• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Rulindo: Imbaga yitabiriye itangizwa ryo kwamamaza abakandida ba FPR Inkotanyi

Rulindo: Imbaga yitabiriye itangizwa ryo kwamamaza abakandida ba FPR Inkotanyi

Editorial 13 Aug 2018 INKURU NYAMUKURU

Ku munsi wa mbere w’ibikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida bahatanira kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, imbaga y’abaturage bo mu Karere ka Rulindo yahuriye ku kibuga cy’umupira cya Nyamyumba, kuri uyu wa Mbere, ahari bwiyamamarize abakandida ba FPR-Inkotanyi.

Abaturage baserukanye ibirango bya FPR –Inkotanyi n’indirimbo zigaragaza icyizere n’ibigwi by’uyu muryango uyoboye igihugu, bose amaboko akaba ari mu kirere babyina ko ‘Abanyarwanda bibohoye’.

Amabendera ya FPR Inkotanyi n’ay’imitwe ya politiki yifatanyije mu gutanga abakandida ariyo; PDI, PSR, PDC, PPC, UDPR na PSP niyo agaragara ku kibuga cya Nyamyumba.

Intero ni imwe, abaturage bose bagaragaza ko biteguye kuzatora uyu “muryango w’Abanyarwanda.’

Mu gihe abaturage bategereje ko FPR Inkotanyi ibereka abakandida, ngo inababwire imigabo n’imigambi y’ibyo bateganya kuzabagezaho nibabaha amajwi muri aya matora yo muri Nzeri 2018, babanje gususurutswa n’abahanzi bakomeye barimo Bruce Melody.

Abaturage bacyereye itangizwa ry’ibikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida ba FPR Inkotanyi bagaragaje ko bafite impamvu nyinshi zizatuma bayitora.

Bampire Anonciata wo mu Murenge wa Rusiga yagize ati “Nifuza ko nk’abagore bakomeza bakadushyigikira ntituzongere gusubizwa inyuma nk’uko kera byahoze, umugore ntagikubitwa, yazamuwe mu ntera mu nzego zifata ibyemezo, na hano arahagarara akavuga ijambo.”

Yakomeje agira ati “FPR-Inkotanyi nyikundira ko yatugejejeho ubuyobozi bwiza, yatugejejeho umutekano kandi n’abana bacu bariga. Umwana wanjye arangije amashuri yisumbuye ku Kabutare aritegura ko azajya no muri kaminuza. Umwana aritsindira akiga, n’uw’umukene leta ikamurihira. Nta cyazatuma ntayitora 100%.”

Umushyitsi mukuru mu gutangiza ibikorwa byo kwiyamamaza ni Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Ngarambe François.
Ibikorwa byo kwiyamamaza byatangiye kuri uyu wa 13 Kanama bizarangira ku wa 1 Nzeri 2018.

Muri manda ziheruka, Umuryango FPR Inkotanyi ni wo wari ufite ubwinganze mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Mu matora yo mu mwaka wa 2003, FPR Inkotanyi yatsindiye imyanya y’ abadepite 40 muri 53 ihatanirwa n’amashyaka n’abakandida bigenga; PSD ibona imyanya irindwi; PL itandatu.

Bigeze mu 2008, FPR Inkotanyi yabonye imyanya 42 naho PSD itsindira irindwi. Muri manda y’Umutwe w’Abadepite washeshwe ku wa 9 Kanama 2018, FPR Inkotanyi yari ifitemo Abadepite 41; PSD yatsindiye irindwi, PL ifite itanu.

2018-08-13
Editorial

IZINDI NKURU

Inyeshyamba zafatiwe muri Congo zirimo Abarundi n’Abanyarwanda

Inyeshyamba zafatiwe muri Congo zirimo Abarundi n’Abanyarwanda

Editorial 21 Nov 2018
Umusaza Louis Rugerinyange yitangiye abari bahungiye muri Mille Collines, hahembwa Paul Rusesabagina wabagambaniye!

Umusaza Louis Rugerinyange yitangiye abari bahungiye muri Mille Collines, hahembwa Paul Rusesabagina wabagambaniye!

Editorial 06 Jul 2021
Imikorere mibi  no kunyereza umutungo wa EAC mu ihurizo ryo guhemba abakozi bayo 

Imikorere mibi  no kunyereza umutungo wa EAC mu ihurizo ryo guhemba abakozi bayo 

Editorial 08 Jul 2019
Faustin Twagiramungu yibutse ibitereko yasheshe, yamanitse amaboko yemera ko yitandukanyije n’imitwe yitwaje intwaro

Faustin Twagiramungu yibutse ibitereko yasheshe, yamanitse amaboko yemera ko yitandukanyije n’imitwe yitwaje intwaro

Editorial 09 Apr 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Afungura ku mugaragaro CCTV Cameras, Museveni yabonye bwa mbere ibintu bitangaje, birimo ubusambanyi buteye ubwoba muri Kampala
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Afungura ku mugaragaro CCTV Cameras, Museveni yabonye bwa mbere ibintu bitangaje, birimo ubusambanyi buteye ubwoba muri Kampala

Editorial 10 Oct 2018
Uganda: Uretse muzika Eddy Kenzo arabarizwa no mu mupira w’amaguru
IMIKINO

Uganda: Uretse muzika Eddy Kenzo arabarizwa no mu mupira w’amaguru

Editorial 25 Jan 2016
Ni iki kihishe inyuma yo gutinza urubanza rw’umujenosideri Kabuga Félicien?
Amakuru

Ni iki kihishe inyuma yo gutinza urubanza rw’umujenosideri Kabuga Félicien?

Editorial 07 Feb 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru