• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Rutahizamu w’Amavubi Kagere Medie yamaze kugera i Nyamata aho ikipe y’igihugu iri gukorera umwiherero ahita yishyira mu kato

Rutahizamu w’Amavubi Kagere Medie yamaze kugera i Nyamata aho ikipe y’igihugu iri gukorera umwiherero ahita yishyira mu kato

Editorial 20 Mar 2021 Amakuru, IMIKINO

Umwe mu bakinnyi bari bategerejwe mu mwiherero w’ikipe y’iguhugu Amavubi arimo kwitegura imikino ibiri isoza amatsinda ya CAN2022, Kagere Medie yaraye ageze mu mwiherero w’Amavubi urimo kubera i Nyamata ho mu karere ka Bugesera.

Uyu rutahizamu wageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki ya 19 Werurwe 2021, yahageze ari umukinnyi wa gatanu witabiriye ubutumiwe bw’Amavubi ku bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda.

Rutahizamu Kagere Medie usanzwe akinira Simba SC yo muri Tanzania akigera mu mwiherero akaba yahise yishyira mu kato mu gihe ategereje ibisubizo by’ibizamini bya koronavirusi, gusa biteganyijwe ko azatangira gukorana imyitozo na bagenzi be nyuma yo kubona ibisubizo bigaragaza ko nta bwandu bwa koronavirusi afite.

Mu bandi bakinnyi Kagere ahasanze bavuye hanze ni Kapiteni Haruna Niyonzima bakinana mu gihugu cya Tanzaniya, Salomon Nirisalike ukina muri Armenia, Rubanguka Steve ukina mu gihugu cy’Ubugereki ndetse na Mukunzi Yannick ukina muri Suwede, kuri iki cyamweru tariki ya 21 Werurwe 2021 hategerejwe kandi umunyezamu wa Tusker FC yo mu gihugu cya Kenya, Emery Mvuyekure.

Kugeza ubu umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Mashami Vincent yemeje ko mu rwego rwo kwitegura imikino Amavubi azakina na Mozambique ndetse na Cameroon myugariro Rwatubyaye Abdoul ukina muri Macedonia ndetse na Muhire Kevin ukina muri Oman bo ntabwo bazagaragara kuri iyi mikino yombi bitewe nuko amakipe bakinira yabimanye kubera kwirinda koronavirusi.

Mu bandi bakinnyi batazagaragara kuri iyi mikino bari bahamagwe, harimo umunyezamu Kimenyi Yves wagize ikibazo cy’imvune ari mu myitozo ndetse na Hakizimana Muhadjiri basanze arwaye koronavirusi kuva bagitangira umwiherero ndetse nanubu akaba atari yakira ngo abashe gufasha u Rwanda guhatana n’ayo makipe yombi azakina n’Amavubi.

2021-03-20
Editorial

IZINDI NKURU

Dr. Justin Nsengiyumva wagizwe Minisitiri w’Intebe ni muntu ki?

Dr. Justin Nsengiyumva wagizwe Minisitiri w’Intebe ni muntu ki?

Editorial 24 Jul 2025
Ibyo muri ya ‘’guverinoma‘’ ya Padiri Nahimana imbwa zabirwaniyemo!

Ibyo muri ya ‘’guverinoma‘’ ya Padiri Nahimana imbwa zabirwaniyemo!

Editorial 28 Feb 2023
Kuki HCR ifite indimi ebyiri ku bimukira bazanwa mu Rwanda?

Kuki HCR ifite indimi ebyiri ku bimukira bazanwa mu Rwanda?

Editorial 24 Aug 2024
Abahakanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi biyamamarizaga ubudepite Iburayi no mu Bubiligi batashye amaramasa

Abahakanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi biyamamarizaga ubudepite Iburayi no mu Bubiligi batashye amaramasa

Editorial 10 Jun 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 11)
ITOHOZA

Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 11)

Editorial 30 Mar 2016
Abaturage b’umurenge wa Kagogo basabwe kwirinda ibintu byose byateza impanuka mu kiyaga cya Burera
Mu Rwanda

Abaturage b’umurenge wa Kagogo basabwe kwirinda ibintu byose byateza impanuka mu kiyaga cya Burera

Editorial 22 Aug 2017
FDLR ikomeje gucura inkumbi, yerekana ko ari umutwe w’iterabwoba udatinya n’ abadipolomate!!
Amakuru

FDLR ikomeje gucura inkumbi, yerekana ko ari umutwe w’iterabwoba udatinya n’ abadipolomate!!

Editorial 23 Feb 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru