• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»UBUKUNGU»RwandAir iratangira ingendo zijya mu Buhinde bidatinze

RwandAir iratangira ingendo zijya mu Buhinde bidatinze

Editorial 10 Jan 2017 UBUKUNGU

RwandAir igiye gutangira ingendo zijya i Mumbai mu Buhinde, mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi n’ubuhahirane hagati y’u Rwanda n’iki gihugu.

Byatangajwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ubwo hatangizwaga inama ya munani ya “Vibrant Gujarat Global Summit”, iri kubera mu mujyi wa Gandhinagar mu Buhinde, kuri uyu wa kabiri tariki 10 Mutarama 2017.

Perezida Kagame avuga ko ingendo z’ikompanyi nyarwanda itwara abagenzi mu ndege, RwandAir zizatangirira i Mombai, mu mezi make ari imbere.

Agira ati “Bizaba ari intambwe igaragara itewe mu koroshya ingendo n’ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’Ubuhinde.”

Perezida Kagame avuga ko ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’Ubuhinde buri gutera imbere ariko ngo hari byinshi bigomba gushorwamo imari n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi bifitanye umubano w’ubucuruzi umaze imyaka.

Ingendo za RwandAir zijya mu Buhinde zigiye gutangira nyuma yaho, iyo kompanyi iguriye indege nini ebyiri arizo Airbus A330-200 “Ubumwe” itwara abagenzi 244 na A330-300 “Umurage” ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 274.

Izo ngendo nshya za RwandAir zijya mu Buhinde ngo zizagirira akamaro kanini abaturage bakomoka muri Aziya baba mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba, by’umwihariko Abahinde baba i Dar-es-Salaam muri Tanzaniya.

Mu ruzinduko rw’iminsi itatu Perezida Kagame yagiriye mu Buhinde, u Rwanda n’Ubuhinde basinyanye andi masezerano atandukanye ajyanye n’ubucuruzi.

-5324.jpg

Byatangajwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ubwo hatangizwaga inama ya munani ya “Vibrant Gujarat Global Summit”,

2017-01-10
Editorial

IZINDI NKURU

Ruswa si umwihariko wa Afurika ariko igomba gucika – Perezida Kagame

Ruswa si umwihariko wa Afurika ariko igomba gucika – Perezida Kagame

Editorial 30 Jan 2018
Wari uzi ko hari abaperezida bagenda mu ndege zihenze cyane kurusha Air Force One ? Irebere uko bakurikirana

Wari uzi ko hari abaperezida bagenda mu ndege zihenze cyane kurusha Air Force One ? Irebere uko bakurikirana

Editorial 27 Oct 2017
Davos : Perezida Kagame yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga k’Ubukungu

Davos : Perezida Kagame yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga k’Ubukungu

Editorial 17 Jan 2017
Miliyoni 32,6$ zigiye gushorwa mu mushinga wo kuzamura ubuhinzi mu Rwanda

Miliyoni 32,6$ zigiye gushorwa mu mushinga wo kuzamura ubuhinzi mu Rwanda

Editorial 02 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Muri DRC hashyizweho undi Minisitiri w’Intebe utemewe na Opozisiyo yakabaye ahagarariye
Mu Rwanda

Muri DRC hashyizweho undi Minisitiri w’Intebe utemewe na Opozisiyo yakabaye ahagarariye

Editorial 14 Apr 2017
RwandAir igiye gufungura ibyerekezo bishya bitanu mu mwaka umwe
UBUKERARUGENDO

RwandAir igiye gufungura ibyerekezo bishya bitanu mu mwaka umwe

Editorial 10 Aug 2018
Perezida Kagame yavuzeko nta ngabo z’u Rwanda zibarizwa ku butaka bwa Kongo
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yavuzeko nta ngabo z’u Rwanda zibarizwa ku butaka bwa Kongo

Editorial 28 Apr 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru