• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Rulindo: Hangijwe ibiyobyabwenge bitandukanye

Rulindo: Hangijwe ibiyobyabwenge bitandukanye

Editorial 16 Feb 2016 Mu Mahanga

​Ku itariki 12 Gashyantare,mu karere ka Rulindo habereye igikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye bigizwe n’amaduzeni 468.

Ibyo biyobyabwenge bigizwe na Kanyanga, Chief waragi, Kitoko, African Gin, na Blue Sky, bikaba byarafatiwe mu mikwabo Polisi y’u Rwanda yakoze ahantu hanyuranye ho muri aka karere mu kwezi gushize.

Igikorwa cyo kubyangiza cyabereye mu kagari ka Kajevuba, mu murenge wa Ntarabana.

Kitabiriwe n’abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto ndetse n’ababatwara ku magare bakorera muri Kajevuba, bakaba bose barageraga kuri 350.

Aganira na bo, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Senior Superintendent of Police (SSP) Félix Bizimana yabakanguriye kwirinda ibiyobyabwenge.

Yababwiye ati:”Hari bagenzi banyu bajya bafatwa batwaye ibiyobyabwenge kuri moto, abandi bafatwa batwaye ababifite.”

SSP Bizimana yababwiye kandi ati: Hari na none bagenzi banyu bajya bafatwa bagenda imbere y’imodoka zitwawemo ibiyobyabwenge bagamije kureba ko nta mupolisi uri mu cyerekezo bari kujyamo, bamubona, bakaburira abari muri iyo modoka.”

Yabasobanuriye ko ibiyobyabwenge bitera ababinyoye gukora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, no gusambanya abana, maze abasaba kubyirinda kandi bagatanga amakuru y’ababinywa ndetse n’ababicuruza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ntarabana, Mutuyeyezu Emilien yashimye Polisi y’u Rwanda ku mpanuro yahaye abo bakora uyu mwuga agira ati:”Mugomba gushaka amafaranga mu buryo bukurikije amategeko.”

Umwe muri bo w’umumotari witwa Karenzi Benoit yagize ati:”Twese abakora uyu mwuga si ko twishora mu biyobyabwenge cyangwa ngo dufashe abantu kubitunda ariko niyo yaba umwe agomba kubireka.”

Yagize kandi ati:” Si nari nzi ko bimwe muri ibi binyobwa byangijwe bibujijwe. Ubu ni bwo menye ko African Gin ibujijwe.”

Karenzi yiyemeje kwirinda ibiyobyabwenge aho biva bikagera no guha Polisi y’u Rwanda amakuru y’abo biri.

RNP

2016-02-16
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Ndayishimiye yohereje Batayo ya 9 muri congo,  gusimbura iya 7 yashiriye kurugamba barwanamo na M23.

Perezida Ndayishimiye yohereje Batayo ya 9 muri congo, gusimbura iya 7 yashiriye kurugamba barwanamo na M23.

Editorial 07 Feb 2024
Ishyano riragwira: Thomas Nahimana yashinze irimbi kuri Internet aho imva ihagaze amadorali 161

Ishyano riragwira: Thomas Nahimana yashinze irimbi kuri Internet aho imva ihagaze amadorali 161

Editorial 25 Apr 2022
U Rwanda rwamaganye inkunga Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe uteganyiriza ingabo za SADC ziri muri Kongo, kuko izatuma ibintu birushaho kudogera

U Rwanda rwamaganye inkunga Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe uteganyiriza ingabo za SADC ziri muri Kongo, kuko izatuma ibintu birushaho kudogera

Editorial 04 Mar 2024
CNLG iramagana umwunganizi wa Victoire Ingabire wabaye imbata yo guhakana Jenoside

CNLG iramagana umwunganizi wa Victoire Ingabire wabaye imbata yo guhakana Jenoside

Editorial 12 Jun 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunyamakuru Mugabe Robert, aracyagudagurana n’ubutabera ku byaha byo gusambanya abana
INKURU NYAMUKURU

Umunyamakuru Mugabe Robert, aracyagudagurana n’ubutabera ku byaha byo gusambanya abana

Editorial 24 May 2019
Umwiherero wa 13 uzibande cyane kureba niba imyanzuro y’uw’ubushize yarashyizwe mu bikorwa
Mu Mahanga

Umwiherero wa 13 uzibande cyane kureba niba imyanzuro y’uw’ubushize yarashyizwe mu bikorwa

Editorial 12 Mar 2016
Minisitiri Busingye yatangije uburyo bw’ikoranabuhanga mu kugenzura amakosa yo mu muhanda
Mu Mahanga

Minisitiri Busingye yatangije uburyo bw’ikoranabuhanga mu kugenzura amakosa yo mu muhanda

Editorial 15 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru