• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»“Ruharwa Protais Mpiranya ashobora gufatwa mu minsi ya vuba” Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT Serge Brammertz

“Ruharwa Protais Mpiranya ashobora gufatwa mu minsi ya vuba” Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT Serge Brammertz

Editorial 14 Dec 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Ku munsi w’ejo, Umushinjacyaha Mukuru ku rwego rwasigariyeho inkiko mpuzamahanga mpanabyaha (IRMCT) ariwe Serge Brammertz yari imbere y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Amahoro ku Isi aho yatangaga raporo y’akazi yashinzwe.

Yavuze ko gushakisha ba ruharwa bagize uruhare mu kurimbura ubwoko Tutsi mu Rwanda bigeze kure nubwo harimo imbogamizi aho ibihugu bimwe na bimwe bidafasha uru rwego mu gukora iperereza ngo bamenyekane aho bari.

Kuri ruharwa Protais Mpiranya, Serge Brammertz yavuzeko yagiriye urugendo mu gihugu cya Zimbabwe mu kwezi kwa Nzeli uyu mwaka akaba yarabonanye na Visi Perezida w’icyo gihugu Constantino Chiwenga ndetse n’abandi bayobozi batandukanye bakaba baramwemereye ubufasha ubwo aribwo bwose kugirango ruharwa Major Protais Mpiranya abashe gufatwa.

Ku bijyanye na ruharwa Fulgence Kayishema bivugwa ko ari mu gihugu cy’Afurika y’Epfo, Serge Brammertz yavuze ko igihugu cy’Afurika y’Epfo kigaragaza ubushake buke mu bufatanye bwo gushakisha uyu ruharwa. Yasabye Akanama gashinzwe amahoro ku isi ubufasha kugirango ibi bigerweho.

Ku bijyanye n’urubanza rwa Kabuga Felesiyani, Umushinjacyaha Mukuru wa IRCMT Brammertz yavuze ko itsinda rishinzwe uru rubanza ryarangije dosiye ndetse bakaba barasubije ibibazo bitandukanye byabazwaga n’umuryango we aho basabaga kurekura imitungo yafatiriwe. Tubibutse ko IRCMT yafatiriye imitungo ya Kabuga kugirango batazayikoresha kugura abatangabuhamya nkuko byagenze mu rubanza rwa Augustin Ngirabatware.

Yongeyeho ko urubanza rwa Kabuga Felesiyani ari ingenzi cyane mu guha ubutabera inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu gusoza Brammertz yagarutse ku bikorwa bitandukanye byo guhakana no gupfobya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu bikorwa n’amatsinda y’Abanyarwanda baba hanze.

Yagize ati “Nyuma y’imyaka isaga 25 haracyari abantu bahakana, bagapfobya ibyemejwe n’inkiko bigaragaza ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu. Guhakana Jenoside no gusingiza abayikoze bikurura urwango”

Brammertz yasabye urubyiruko kutikorera umusaraba w’amateka. Ubu butumwa busa n’ubugenewe Jambo asbl nubwo atabavuze mu izina. Tubibutse inkingi za mwamba za Jambo asbl

Placide Kayumba: Ni we washinze Jambo Asbl ndetse yigeze kuyibera Umuyobozi. Ni umuhungu wa Dominique Ntawukuriryayo wahoze ari Su-Perefe wa Gisagara mu Majyepfo y’u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu 2010, Ntawukuriryayo yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 n’Urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda. Ni we wayoboye ubwicanyi ku musozi wa Kibuye ahiciwe Abatutsi basaga 30,000.

Natacha Abingeneye: Ni we uyoboye Jambo Asbl muri iki gihe.Ni umukobwa wa Juvénal Uwiringiyimana wahoze ari Minisitiri w’Ubucuruzi, wanabaye umunyamuryango w’imena w’ishyaka MRND ryari irya Perezida Juvénal Habyarimana.

Mu 2005, Urukiko rwa Arusha rwari rukurikiranye Uwiringiyimana ku byaha bya Jenoside ariko yapfuye ataraburanishwa. Muri icyo gihe ariko yafashaga Ubushinjacyaha bwarwo gutanga ubuhamya ku bo bashinjwaga hamwe.

Ruhumuza Mbonyumutwa: Ni umunyamuryango wa Jambo Asbl akaba mwene Shingiro Mbonyumutwa, umuhungu wa Dominique Mbonyumutwa wabaye Perezida wa mbere w’u Rwanda.

Mbonyumutwa yashyigikiye anatera ingabo mu bitugu ingengabitekerezo y’urwango ku Batutsi yanakomeje gushimangirwa n’abamusimbuye kugeza muri 1994.

Shingiro Mbonyumutwa yahoze mu ishyaka MDR-Power, ishyaka ry’abahezanguni. Yabaye Umuyobozi Mukuru mu biro bya Minisitiri w’Intebe, Jean Kambanda, mu gihe cya Jenoside.

Uyu Kambanda yari abereye umukozi, yahagarikiye Jenoside, ashishikariza abaturage gufata intwaro bakajya ku ‘kazi’ nk’uko bitaga ubwicanyi.

Liliane Bahufite: Ni umukobwa wa Col. Juvénal Bahufite wahoze ari Umuvugizi w’ingabo z’abajenosideri bari barashinze Leta i Bukavu mu yahoze ari Zaïre (RDC) nyuma yo gutsindwa uruhenu n’ingabo za FPR Inkotanyi.

Abagize Jambo Asbl bafite ijambo ry’ibanga ryo gushingira ku bwoko ndetse biyita ‘Diaspora y’Abahutu’. Ni ingengabitekerezo yaranze amashyaka nka CDR yakwirakwije urwango rwagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Jambo Asbl ifite imbuga za internet ndetse n’imbuga nkoranyambaga ikoresha ikwirakwiza imigabo n’imigambo by’inyeshyamba za FDLR zirimo abasize bahekuye u Rwanda.

Bivugwa ko abagize aka gatsiko bajya bagirira ingendo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gushaka ubuhamya bwa bamwe mu bagize FDLR , bavayo bakabicisha kuri Youtube.

Jambo Asbl ifite n’abandi banyamuryango batigaragaza, bakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.

2021-12-14
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Paul Kagame yifashishije umupira w’amaguru mu kwerekana uko amateka u Rwanda rwanyuzemo yatumye ruyavanamo amasomo atandukanye

Perezida Paul Kagame yifashishije umupira w’amaguru mu kwerekana uko amateka u Rwanda rwanyuzemo yatumye ruyavanamo amasomo atandukanye

Editorial 15 Mar 2023
Carlos Alos Ferrer utoza Amavubi, yahawe amasezerano y’imyaka ibiri asabwa kurenga amatsinda ya CAN2023

Carlos Alos Ferrer utoza Amavubi, yahawe amasezerano y’imyaka ibiri asabwa kurenga amatsinda ya CAN2023

Editorial 11 Mar 2023
U Rwanda ntirugitumiza Essance muri Kenya

U Rwanda ntirugitumiza Essance muri Kenya

Editorial 04 Oct 2018
RNC, ikomeje kuba ubwato bucubira

RNC, ikomeje kuba ubwato bucubira

Editorial 18 Jan 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Sitade Umuganda yongeye kwemererwa kwakira imikino, impinduka ku mikino imwe n’imwe y’umunsi wa 5 wa shampiyona y’u Rwanda
Amakuru

Sitade Umuganda yongeye kwemererwa kwakira imikino, impinduka ku mikino imwe n’imwe y’umunsi wa 5 wa shampiyona y’u Rwanda

Editorial 26 Nov 2021
Amahoro mu burasirazuba bwa Kongo aracyari kure nk’ukwezi
Amakuru

Amahoro mu burasirazuba bwa Kongo aracyari kure nk’ukwezi

Editorial 08 Jul 2024
Polisi y’u Rwanda yamaganye itangazo rivuga ko igiye  kwivuna abatuka Perezida Kagame
Mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda yamaganye itangazo rivuga ko igiye kwivuna abatuka Perezida Kagame

Editorial 17 Jan 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru