• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Selemani Masiya uherutse gupfira muri Mozambike ni Umukongomani, si Umunyarwanda nk’uko umunyabihuha Judi Rever abibeshya

Selemani Masiya uherutse gupfira muri Mozambike ni Umukongomani, si Umunyarwanda nk’uko umunyabihuha Judi Rever abibeshya

Editorial 12 Jul 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Tariki 07 Nyakanga 2022, Umukongomani Selemani Masiya wabaga ahitwa Nampula muri Mozambike yasanzwe mu cyumba cye yapfuye, icyaba cyaramuhitanye kikaba kigikorwaho iperereza.

Iyo nkuru ikimara gutangazwa, wa mugore Judi Rever, Umunyakanadakazi wasaranye kwanga u Rwanda na perezida warwo, Paul Kagame, yahise yirukira ku rubuga rwe rwa twitter, ati : « Leta y’u Rwanda yiciye Umunyarwanda Selemani Mayisa muri Mozambike, imuziza ko yakundaga kuyinenga ».

Kubera ko tumenyereye ibinyoma Judi Rever atangaza ku Rwanda, twahise dukora iperereza, tubaza abantu banyuranye baba muri ako gace ka Nampula, Abanyarwanda, abanya Mozambike, n’abakongomani, maze bose baduhamiriza ko nyakwigendera ari Umunyekongo wakoraga ubucuruzi bwa magendu muri Mozambike.

Judi Rever rero inkuru y’urupfu rwa Selemani Masiya imwambitse ubusa, kuko igaragaje ko agambiriye gusebya u Rwanda gusa. Uretse no kuba nyakwigendera atari Umunyarwanda, n’icyamwishe ubwacyo ntikiratangazwa, ariko Judi Rever ati « yiyongereye ku bandi batavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, ikomeje kwicira mu mahanga » !

Icyakora Judi Rever noneho ahaboneye isomo, nubwo ari ingumba y’amatwi.

Abasomye ibyo bihuha bye kuri twitter bamushubije ku bwinshi, bamubaza icyatumye ashyuhaguzwa agatangaza amakuru atakoreye ubushakashatsi. Hari abamubwiye ko kwanga u Rwanda bitazarubuza gutera imbere, abandi bamwibutsa ko u Rwanda atari umupolisi w’isi, ku buryo rwabazwa urupfu rw’abagwa hirya no hino mu mahanga.

Koko rero, uyu mugore wiyita umunyamakuru w’igitangaza, ahubwo ni umunyabihuha kabuhariwe, kimwe n’impanga ye Michela Wrong, badasigana mu kwangiza isura y’u Rwanda. Birababaje cyane kubona abanyamakuru bo mu burengerazuba bw’isi birirwa batwigisha « ubunyamwuga mu itangazamakuru », kandi ari bo ba mbere basebanya, bashingiye gusa ku rwango bafitiye Abanyafrika muri rusange, n’Abanyarwanda by’umwihariko.

2022-07-12
Editorial

IZINDI NKURU

Denise Nkurunziza yajyanwe ikitaraganya kuvurwa COVID-19 muri Kenya, umugabo we aho kujya mu kato ari mu masengesho n’abandi bantu

Denise Nkurunziza yajyanwe ikitaraganya kuvurwa COVID-19 muri Kenya, umugabo we aho kujya mu kato ari mu masengesho n’abandi bantu

Editorial 29 May 2020
Iyo bigeze ku Rwanda, BBC Gahuza iba umuzindaro w’umutwe wiyita Leta ya Islam (IS)

Iyo bigeze ku Rwanda, BBC Gahuza iba umuzindaro w’umutwe wiyita Leta ya Islam (IS)

Editorial 13 Aug 2021
Isi ikomeje kubabana nto: Umujenosideri Eric Tabaro Nshimiye yafatiwe muri Amerika

Isi ikomeje kubabana nto: Umujenosideri Eric Tabaro Nshimiye yafatiwe muri Amerika

Editorial 22 Mar 2024
David Himbara akomeje urugamba yiyemeje rwo guharabika u Rwanda n’ibyiza rugenda rugeraho

David Himbara akomeje urugamba yiyemeje rwo guharabika u Rwanda n’ibyiza rugenda rugeraho

Editorial 29 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kongo irambirije ku muryango « SADC » nawo utishoboye
Amakuru

Kongo irambirije ku muryango « SADC » nawo utishoboye

Editorial 21 Feb 2023
Uganda: CMI Irashinjwa Kugwatira Telephone Y’Umwamikazi Wa Rwenzururu
ITOHOZA

Uganda: CMI Irashinjwa Kugwatira Telephone Y’Umwamikazi Wa Rwenzururu

Editorial 25 Jul 2018
Polisi y’u Rwanda yahinduranyije abapolisi muri Centrafurika
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yahinduranyije abapolisi muri Centrafurika

Editorial 11 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru