• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Ruharwa Laurent Bucyibaruta warimbuye Abatutsi mu cyahoze ari Gikongoro agiye gushyikirizwa ubutabera mu gihugu cy’ubufaransa

Ruharwa Laurent Bucyibaruta warimbuye Abatutsi mu cyahoze ari Gikongoro agiye gushyikirizwa ubutabera mu gihugu cy’ubufaransa

Editorial 03 Jun 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Laurent Bucyibaruta uzwi cyane m’uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Laurent Bucyibaruta agiye gutangira ku buranishwa mu mizi  n’inkiko zo mu mu Bufaransa. Urubanza ruregwamo Bucyibaruta ruzaburanishwa n’Urukiko rw’i Paris (Cour d’Assise de Paris) mu Bufaransa, kuva ku wa 9 Gicurasi kugeza ku wa 1 Nyakanga 2022.

Laurent Bucyibaruta yavutse muri 1944 mu cyahoze ari Pereegitura ya Gikongoro ubu ni mu ntara y’amajyepfo. Yabaye Perefe wa Gikongoro tariki ya 4 Nyakanga 1992, umunsi umwe mbere yuko MRND ya Habyarimana yizihiza isabukuru ya Coup d’Etat yo gukuraho Kayibanda, akaba yari yoherejwe n’ishyaka rye nk’intumwa muri Perefegitura yari izwiho kugira umubare munini w’Abatutsi ndetse inafite amateka mu bwicanyi bw’Abatutsi urebye ibyabaye mu Bunyambiriri na Bufundu muri kuri Noheli ya 1963.

Bucyibaruta aregwa kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwego rwa Ruharwa. Mu Ukuboza 1993, muri Mitingi ya MRND yasabye abantu gukusanya amafaranga yo kwikiza umwanzi ariwe “Mututsi”. Bucyibaruta kandi ashinjwa gutanga amabwiriza yo kwica Abatutsi, aho ubwicanyi bukomeye bwabaye muri iyi Perefegitura ariwe wari ubuyoboye.

Aha twavuga nk’ubwicanyi bwabereye kuri Paruwasi ya Cyanika tariki ya 21 Mata 1994, ubwicanyi bwabereye kuri Gereza ya Gikongoro tariki ya 22 Mata 1994 ndetse n’ubwabaye tariki ya 7 Gicurasi 1994 ku ishuri ry’abakobwa rya Kibeho Marie Merci.

Tariki ya 10 Mata 1994, Bucyibaruta yayoboye ubwicanyi bwabereye ku ishuri rya Murambi aho Abatutsi bari babwiwe guhungira ngo barabashakira umutekano ndetse n’ibyo kurya. Abo Batutsi baje kwicwa tariki ya 20 na 21 bikozwe n’abajandarume, abasirikari n’abasiviri.Bucyibaruta yahungiye mu Bufaransa mu mwaka wa 1997.

Urukiko Mpanabyaha rw’Arusha rwashyizeho impapuro zita muri yombi Laurent Bucyibaruta tariki ya 16 Kamena 2005. Nkuko urupapuro rumuta muri yombi rubivuga, Bucyibaruta ashinjwa ibyaha bigera kuri bitandatu harimo ibyaha bya Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, gushishikariza abandi gukora Jenoside , ibyaha byibasiye inyokomuntu, ubwicanyi ndetse no gufata abagore ku ngufu. Uruhare rwe ku giti cye ndetse nuruhare rwe nk’umuyobozi bigaragazwa muri urwo rupapuro rusaba ku muta muri yombi.

Tariki ya 30 Gicurasi 2000, Bucyibaruta yatawe muri yombi, kubera ibirego by’imiryango itandukanye ararekurwa ariko tariki ya 6 Kamena 2000 arafungwa. Yarajuriye arekurwa tariki ya 20 Ukuboza 2000.

Tariki ya 12 Kamena 2007, Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Mpanabyaha rw’Arusha yasabye ko dosiye ye ndetse niya Munyeshyaka Wenceslas zishyikirizwa inkiko z’Ubufaransa. Yongeye gufatwa tariki ya 20 Nyakanga 2007 nyuma aza kurekurwa ariko baguma ku ijisho ry’ubutabera aho we na Munyeshyaka batemerewe kuva mu gihugu cy’Ubufaransa.

Nk’umuyoboke ukomeye wa MRND, Bucyibaruta yagize imyanya ikomeye harimo kuba Burugumesitiri wa Komini ya Musange mucyahoze ari Gikongoro kuva tariki ya 13 Ukwakira 1973 kugeza tariki ya 22 Ugushyingo 1974 nyuma aza no kuba Superefe muri za Perefegitura ya Butare na Gisenyi.

Yabaye kandi intumwa ya Rubanda (umudepite) nuko muri 1985 aba Perefe wa Kibungo kugeza muri 1992, ubwo yoherezwaga kuba Perefe wa Gikongoro

Abanyarwanda benshi bishimiye ko Bucyibaruta agiye kuburanishwa bikava mu mikino yo gufatwa no kurekurwa

2021-06-03
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Evariste Ndayishimiye yagaragaje ko hari abamurusha amaboko yisubiraho kubyo yari yatangaje ko abayobozi muri icyo gihugu bagaragaza imitungo

Perezida Evariste Ndayishimiye yagaragaje ko hari abamurusha amaboko yisubiraho kubyo yari yatangaje ko abayobozi muri icyo gihugu bagaragaza imitungo

Editorial 28 Sep 2020
Ingabo za Kayumba  nyuma yo gukubitwa ikibatsi muri RD-Congo zahungiye mu kirwa cya Kazimya zigana Tanzania

Ingabo za Kayumba  nyuma yo gukubitwa ikibatsi muri RD-Congo zahungiye mu kirwa cya Kazimya zigana Tanzania

Editorial 17 Jul 2019
Nyuma y’uruzinduko rwe mu Rwanda, Perezida w’Afrika y’Epfo yahinduye imyumvire ku kibazo cya Kongo

Nyuma y’uruzinduko rwe mu Rwanda, Perezida w’Afrika y’Epfo yahinduye imyumvire ku kibazo cya Kongo

Editorial 07 Apr 2024
Uko  Inama y’igihugu y’ Umushyikirano yagenze umunsi k’uwundi ( VIDEO )

Uko Inama y’igihugu y’ Umushyikirano yagenze umunsi k’uwundi ( VIDEO )

Editorial 17 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

“Ribara uwariraye”: Icengezamatwara rishya mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi
Amakuru

“Ribara uwariraye”: Icengezamatwara rishya mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 07 Dec 2022
Itsinda riyobowe na Kagame rirajya muri Kongo vuba
POLITIKI

Itsinda riyobowe na Kagame rirajya muri Kongo vuba

Editorial 18 Jan 2019
Ikipe y’igihugu ya Senegal na Côte d’Ivoire zageze muri 1/2 cya Afrobasket ikomeje kubera mu Rwanda
Amakuru

Ikipe y’igihugu ya Senegal na Côte d’Ivoire zageze muri 1/2 cya Afrobasket ikomeje kubera mu Rwanda

Editorial 02 Sep 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru