Ku munsi wa mbere w’ibikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida bahatanira kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, imbaga y’abaturage bo mu Karere ka Rulindo yahuriye ku kibuga cy’umupira cya Nyamyumba, kuri uyu wa Mbere, ahari bwiyamamarize abakandida ba FPR-Inkotanyi.
Abaturage baserukanye ibirango bya FPR –Inkotanyi n’indirimbo zigaragaza icyizere n’ibigwi by’uyu muryango uyoboye igihugu, bose amaboko akaba ari mu kirere babyina ko ‘Abanyarwanda bibohoye’.
Amabendera ya FPR Inkotanyi n’ay’imitwe ya politiki yifatanyije mu gutanga abakandida ariyo; PDI, PSR, PDC, PPC, UDPR na PSP niyo agaragara ku kibuga cya Nyamyumba.
Intero ni imwe, abaturage bose bagaragaza ko biteguye kuzatora uyu “muryango w’Abanyarwanda.’
Mu gihe abaturage bategereje ko FPR Inkotanyi ibereka abakandida, ngo inababwire imigabo n’imigambi y’ibyo bateganya kuzabagezaho nibabaha amajwi muri aya matora yo muri Nzeri 2018, babanje gususurutswa n’abahanzi bakomeye barimo Bruce Melody.
Abaturage bacyereye itangizwa ry’ibikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida ba FPR Inkotanyi bagaragaje ko bafite impamvu nyinshi zizatuma bayitora.
Bampire Anonciata wo mu Murenge wa Rusiga yagize ati “Nifuza ko nk’abagore bakomeza bakadushyigikira ntituzongere gusubizwa inyuma nk’uko kera byahoze, umugore ntagikubitwa, yazamuwe mu ntera mu nzego zifata ibyemezo, na hano arahagarara akavuga ijambo.”
Yakomeje agira ati “FPR-Inkotanyi nyikundira ko yatugejejeho ubuyobozi bwiza, yatugejejeho umutekano kandi n’abana bacu bariga. Umwana wanjye arangije amashuri yisumbuye ku Kabutare aritegura ko azajya no muri kaminuza. Umwana aritsindira akiga, n’uw’umukene leta ikamurihira. Nta cyazatuma ntayitora 100%.”
Umushyitsi mukuru mu gutangiza ibikorwa byo kwiyamamaza ni Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Ngarambe François.
Ibikorwa byo kwiyamamaza byatangiye kuri uyu wa 13 Kanama bizarangira ku wa 1 Nzeri 2018.
Muri manda ziheruka, Umuryango FPR Inkotanyi ni wo wari ufite ubwinganze mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.
Mu matora yo mu mwaka wa 2003, FPR Inkotanyi yatsindiye imyanya y’ abadepite 40 muri 53 ihatanirwa n’amashyaka n’abakandida bigenga; PSD ibona imyanya irindwi; PL itandatu.
Bigeze mu 2008, FPR Inkotanyi yabonye imyanya 42 naho PSD itsindira irindwi. Muri manda y’Umutwe w’Abadepite washeshwe ku wa 9 Kanama 2018, FPR Inkotanyi yari ifitemo Abadepite 41; PSD yatsindiye irindwi, PL ifite itanu.