• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

 
You are at :Home»UBUKERARUGENDO»RwandAir yemerewe gutangira ingendo zijya muri Israël idahagaze

RwandAir yemerewe gutangira ingendo zijya muri Israël idahagaze

Ubwanditsi 07 Jan 2019 UBUKERARUGENDO

U Rwanda na Israël byashyize umukono ku masezerano yemerera sosiyete z’ubwikorezi ku mpande zombi gukoresha ibibuga by’indege no kugenderana mu ngendo zidahagaze.

Aya masezerano yasinywe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Israël, Col. Joseph Rutabana na Minisitiri w’Ubwikorezi muri Israël, Yisrael Katz, kuri uyu wa Mbere tariki 7 Mutarama 2019.

Ambasaderi Rutabana abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati “Ni intambwe ikomeye izanafasha Sosiyete y’Ubwikorezi bwo mu kirere ya RwandAir gutangira gukorera ingendo zigana ku Kibuga Mpuzamahanga cya Ben Gurion idahagaze.’’

Ikibuga cya Ben Gurion ni cyo kinini muri Israël. Giherereye mu Majyaruguru y’inkengero z’Umujyi wa Lod, uri mu bilometero 45 mu Majyaruguru ashyira Iburengerazuba bw’Umujyi wa Yeruzalemu no mu bilometero 20 mu Majyepfo ashyira Iburasirazuba bwa Tel Aviv.

Minisitiri Katz yavuze ko “Amasezerano yo gufungurirana ikirere yongereye ingendo ziva n’izijya muri Israël.’’

Yongeyeho ko “Amasezerano afungurira Israël amahirwe yo kugana ku bibuga by’indege byinshi ku Isi’’ ndetse ku biciro bito.

Ynet iri mu binyamakuru bikomeye mu gihugu yanditse ko RwandAir ikorera urugendo rwayo rwa mbere muri Israël idahagaze kuri uyu wa Mbere.

Amasezerano yasinyweho aha ububasha buri gihugu bwo gukora ingendo zirindwi ku bibuga by’indege bya Ben Gurion n’icya Kigali kiri i Kanombe.

U Rwanda na Israël byatangiye imibanire mu 1962 ubwo rwabonaga ubwigenge. Uyu mubano wajemo agatotsi mu 1973 nyuma y’Intambara ya Yom Kippur yatumye ibihugu byinshi bya Afurika byotswa igitutu n’iby’Abarabu.

Waje gusubukurwa mu Ukwakira 1994 ndetse u Rwanda rwohereza Ambasaderi muri Israël ariko rwaje kuhafunga ambasade yarwo nyuma y’imyaka itandatu kubera amikoro.

Ambasade yongeye gufungurwa i Tel Aviv mu mpeshyi ya 2015, Rutabana Joseph ahabwa kuruhagararira.

Mu 2014 u Rwanda rwabaye igihugu cya mbere muri Afurika cyasinyanye amasezerano y’umubano na Israël.

Iki gihugu gihagarariwe mu Rwanda na Ambasaderi ufite ibiro i Addis Ababa muri Ethiopia. Muri Nzeri 2018, Perezida Kagame yaganiriye na Minisitiri w’Intebe wa Israël, Benjamin Netanyahu, ku gufungura ambasade y’iki gihugu mu rwa Gasabo.

Ibihugu byombi bifitanye umubano ushingiye ku mikoranire mu bya politiki n’ubukungu n’ubufatanye mu by’ubuhinzi, aho abanyeshuri bajya kwihugura muri Israël n’ibindi.

RwandAir iheruka no gutangaza ko guhera muri Mata 2019 izatangira gukora ingendo zijya mu Mujyi wa Addis Abeba idahagaze.

Ni icyerecyezo gishya kizatuma RwandAir igira ibigera kuri 27 indege zayo zerekezamo hirya no hino ku Isi.

Mu 2019 iteganya gutangiza ingendo nshya mu byerekezo birimo i Guangzhou mu Bushinwa na na New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

RwandAir iherutse gutangaza ko mu myaka itanu iri imbere yifuza gukuba kabiri umubare w’indege ifite zivuye kuri 12 ifite uyu munsi, bityo ikarushaho kwagura ibikorwa byayo muri Afurika no ku yindi migabane y’Isi.

RwandAir ifite indege 12 zirimo Airbus A330 – 300 imwe, Airbus A330 – 200 imwe, Boeing 737-800NG enye, Bombardier Q-400 Next Gen ebyiri, Bombardier CRJ-900 NextGen ebyiri na Boeing 737-700NG na zo ebyiri.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Israël, Col. Joseph Rutabana na Minisitiri w’Ubwikorezi muri Israël, Yisrael Katz nyuma yo gusinya ku masezerano y’ubwikorezi bw’indege hagati y’ibihugu byombi

2019-01-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka

FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka

Ubwanditsi 22 Dec 2025
Pariki ya Nyungwe ni Inyambo itatse iraba mu Bukerarugendo bw’u Rwanda

Pariki ya Nyungwe ni Inyambo itatse iraba mu Bukerarugendo bw’u Rwanda

Ubwanditsi 22 Jul 2024
Nyuma y’impanuka y’ Indege Ya Ethiopian Airlines, U Bushinwa bwahagaritse indege za Boeing 737 MAX 8.

Nyuma y’impanuka y’ Indege Ya Ethiopian Airlines, U Bushinwa bwahagaritse indege za Boeing 737 MAX 8.

Ubwanditsi 12 Mar 2019
Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda

Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda

RUSHYASHYA 12 Aug 2026

Igitekerezo kimwe

  1. Emmy
    January 7, 20194:39 pm -

    Komeza wese Imihigo Rwanda utere imbere ubutitsa Imana ikurinde amanywa nijoro, wigire mu mpande zose nubundi umugabo arigira yakwibura agapfa.”Les chiens aboient la caravane passe.”

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kayonza: Babiri bafashwe bagerageza guha Abapolisi ruswa
Mu Mahanga

Kayonza: Babiri bafashwe bagerageza guha Abapolisi ruswa

Ubwanditsi 27 Jul 2016
Adeline Rwigara yavuze uko ibiganiro bye na Kayumba Nyamwasa byahamije ko musaza we Rutabana afitwe na RNC
POLITIKI

Adeline Rwigara yavuze uko ibiganiro bye na Kayumba Nyamwasa byahamije ko musaza we Rutabana afitwe na RNC

Ubwanditsi 18 Nov 2019
Burundi: Major Ernest Nimubona wari umujyanama wambere w’umugaba w’ingabo yaburiwe irengero
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Major Ernest Nimubona wari umujyanama wambere w’umugaba w’ingabo yaburiwe irengero

Ubwanditsi 07 Jul 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru