• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

  • Jambo ASBL yongeye kwerekana ko ari umuvugizi wa FDLR, ntiyifuza ko uyu mutwe wamburwa intwaro ku ngufu   |   07 Aug 2026

  • FERWAFA yahagaritse Imurora Japhet imyaka itanu mu bikorwa byose bya ruhago   |   07 Aug 2026

  • Mukura VS yakiriye umutoza mushya ukomoka muri Serbia   |   06 Aug 2026

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Haracyari impungenge ku ihererekanywa ry’amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga

Haracyari impungenge ku ihererekanywa ry’amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga

Ubwanditsi 22 Jun 2018 UBUKUNGU

U Rwanda kimwe n’ibindi bihugu bitandukanye ku isi bimaze kwinjira mu ikoranabuhanga rijyanye n’ihererekanya ry’amafaranga hadakoreshejwe inoti cyangwa ibiceri.

Uretse uburyo bwari busanzwe bukoreshwa na sosiyete z’itumanaho mu Rwanda bwo kohererezanya amafaranga nka Mobile Money, Tigo Cash na Airtel Money, amabanki nayo ntiyatanzwe mu bikorwa nk’ibyo byo kwishyura hadakoreshejwe inoti cyangwa ibiceri yewe na sheki zikaba ziri mu nzira yo gukendera.

Gusa ku rundi ruhande, banki nkuru y’u Rwanda yo ivuga ko hakiri impungenge mu guhangana n’ubujura bukoresha ikoranabuhanga kuko hashobora kuzabaho kuyobya ayo mafaranga bityo ntabe yagera ku bo yagenewe.

Aganira n’itangazamakuru, Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda John Rwangombwa, yavuze kokugeza ubu nta kigo cya Leta kigitanga sheki ku muntu wagikoreye, ahubwo ko abakozi bacyo bajya mu ikoranabuhanga rya Banki Nkuru bakohereza amafaranga aho bashaka.

Gusa agaruka kuri iriya mbogamizi aho agira ati “Kuri ubu ikintu kidukomereye ni ikibazo cy’ubujura bukoresheje ikoranabuhanga ariko turashaka kuzakiganiraho tukagishakira umuti urambye.”

Biteganyijwe ko iki kibazo ari kimwe mu bizaganirwaho n’abanyamuryango b’ikigo gihuza amabanki yo ku isi mu bijyanye n’ihererekanya ry’amafaranga rikoresheje ikoranabuhanga SWIFT hagamijwe kurebera hamwe uburyo amabanki yazahangana n’iki kibazo.

BNR ivuga ko umwaka ushize wa 2017, ku makonti y’abantu n’ibigo hanyujijwe Miliyari 7.500Frw yishyuwe hatabayeho kubikuza no kubitsa amafaranga, ndetse no kuri za ‘Mobile money’ hakaba haranyujijwe amafaranga arenga miliyari 1.300Frw.

 

2018-06-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umusaruro mbumbe w’igihugu wiyongereye ku kigero cya 8.4% mu gihembwe cya mbere cya 2019

Umusaruro mbumbe w’igihugu wiyongereye ku kigero cya 8.4% mu gihembwe cya mbere cya 2019

Ubwanditsi 18 Jun 2019
Perezida Kagame yatangije umushinga, umuherwe Buffet yashoyemo  miliyoni 30 z’amadolari

Perezida Kagame yatangije umushinga, umuherwe Buffet yashoyemo miliyoni 30 z’amadolari

Ubwanditsi 11 Mar 2020
Perezida Kagame yitabiriye inama ku iterambere rirambye i Abu Dhabi

Perezida Kagame yitabiriye inama ku iterambere rirambye i Abu Dhabi

Ubwanditsi 13 Jan 2020
Gaz Methane:  Miliyari zisaga 160 Frw zigiye gushorwa mu gutunganya Megawatt 56 z’Amashanyarazi mu kiyaga cya Kivu

Gaz Methane: Miliyari zisaga 160 Frw zigiye gushorwa mu gutunganya Megawatt 56 z’Amashanyarazi mu kiyaga cya Kivu

Ubwanditsi 31 Mar 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Afrika y’Epfo : (Xenophobic attacks) Abanya Nigeria batangiye kwicwa
Mu Rwanda

Afrika y’Epfo : (Xenophobic attacks) Abanya Nigeria batangiye kwicwa

Ubwanditsi 23 Feb 2017
Abahanzi bagera kuri 20 bonyine nibo batagiye gusora Imisoro
IMIKINO

Abahanzi bagera kuri 20 bonyine nibo batagiye gusora Imisoro

Ubwanditsi 05 Jul 2016
Uban Boys ikoze amateka yo kuba itsinda ryambere ryegukanye Guma Guma kunshuro yayo ya 6 ibera hano mu Rwanda
IMIKINO

Uban Boys ikoze amateka yo kuba itsinda ryambere ryegukanye Guma Guma kunshuro yayo ya 6 ibera hano mu Rwanda

Ubwanditsi 13 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru