U Rwanda na Nigeria basinyanye amasezerano atuma Sosiyete Nyarwanda ikora ingendo zo mu kirere, RwandAir, yemererwa gukorera ku kibuga cy’indege icyo ari cyo cyose muri Nigeria no kuhafata abagenzi ikabajyana ahandi muri Afurika.
Kuri uyu wa Mbere ibihugu byombi byasinyanye amasezerano aha uburenganzira kompanyi y’indege ya buri gihugu gukorera mu kindi.
Mu 2010 ibihugu byombi byari byasinyanye amasezerano y’ubufatanye yo kwemerera RwandAir gukorera ingendo i Lagos, gusa u Rwanda rwaje gusaba ko yajya na Abuja ndetse ikajya ihahaguruka yerekeza i Accra muri Ghana.
Mu gusinya amasezerano atanga ubu burenganzira budasanzwe ku ndege z’ibihugu byombi, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara abantu n’ibintu muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Jean de Dieu Uwihanganye, yasobanuye ko afite inyungu nyinshi ku bihugu byombi.
Yagize ati “Aya masezerano akaba aduha uburenganzira budasanzwe bw’uko twemerewe gukorera ku kibuga cy’indege icyo ari cyo cyose cyo muri Nigeria, tukaba tunemerewe kuba twafata abagenzi muri Nigeria tukabajyana ku kindi kibuga icyo ari cyo cyose muri Afurika.”
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi bw’indege muri Nigeria, Sen.Hadi Abubakar Sirika, yashimangiye ko aya masezerano ari muri gahunda y’icyerekezo cya Afurika 2063, mu bijyanye no koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu ndetse no gushyiraho isoko rihuriweho mu bwikorezi bw’indege.
Yakomeje avuga ko hari inyungu nyinshi abaturage b’ibihugu byombi bazakura muri aya masezerano yaba mu guhuza umuco no mu bucuruzi.
Yagize ati “Ubwikorezi by’umwihariko bw’indege burihuta, buranoze kandi buraboneye, birahuza abantu, umuco n’isoko. Gusinya aya masezerano bizatuma abaturage bo mu Rwanda bahura n’abo muri Nigeria, bakorane ubucuruzi.”
Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Col. Chance Ndagano, yavuze ko aya masezerano azatuma iyi sosiyete igera ku ntego yayo yo gufasha abanyarwanda, abanyafurika n’abo ku yindi migabane koroherwa n’ingendo zo mu kirere.
Yagize ati “Iyo tugiye mu bukungu, koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu bigira ingaruka nziza mu bukerarugendo, bigiye kongera ubukerarugendo ku bihugu byombi ndetse na Afurika muri rusange, tudasize ubucuruzi.”
Ubu RwandAir igera mu byerekezo 25, izatangira kugera i Abuja muri Gicurasi uyu mwaka ndetse itangire no kugera i Accra muri Ghana.