• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ruhango: Umukozi w’akarere yatawe muri yombi ashinjwa ruswa mu itangwa ry’akazi

Ruhango: Umukozi w’akarere yatawe muri yombi ashinjwa ruswa mu itangwa ry’akazi

Editorial 14 Apr 2018 INKURU NYAMUKURU

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafashe abantu babiri bakekwaho ruswa n’uburiganya muri gahunda yo gutanga akazi k’uburezi mu mashuri atandukanye muri aka karere.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Emmanuel Kayigi, yavuze ko abafashwe ari Ribanje Jean Pierre, Umukozi w’Akarere ushinzwe amashuri abanza n’ay’incuke wakiriye mu byiciro bibiri amafaranga y’u Rwanda yose hamwe angana n’ibihumbi magana ane (400,000Frw), n’uvuga ko yayimuhaye witwa Niyomugabo Ernest.

Yagize ati ”Niyomugabo yaje gutanga ikirego ko yahaye Ribanje amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 400,000 Frw ngo akaba yari yaramwemereye kuzamushyira ku rutonde rw’abemerewe akazi k’uburezi mu mashuri yisumbuye muri aka karere.”

Yavuze kandi ko hari n’abandi bavuze ko nabo hari n’abandi bakozi b’akarere bagiye baha ruswa bakabemerera kuzabashyira ku rutonde rw’abemerewe akazi k’uburezi ariko ntibikorwe.

CIP Kayigi yagize ati “Nyuma yo gutangaza ibyavuye mu bizamini byakozwe, abantu bagiye batanga amafaranga ntibisanze ku rutonde rw’abemerewe akazi, nibwo bamwe muri bo nk’uyu Niyomugabo yaje akavuga ko yahaye ruswa Ribanje.”

CIP Kayigi yavuze ko iperereza rikomeje ngo hamenyekane abandi bakozi bashobora kuba baragize uruhare muri ibi bikorwa bitemewe n’amategeko.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Ruhango, Nkurunziza Jean Marie, yavuze ko mu gihe hagikorwa iperereza ibyavuye mu bizamini byakozwe n’abashakaga akazi k’uburezi byose ubu byateshejwe agaciro.

Yagize ati “Ntituzihanganira umukozi wese urenga ku mategeko, uwo icyaha kizahama azakurikirwanwa hakurikijwe icyo itegeko riteganya.”

2018-04-14
Editorial

IZINDI NKURU

Amagare yahinduye ubuzima bwa benshi muri Afurika” – Perezida Kagame

Amagare yahinduye ubuzima bwa benshi muri Afurika” – Perezida Kagame

Editorial 25 Sep 2025
Uko umwa ADEPR yahuye n’uruva gusenya yagiye kuvuga ubutumwa muri Uganda akisanga muri gereza ya CMI

Uko umwa ADEPR yahuye n’uruva gusenya yagiye kuvuga ubutumwa muri Uganda akisanga muri gereza ya CMI

Editorial 14 Jun 2019
U Rwanda nta masezerano yo kwakira impunzi rwasinye na Israel

U Rwanda nta masezerano yo kwakira impunzi rwasinye na Israel

Editorial 23 Jan 2018
Urukiko rw’ikirenga rwategetse ko gushushanya Perezida Kagame bikomeza kuba icyaha

Urukiko rw’ikirenga rwategetse ko gushushanya Perezida Kagame bikomeza kuba icyaha

Editorial 25 Apr 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kayumba Nyamwasa arabazwa Ben Rutabana aho kuvuga uruhare rwe akigira umuvugizi wa Uganda
INKURU NYAMUKURU

Kayumba Nyamwasa arabazwa Ben Rutabana aho kuvuga uruhare rwe akigira umuvugizi wa Uganda

Editorial 03 Jul 2020
Burundi: Icyo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ku ijambo rya perezida Nkurunziza ko ataziyamamaza mu 2020
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Icyo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ku ijambo rya perezida Nkurunziza ko ataziyamamaza mu 2020

Editorial 08 Jun 2018
Nyaruguru: Igitero cy’abantu bitwaje intwaro cyahitanye  Abaturage babiri , batandatu barakomereka , imodoka ya gitifu n’icumbi yabagamo biratwikwa
INKURU NYAMUKURU

Nyaruguru: Igitero cy’abantu bitwaje intwaro cyahitanye Abaturage babiri , batandatu barakomereka , imodoka ya gitifu n’icumbi yabagamo biratwikwa

Editorial 20 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru