Nyuma yaho Rusesabagina Paul afatanije n’abandi gushinga umutwe w’inyeshyamba ukorera mu mashyamba ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ndetse n’i Burundi, ngo bagamije ‘kurangiza byihuse ubutegetsi bw’igitugu bwa RPF’’; uyu mutwe w’inyeshyamba uravugwaho gukomeza gufata bugwate abana n’abagore mu mashyamba ya Congo ukabakoresha nk’agakingirizo mu bitero ugabwaho n’ingabo za Congo (FARDC) zahagurukiye guhashya imitwe y’inyeshyamba iri k’ubutaka bwa Congo.
Ibi byatumye Rusesabagina, abicishije mu itangazo atakambira uruhando mpuzamahanga yiyerurutsa ngo imirwano ishyamiranije ingabo za FARDC n’mitwe y’inyeshyamba irimo guhitana inzirakarengane nyinshi MURI Congo.
Uyu mutwe wiyita mu magambo y’Icyongereza;National Liberation Forces (NLF) wigambye ibitero bimaze iminsi byibasiye Intara y’Amajyepfo mu Karere ka Nyaruguru, mu Murenge wa Nyabimata. Uyu mutwe kandi ukaba uvuga ko ugamije gukuraho ubutegetsi buriho mu Rwanda ukoresheje imbaraga.
Ingabo Za Callixte Sankara , Rusesabagina Na Col. Wilson Zigambye Igitero Cyo Muri Nyaruguru
Kuba byonyine Rusesabagina ayoboye umutwe wivugira ko uri inyuma y’ibitero mu Rwanda byahitanye abantu ni ikimenyetso ko akwiye kuryozwa amabi akora mu karere k’ibiyaga bigali. Iyi mikorere ya Rusesabagina n’abandi bafatanije kuyobora izi nyeshyamba nta tandukaniro hagati na FDLR isanzwe izwiho gufata bugwate imiryango ikayigira agakingirizo ngo itagabwaho ibitero aho abarwanyi bayo baba bihishe mu mashyamba ya Congo.
Nkuko byakomeje kuvugwa n’abitandukanyije n’imitwe y’inyeshyamba, cyane cyane FDLR, bavuga ko hari abantu benshi bagizwe ingwate niyo mitwe babuze uko bataha mu Rwanda, igihe cyose bamenye ko ushaka gutaha ngo uricwa.
Birababaje kubona amahanga areberera amabi akorerwa muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo aho imitwe y’inyeshyamba ikomeje kwica inzirakarengane. Abantu nka ba Rusesabagina Paul kuba bacyidegembya n’amabi bazwiho nacyo ni ikibazo gikomeye cyagakwiriwe gushakirwa umuti urambye.