• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

 
You are at :Home»UBUKERARUGENDO»RwandAir yemerewe gutangira ingendo zijya muri Israël idahagaze

RwandAir yemerewe gutangira ingendo zijya muri Israël idahagaze

Ubwanditsi 07 Jan 2019 UBUKERARUGENDO

U Rwanda na Israël byashyize umukono ku masezerano yemerera sosiyete z’ubwikorezi ku mpande zombi gukoresha ibibuga by’indege no kugenderana mu ngendo zidahagaze.

Aya masezerano yasinywe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Israël, Col. Joseph Rutabana na Minisitiri w’Ubwikorezi muri Israël, Yisrael Katz, kuri uyu wa Mbere tariki 7 Mutarama 2019.

Ambasaderi Rutabana abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati “Ni intambwe ikomeye izanafasha Sosiyete y’Ubwikorezi bwo mu kirere ya RwandAir gutangira gukorera ingendo zigana ku Kibuga Mpuzamahanga cya Ben Gurion idahagaze.’’

Ikibuga cya Ben Gurion ni cyo kinini muri Israël. Giherereye mu Majyaruguru y’inkengero z’Umujyi wa Lod, uri mu bilometero 45 mu Majyaruguru ashyira Iburengerazuba bw’Umujyi wa Yeruzalemu no mu bilometero 20 mu Majyepfo ashyira Iburasirazuba bwa Tel Aviv.

Minisitiri Katz yavuze ko “Amasezerano yo gufungurirana ikirere yongereye ingendo ziva n’izijya muri Israël.’’

Yongeyeho ko “Amasezerano afungurira Israël amahirwe yo kugana ku bibuga by’indege byinshi ku Isi’’ ndetse ku biciro bito.

Ynet iri mu binyamakuru bikomeye mu gihugu yanditse ko RwandAir ikorera urugendo rwayo rwa mbere muri Israël idahagaze kuri uyu wa Mbere.

Amasezerano yasinyweho aha ububasha buri gihugu bwo gukora ingendo zirindwi ku bibuga by’indege bya Ben Gurion n’icya Kigali kiri i Kanombe.

U Rwanda na Israël byatangiye imibanire mu 1962 ubwo rwabonaga ubwigenge. Uyu mubano wajemo agatotsi mu 1973 nyuma y’Intambara ya Yom Kippur yatumye ibihugu byinshi bya Afurika byotswa igitutu n’iby’Abarabu.

Waje gusubukurwa mu Ukwakira 1994 ndetse u Rwanda rwohereza Ambasaderi muri Israël ariko rwaje kuhafunga ambasade yarwo nyuma y’imyaka itandatu kubera amikoro.

Ambasade yongeye gufungurwa i Tel Aviv mu mpeshyi ya 2015, Rutabana Joseph ahabwa kuruhagararira.

Mu 2014 u Rwanda rwabaye igihugu cya mbere muri Afurika cyasinyanye amasezerano y’umubano na Israël.

Iki gihugu gihagarariwe mu Rwanda na Ambasaderi ufite ibiro i Addis Ababa muri Ethiopia. Muri Nzeri 2018, Perezida Kagame yaganiriye na Minisitiri w’Intebe wa Israël, Benjamin Netanyahu, ku gufungura ambasade y’iki gihugu mu rwa Gasabo.

Ibihugu byombi bifitanye umubano ushingiye ku mikoranire mu bya politiki n’ubukungu n’ubufatanye mu by’ubuhinzi, aho abanyeshuri bajya kwihugura muri Israël n’ibindi.

RwandAir iheruka no gutangaza ko guhera muri Mata 2019 izatangira gukora ingendo zijya mu Mujyi wa Addis Abeba idahagaze.

Ni icyerecyezo gishya kizatuma RwandAir igira ibigera kuri 27 indege zayo zerekezamo hirya no hino ku Isi.

Mu 2019 iteganya gutangiza ingendo nshya mu byerekezo birimo i Guangzhou mu Bushinwa na na New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

RwandAir iherutse gutangaza ko mu myaka itanu iri imbere yifuza gukuba kabiri umubare w’indege ifite zivuye kuri 12 ifite uyu munsi, bityo ikarushaho kwagura ibikorwa byayo muri Afurika no ku yindi migabane y’Isi.

RwandAir ifite indege 12 zirimo Airbus A330 – 300 imwe, Airbus A330 – 200 imwe, Boeing 737-800NG enye, Bombardier Q-400 Next Gen ebyiri, Bombardier CRJ-900 NextGen ebyiri na Boeing 737-700NG na zo ebyiri.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Israël, Col. Joseph Rutabana na Minisitiri w’Ubwikorezi muri Israël, Yisrael Katz nyuma yo gusinya ku masezerano y’ubwikorezi bw’indege hagati y’ibihugu byombi

2019-01-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

RwandAir igiye gufungura ibyerekezo bishya bitanu mu mwaka umwe

RwandAir igiye gufungura ibyerekezo bishya bitanu mu mwaka umwe

Ubwanditsi 10 Aug 2018
RwandAir yinjiye mu bufatanye buzatuma abayikoresha bazigamira ingendo bakora

RwandAir yinjiye mu bufatanye buzatuma abayikoresha bazigamira ingendo bakora

Ubwanditsi 26 Dec 2019
RwandAir yakoze urugendo rwa mbere i Tel Aviv muri Israel

RwandAir yakoze urugendo rwa mbere i Tel Aviv muri Israel

Ubwanditsi 25 Jun 2019
RwandAir yatangije  ingendo enye mu cyumweru zigana Cape Town

RwandAir yatangije ingendo enye mu cyumweru zigana Cape Town

Ubwanditsi 16 May 2018

Igitekerezo kimwe

  1. Emmy
    January 7, 20194:39 pm -

    Komeza wese Imihigo Rwanda utere imbere ubutitsa Imana ikurinde amanywa nijoro, wigire mu mpande zose nubundi umugabo arigira yakwibura agapfa.”Les chiens aboient la caravane passe.”

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Man United 4-0 Feyenoord: Rooney umaze iminsi akomerwa n’abafana yaciye  agahigo
IMIKINO

Man United 4-0 Feyenoord: Rooney umaze iminsi akomerwa n’abafana yaciye agahigo

Ubwanditsi 25 Nov 2016
Nyarugenge: Urubyiruko rw’abaskuti  rwakanguriwe kurwanya icuruzwa y’abantu
Mu Mahanga

Nyarugenge: Urubyiruko rw’abaskuti rwakanguriwe kurwanya icuruzwa y’abantu

Ubwanditsi 25 Jan 2016
Abandi batanu bafunzwe bakekwaho kunyereza mudasobwa zigenewe abanyeshuri
Mu Rwanda

Abandi batanu bafunzwe bakekwaho kunyereza mudasobwa zigenewe abanyeshuri

Ubwanditsi 12 Apr 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru