Polisi y’u Rwanda iratangaza ko yataye muri yombi Sano James wahoze ari Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC) hamwe na Kamanzi Emmanuel wayoboraga ishami rya REG ryo gukwirakwiza amashanyarazi (EDCL).
Aba bagabo bombi ngo bagejejwe mu bugenzacyaha kuwa Gatandatu tariki 2 Nzeri 2017.
Itangazo dukesha Polisi y’Igihugu rivuga ko Sano akurikiranweho gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko no gukoresha nabi umutungo wa leta.
Polisi yagize iti “Iperereza ryagaragaje ko Sano James yahaye isoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko rifite agaciro ka miliyoni 61 ku ikompanyi yitwa Cerrium advisory Ltd.
Sano James wahoze ari Umuyobozi wa WASAC
Iri soko ryari rigamije gutegura no gutanga ibizamini ku bakozi bashya. Yanatanze isoko nabwo mu buryo bunyuranyije n’amategeko , ryo kubaka ipompo y’amazi riva kuri sitasiyo ya Kayenzi rigana ku Kamonyi rifite agaciro ka miliyoni 317, byose abikora nta nyemezabuguzi y’ibigomba gukoreshwa.”
Kamanzi Emmanuel we ngo yatawe muri yombi kubera gutanga isoko mu buryo butemewe n’amategeko kandi ngo anakurikiranweho kunyereza umutungo wa leta no kuwukoresha nabi.
Polisi iti “Yatanze isoko ry’ibikoresho 10 bizwi nka transformers bifite agaciro k’amadolari ya Amerika 45000 n’amapiloni 400 afite agaciro n’amadolari ya Amerika 280000.”
Ngo iperereza riracyakomeje ngo hashakishwe n’abandi baba baragize uruhare muri ibi byaha, aho Polisi ivuga ko ishaka kuzuza idosiye ngo yoherezwe mu bushinjacyaha.
Kamanzi Emmanuel wayoboraga EDCL