Hakomeje kuvugwa inyoroshyo ihabwa bamwe mu badepite b’Inteko Ishinga Amategeko y’Abanyaburayi, kugirango batoteze ibihugu birimo n’u Rwanda, none inkuru yaba igiye kuba impamo.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Le Soir cy’Ababiligi, kuva mu mpera z’icyumweru gishize, mu Bubiligi hatangiye iperereza kuri ruswa igihugu cya Qatar cyaba cyarahaye bamwe muri abo badepite. Batanu muri bo bahise batabwa muri yombi ngo bahatwe ibibazo, ingo z’ababarirwa muri 17 zirasakwa, ndetse n’ibiro by’abatari bake birafungwa kugirango hadasibanganywa ibimenyetso.
Bamwe mu bakekwaho kurya ruswa, ni Eva Kaili, umwe mu ba Visi-Perezida 14 b’iyi nteko. Harimo kandi Umubiligikazi Marie Arena ukunze kwikoma u Rwanda cyane, bikaba byatumye ibiro by’abakorana nawe bya hafi bishyirwaho ingufuri, mu gihe iperereza rikomeje.
Iyo ruswa yaba yaratanzwe na Qatar yatangiye kuvugwa hagati mu kwezi kwa Nyakanga 2022, ubu iperereza riyobowe n’umucamanza Michel Claise, rikaba aribwo rihagurukiye icyo kibazo.
Ntacyo Qatar iravuga kuri ibi birego, ndetse icyo yaba yarifuzaga kuri abo badepite ijya kubaha ruswa, ntikiratangazwa. Gusa abazi neza imikorere y’Inteko Ishinga Amategeko y’Abanyaburayi bahamya yamaze kuba igikoresho cy’abanyembaraga, ku buryo ifata imyanzuro ishingiye ku byifuzo by’abo banyabubasha.
Ibyo kwakira ruswa kandi binavugwa muri Sena y’Amerika, aho nk’Umusenateri Robert Menendez ushinzwe ububanyi n’amahanga, ahora mu manza aregwa ruswa yakira kugirango iyo Sena ifate ibyemezo bigamije gukandamiza abanyantege nke.
Aha niho impuguke muri politiki mpuzamahanga zishingira zihamya ahamya ko ruswa yamaze guhabwa icyicaro mu miryango mpuzamahanga no mu inzego z’ibihugu bikomeye, ku buryo ntawe byatungura Senateri Menendez na bamwe mu badepite b’Abanyaburayi baramutse barakiriye amafaranga menshi ya Perezida Félix Tshisekedi, ngo birengagize nkana inkomoko nyakuri y’umutekano muke muri Kongo, ahubwo bagahitamo kwikiriza intero ye, yo kugereka ibibazo bya Kongo ku Rwanda.
Ngabo abigize abanyakuri ku isi, birirwa bigisha demokarasi n’uburenganzira bwa muntu, kandi ari ba “Bihemu” barya ruswa ngo bahonyore abatagira kivugira.