Mu gikorwa cy’umukwabu cyabaye tariki ya 4 Mutarama, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rulindo yafatanye abagabo babiri ibiro 419 by’amabuye y’agaciro yitwa Cassiterite ya sosiyeti yitwa “Rutongo Mining Company” iyacukura mu karere ka Rulindo .
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rulindo Superintendent of Police (SP) Aphrodis Gashumba,yagize ati:” abafashwe ni Hakizimana Alphonse na Sebatware Joseph; byabaye nyuma y’uko iyi sosiyeti iyacukura itugejejeho ikibazo cy’ubujura bw’amabuye y’agaciro yabo cyari cyakomeje kuhagaragara”.
Yakomeje avuga ko nyuma yo kugezwaho iki kibazo, Polisi yahise itangira kugenzura no gukurikiranira hafi urujya n’uruza rw’abantu bajyaga ahakorerwa ubu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, maze baza kubona imodoka yari iturutse kuri ibyo birombe by’ayo mabuye. Yagize ati:” twakurikiranye iyo modoka kugeza dufashe ba nyirayo ndetse n’ayo mabuye yari ipakiye”.
SP Gashumba yavuze ko ifatwa ry’iyo modoka yari ipakiwemo amabuye y’agaciro yari yibwe byagizwemo uruhare runini n’abaturage kubera amakuru bahaye Polisi ndetse n’ubufatanye bakomeje kugaragaza; ibi bikaba byerekana ko basobanukiwe neza uruhare rwabo mu gukumira no kurwanya ibyaha.
Aba bagabo babiri bafatanwe ayo mabuye y’agaciro bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Murambi mu gihe iperereza rigikomeje.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rulindo yakomeje agira ati:” twashyize ingufu nyinshi mu kurwanya ibi byaha ndetse dukomeje no gukora ubukangurambaga, aho dusobanurira abaturage ububi n’ingaruka by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro budakurikije amategeko. Ni muri urwo rwego Polisi y’u Rwanda yashyizeho ishami rishinzwe kurengera ibidukikije; harebwa ko amategeko ajyanye nabyo yubahirizwa; ndetse abaturage bakaba banasobanurirwa ibyiza byo kurengera ibidukikije.
Icyaha kibahamye, aba bagabo bahanishwa ingingo ya 300 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda igira iti:” Umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano”.
RNP