rukuru rw’ iperereza rya gisirikare cya Uganda (CMI) gushimuta abasaza bene wanyu ubakorera iyica rubozo, ibi bikorwa byawe bya kinyamanswa nibyo bikubungamo ntamahoro uzagira.
Intareyakanwa
Ko mbona iki kinyamakuru sigaye ucyandikanamo ikinyabupfura gike wana?
Ntimukagaragaze amarangamutima yanyu mu isura itabubahisha kuko bituma nuwakekaga ko ibintu ariko bitari ahita abona ko ahubwo ariko biri.
Ndabona kiri kugenda gifata isura nk’iya za rutwitsi ku buryo bishobora kuzadukoraho umunsi umwe pe!
Ndi inkotanyi itajegajega cg ngo ijegajezwe n’umuyaga,ya yindi idatinya ijini cg umujura, isasu iryumva nk’umubu utambutse.!
Yayeli G.
Yemwe ga kabameranye..mbega kubura ubunyamwuga!! Ubu koko ni Rugema ubavugisha amagambo nyandagazi?? Mwakwiyubashye?
KUBWEJAGURA? Ko ndeba buri wese asigaye abatera ubwoba se ? Ah wa mugani ntimubufite??