• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Rutahizamu w’Amavubi Kagere Medie yamaze kugera i Nyamata aho ikipe y’igihugu iri gukorera umwiherero ahita yishyira mu kato

Rutahizamu w’Amavubi Kagere Medie yamaze kugera i Nyamata aho ikipe y’igihugu iri gukorera umwiherero ahita yishyira mu kato

Editorial 20 Mar 2021 Amakuru, IMIKINO

Umwe mu bakinnyi bari bategerejwe mu mwiherero w’ikipe y’iguhugu Amavubi arimo kwitegura imikino ibiri isoza amatsinda ya CAN2022, Kagere Medie yaraye ageze mu mwiherero w’Amavubi urimo kubera i Nyamata ho mu karere ka Bugesera.

Uyu rutahizamu wageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki ya 19 Werurwe 2021, yahageze ari umukinnyi wa gatanu witabiriye ubutumiwe bw’Amavubi ku bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda.

Rutahizamu Kagere Medie usanzwe akinira Simba SC yo muri Tanzania akigera mu mwiherero akaba yahise yishyira mu kato mu gihe ategereje ibisubizo by’ibizamini bya koronavirusi, gusa biteganyijwe ko azatangira gukorana imyitozo na bagenzi be nyuma yo kubona ibisubizo bigaragaza ko nta bwandu bwa koronavirusi afite.

Mu bandi bakinnyi Kagere ahasanze bavuye hanze ni Kapiteni Haruna Niyonzima bakinana mu gihugu cya Tanzaniya, Salomon Nirisalike ukina muri Armenia, Rubanguka Steve ukina mu gihugu cy’Ubugereki ndetse na Mukunzi Yannick ukina muri Suwede, kuri iki cyamweru tariki ya 21 Werurwe 2021 hategerejwe kandi umunyezamu wa Tusker FC yo mu gihugu cya Kenya, Emery Mvuyekure.

Kugeza ubu umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Mashami Vincent yemeje ko mu rwego rwo kwitegura imikino Amavubi azakina na Mozambique ndetse na Cameroon myugariro Rwatubyaye Abdoul ukina muri Macedonia ndetse na Muhire Kevin ukina muri Oman bo ntabwo bazagaragara kuri iyi mikino yombi bitewe nuko amakipe bakinira yabimanye kubera kwirinda koronavirusi.

Mu bandi bakinnyi batazagaragara kuri iyi mikino bari bahamagwe, harimo umunyezamu Kimenyi Yves wagize ikibazo cy’imvune ari mu myitozo ndetse na Hakizimana Muhadjiri basanze arwaye koronavirusi kuva bagitangira umwiherero ndetse nanubu akaba atari yakira ngo abashe gufasha u Rwanda guhatana n’ayo makipe yombi azakina n’Amavubi.

2021-03-20
Editorial

IZINDI NKURU

Umunsi w’abakundana  ‘Valentine’s Day’  wijihijwe gitore

Umunsi w’abakundana ‘Valentine’s Day’ wijihijwe gitore

Editorial 14 Feb 2017
Debora Kayembe, umwe mu bayobozi ba Kaminuza ya EDINBURGH yo muri Ecosse, ari mu kaga kubera guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Debora Kayembe, umwe mu bayobozi ba Kaminuza ya EDINBURGH yo muri Ecosse, ari mu kaga kubera guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 23 Apr 2022
Amakipe 20 atarimo Gisagara VC niyo azitabira imikino yo kwibuka Padiri Kayumba igiye gukinwa ku ncuro ya 12

Amakipe 20 atarimo Gisagara VC niyo azitabira imikino yo kwibuka Padiri Kayumba igiye gukinwa ku ncuro ya 12

Editorial 04 Mar 2022
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ari i Luanda muri Angola, aho yitabiriye inama ihuza Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango Mpuzamahanga wita ku Mahoro n’Umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Editorial 20 Apr 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

BKArena irakira imikino ya nyuma ya BAL 2023, REG BBC ihagarariye u Rwanda iratangirana na Al Ahly
Amakuru

BKArena irakira imikino ya nyuma ya BAL 2023, REG BBC ihagarariye u Rwanda iratangirana na Al Ahly

Editorial 19 May 2023
Andrew Mwenda na Muhoozi mu mugambi wo kwinjiza Museveni mu ntwari za Afurika mu buryo bwa magendu
INKURU NYAMUKURU

Andrew Mwenda na Muhoozi mu mugambi wo kwinjiza Museveni mu ntwari za Afurika mu buryo bwa magendu

Editorial 25 Oct 2019
Mu Burundi imyitozo ya gisirikari yakuwe kumezi 9 ishyirwa kumezi 3, ngo haboneke abasirikare bajya kurwana muri Congo
Amakuru

Mu Burundi imyitozo ya gisirikari yakuwe kumezi 9 ishyirwa kumezi 3, ngo haboneke abasirikare bajya kurwana muri Congo

Editorial 15 Feb 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru