Mu binyoma by’uyu mugabo uharanira gusiga inkuru mbi i musozi, n’ubu akaba akomeje kutwereka ko atazigera ahinduka, hari ibitazava mu mitwe y’abamuzi neza.
Umuntu wavumbuye mbere ubuhemu bwa Paul Rusesabagia, ni Bamurange Esther, umugore wa mbere wa Rusesabagina, watandukanye nawe rugikubita, nyuma yo kumutahuraho imyitwarire igayitse. Rusesabagina w’akarimi gashyushye, yahise ashyingiranwa na Tatiana Mukangamije, ariko abaganira na Tatiana baduhishuriye ko Rusesabagina amaze kumwikoreza amaboko.
Kimwe mu binyoma karundura bya Rusesabagina, ni ukubeshya amahamga ko yarokoye abari bahungiye muri Hoteli ya 1000 collines muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Nyamara mu buhamya bw’abaharokokeye, bivugira ko batabawe na MINUAR yarindaga iyo Hotel, ko rero nta bugiraneza bwa Rusesabagina bazi, cyane ko yishyuje umuntu wese wari muri iyo hoteli , utiguze ntahabwe ubuhungiro.
Kubera icyo kinyoma giherekejwe na ka karimi karyoshye, Rusesabagina yigaruriye imitima y’abashukika vuba, ariko cyane cyane abanzi b’uRwanda. Erega bamugira “intwari”, nawe si ukubasahura ibifaranga yiva inyuma, ngo barafasha “umugiraneza”
Ubwo” butwari” bwe n’ibyo bisabano-bisahurano, Rusesabagina yabikoresheje abeshya ngo ashinze ikigega cyo kugoboka abatishoboye, nyamara ahubwo ari uburyo bwo gushakira inkunga n’ imbaraga umutwe we w’iterabwoba,wa MRCD/ FLN. Umutangabuhamya w’Umunyamerikakazi, Dogiteri Michelle Martin, yambitse ubusa uyu mujura w’umugome, abwira urukiko uburyo Rusesabagina yakusanyije amamiliyoni y’amadolari ngo agiye gufasha imfubyi n’abapfakazi, ahubwo ari ayo gukoresha mu bikorwa by’iterabwoba, byibasiye inzirakarengane.
Rusesabagina akigezwa imbere y’ubutabera bw’uRwanda, yarize amarira y’ingona asaba imbabazi kubera ibitero bya FLN byahitanye abantu, abandi bikabamugaza, imitungo yabo igatikizwa indi igasahurwa. Nyamara byari ubutekamutwe, kuko yaje guhakana ibyaha, yemeza ko azira kuba”impirimbanyi ya demokarasi”. Mutekereze umuntu uhakana, agahakana n’ibyo yivugiye, akanabishyira ku mbuga nkoranyambaga.
Imbere y’abacamanza, n’isi yose, Rusesabagina Paul, mwene Thomas Rupfure, wavukiye i Murama, mu yahoze ari Perefegitura ya Gitarama, yarirenze ararahira, yemeza ko ntaho ahuriye n’Ubunyarwanda, ko ahubwo ari “Umubiligi”! Abamwuvise yihakana Ubunyarwanda, mu kinyarwanda, barumiwe, bati uyu we si umutekamutwe gusa, anashirika isoni bitangaje.
Haba mu bugenzacyaha, haba n’aho agereye muri gereza ya Mageragere, Rusesabagina yasuwe n’ intumwa z’Ambasade y’Amerika mu Rwanda, itangazamakuru mpuzamahanga ndetse n’imiryango y’uburenganzira bwa muntu, yivugira ko yibeshye, aho kujya i Burundi( gusura ingabo ze) yisanga mu Rwanda. Ibi byanashimangiwe na “Reverend” Niyomungeri bari kumwe mu ndege.
Nyamara ntibyatinze avuga ko “yashimuswe” ndetse umuryango we n’abafatanyabikorwa be barabikwiza isi yose.
Abo bantu banyuranye bamusuye kandi, yanababwiye ko afashwe neza kuva yagera mu Rwanda. Yashimye icyubahiro ahabwa, amafunguro, uburyamo, n’ibindi bikoresho ndetse bidafitwe na benshi mu bo bafunganywe. Nyamara se, byamubujije kunyura inyuma, akabwira ba bafatanyabikorwa be ko akorerwa iyicarubozo, ndetse akaba adahabwa ibyo akeneye, birimo imiti n’ibindi.
Abigambanye n’umunyamategeko w’Umubiligi, Vincent Lurquin , uyu munyarwenya kurusha uko ari inzobere mu mategeko, yaje mu Rwanda asabye viza y’ubukerarugendo, nyamara abacamanza barumiwe yinjiye mu rukiko ngo aje kunganira Rusesabagina.Yabikoze abizi neza ko bidashoboka, kuko uretse no kuba atarigeze abisaba, nta n’ubwo amategeko y’uRwanda yabimwemereraga. Ubu bwari uburiganya bugamije kwerekana ko Rusesabagina yimwe uburenganzira bwo kugira umwunganira mu mategeko. Aha ariko akubise igihwereye, kuko abanyamategeko b’isi yose babonaga ko ari urwiyenzo.
Na none abigambanye n’umukobwa we Kanimba Carine, babeshye abantu barimo na sena y’Afurika, ko uRwanda “rwumvirije” telefone y’uwo Kanimba. Byahe se ko umuhanga mu ikoranabuhanga mu itumanaho, Jonathan Scott yagaragaje ko ibyo ari ibipapirano, kuko ubwoko bwa telefone Kanimba avuga ko bwumvirijwe, yari atarabutunga igihe avuga ko habayeho icyo gikorwa cyo kumviriza. Muri make, URwanda ntirwari”kumviriza” telefone itariho.
Dore rero noneho uburiganya bushobora kumusubiza mu y’abagabo.
Ubwo Rusesabagina yatakambiraga Perezida wa Repubulika ngo arekurwe atarangije igihano cy’imyaka 25 yari yakatiwe, amaze guhamwa n’ibyaha birimo gushinga umutwe w’iterabwoba, yanditse IBARUWA NDENDE, asaba imbabazi, ndetse yiyemeza guca ukubiri n’ibikorwa byose bya politiki. Perezida Kagame yaciye inkoni izamba, maze muri Werurwe 2023 Rusesabagina ararekurwa, ndetse asubira mu ndiri ye muri Amerika. Nyamara muri videwo yakwije ku mbuga nkoranyambaga, Rusisibiranya ahakana kuba yaragiriwe imbabazi, akemeza ko yarekuwe kubera” igitutu cy’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu”.
Icya mbere, Rusesabagina yamaze hafi imyaka 2 n’igice muri gereza. Kuva ku munsi wa mbere agifatwa, abafatanyabikorwa be bavugije induru ngo arekurwe, ariko basobanurirwa ko igitutu kidakora ku Rwanda. Urubanza rwa Rusesabagina rwarabaye kugeza mu bujurire, rurangira akatiwe n’ubutabera, isi yose imenya ukuri ku byaha Rusesabagina yakoze. Icyo gitutu se ko kitakoze ngo asubire muri Amerika ataburanye, nk’uko hari ababishakaga?
Rusesabagina yasabye imbabazi, arazihabwa, ibindi abeshya ni ukwikura mu kimwaro.
Gukwiza iyi videwo bigaragaza ko Rusesabagina agarutse muri politiki yo gusebya uRwanda nk’uko yabikoraga mbere y’uko afatwa. Muri bwa buriganya yavukanye, aranyuranya n’ibyo yiyemeje, akanabyemerera abamufashije gutakamba, barimo Ubuyobozi bwa Qatar, Igihugu cy’inshuti y’uRwanda.
N’uyu munsi umuryango wa Rusesabagina, cyane cyane umukobwa yareze, Kanimba Carine, ntiwahagaritse ibikorwa byo kwibasira uRwanda n’Ubuyobozi Bukuru bwarwo. Babikora babiziranyeho, cyangwa babitumwe na Rusesabagina.
Uku ni ukwibagirwa vuba, bigirwa n’ab’umutima muke. Gushima uwamudohoreye byo ntawari ubyiteze, ariko ubu buriganya bwa Rusesabagina nibwo buzamuta ku gasi. N’iyo butamusubiza i Mageragere (uretse ko nta n’uwavuga ko bidashoboka), ntibuzatuma yisazira. Kwica isezerano kenshi birasama.
Nyamwanga kumva ntiyanze kubona