Rene Rutagungira, ugaragara ku ifoto yambaye ishati y’ubururu n‘ikoboyi y’ubururu bwijimye yagaragaye nyuma yaho urukiko rwisumbuye rwa Uganda rushyize igitutu kubari bamushimuse. Nubwo Rutagungira agaragara yambitswe amapingu, amaboko ye yagize ubumuga bwo kudakora(paralysé) kubera iyicarubozo yakorewe aho yari afungiwe nyuma yo gushimutwa n’urwego rw’iperereza rw’igisirikare muri Uganda.
Leta ya Uganda yari yarahakanye amakuru avuga ko ifite Rutagungira ariko urukiro rwisumbuye rwa Kampala rubijyamo ari nabwo yaje kugaragara mw’itangazamakuru ubwo yajyanwaga imbere y’urukiko rwa gisirikare.
Amakuru kw’ishimutwa rya Rutagungira Rene yasakaye muri Kanama, ariko kuva icyo gihe Rutagungira ntabwo yari yarigeze gutaha mu rugo iwe nyuma yaho asohokeye n’inshuti ze mu kabare kitwa Bahamas Bar & Accommodation gaherereye muri Mengo. Umugore we, Hyacinthe Dusengeyezu wari wabwiwe n’umuntu wabibonye yahise amenyesha police taliki ya 7 Kanama 2017.
Abashimuse Rutagungira, barimo Capt. Agaba David, w’urwego rw’ubutasi rwa gisirikare muri Uganda (CMI), bakoresheje imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Premio ifite plaque UAT 694T.
Nyuma yuko police ya Uganda itamufashije, umugore wa Rutagungira yandikiye Ambasade y’u Rwanda nayo yandikiye Ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Uganda. Amakuru dukesha KT Press avuga ko iyo Ministeri yasubije Ambasade ivuga ko Rutagungira nta hantu abarizwa mu nzego za Uganda.
Rene Rutagungira (wambaye ishati y’ubururu) agaragara nyuma yaho urukiko rwisumbuye rutegetse ko agaragazwa
Nyuma hagiye hacicikana inkuru ko Rutagungira Rene yaba yarishwe. Umugore we nyuma yo gusa nk’uburaniwe yandikiye urukiko arugarariza ko umugabo we afunzwe mu buryo bunyuranije n’amategeko, asaba ko urukiko rwategeka ko urwego rumufite rumugeza mu rukiko cyangwa rukagaragaza umurambo kugirango urukiko rufate umwanzuro kw’ifungwa.
Mw’ibaruwa yanditswe taliki 21 Kanama, urukiko rwisumbuye muri Kampala rwategetse ko CMI (ibiro bikorera ahitwa Mbuya) ko igaragaza umurambo wa Rutagungira imbere y’urukiko bitarenze taliki ya 31 Kanama saa tanu (11:00) z’amanywa.
Mu ibaruwa isubiza, Lt. Col. Augustine Bwegendaho, umuyobozi w’ishami rishinzwe igenzura mu ngabo za Uganda (UPDF) yavuze ko Rutagungira adafitwe n’urwego rwa CMI (ibiro bya Mbuya) cyangwa n’ibindi biro ibyo aribyo byose bya UPDF. Ibaruwa ikomeza ivuga ko habajijwe Capt. Agaba David (wavuzwe ko yashimuse Rutagungira) maze nawe agahakana kuba anamuzi ndetse ko atigeze akora ibyo bimuvugwaho.
Taliki 27 Ukwakira, CMI yari yarahakanye yivuye inyuma kuba ifite Rutagungira, yamugejeje imbere y’urukiko rwa gisirikare ari kumwe n’abandi bagande 9 bashinjwa icyaha cy’ubutasi.
Nyuma, Caleb Alaka, wavuze ko aburanira Rutagungira n’abo bagande 9, yabwiye itangazamakuru ko abo aburanira bakorewe iyicarubozo (torture).
Umuryango wa Rutagungira ufite impungenge k’ubuzima bwe bugeze aharindimuka cyane cyane kubera ikibazo gikomeye cy’amaboko ye yaremaye kubera kumutoteza hakoreshejwe ibyuma (machines). Haravugwa ko hanakoreshejwe uburyo bwo kumusomesha amazi menshi bafata umutwe we bakawubika mu mazi ngo amire nkeri abure umwuka, nkuko bivugwa n’uwamubonye wemeza ko atagishobora kugira icyo afata mu ntoki.
Rutagungira Rene n’umugore we bari mu banyarwanda benshi bakorera business muri Uganda.
Nyuma y’ibi byose haribazwa impamvu inzego z’ubugande zafashe icyemezo cyo guhakanira Ambasade y’u Rwanda ko Rutagungira afitwe nazo! Ikindi cyibazwa ni Impamvu Uganda yaba yishisha u Rwanda kuva na kera rwabaye umufatanyabikorwa ndetse hakanibazwa inyungu iri mw’ihinduka ry’imyifatire ku Rwanda!
Ubwanditsi
Kabanda Patrick
Mbanje kubashimira ku bw’amakuru y’ingenzi mutugezaho,ariko nkabasaba ko mwadushakishiriza amakuru ajyanye n’umubano w’u Rwanda n’ibihugu nk’u Burundi,T
anzania na DRC. murakoze