Inteko Ishinga Amategeko, umutwe wa Sena, yatumije Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, ngo asobanure ibyo Guverinoma iteganya gukora mu kongerera abaturage ubumenyi ku bijyanye no kuboneza urubyaro ndetse no gutuma bose bagerwaho n’uburyo bugezweho bwo kuboneza urubyaro.
Abasenateri bafashe iki cyemezo nyuma y’isuzuma ryakozwe na Komisiyo ya Sena ishinzwe imibereho myiza, uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage.
Muri Gashyantare na Mata uyu mwaka, iyi Komisiyo yasuzumye ibyo Guverinoma irimo gukora mu gushishikariza Abanyarwanda kuboneza urubyaro, iyigaragariza Sena mu cyumweru gishize.
Umuyobozi w’iyi komisiyo, Gallican Niyongana, yabwiye The New Times ko Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente, azasabwa gusobanura icyo Guverinoma izakora mu igenamigambi, ihuzabikorwa no gutera inkunga gahunda zo kuboneza urubyaro.
Yagize ati “Turashaka kwizera ko gahunda zo kuboneza urubyaro ziri mu by’ibanze mu bikorwa byose bya Guverinoma.”
Mu cyerekezo 2020 cya Guverinoma, biteganyijwe ko abaturage biyongeraho 2.2% ku mwaka ndetse n’ikigero cy’uburumbuke kikaba abana batatu ku mugore bavuye ku bana 4.2 ku mugore.
Senateri Niyongana avuga ko kugabanya ikigero cy’uburumbuke ku mugore bisaba ko Guverinoma ishora imari mu kwigisha ku buzima bw’imyororokere kandi abaturage bakagerwaho ku bwinshi na serivisi zo kuboneza urubyaro. Ni mu gihe kuri ubu Abanyarwanda bangana na 19% bakeneye serivisi zo kuboneza urubyaro batazibona.
Yakomeje agira ati “Kuboneza urubyaro ni inkingi y’iterambere. Mu byiciro byose yaba ubukungu, imibereho myiza, umutekano, imiturire ndetse no kurengera ibidukikije, ntacyo wageraho utitaye ku kuboneza urubyaro.”
Ubwiyongere bw’abaturage mu Rwanda buri kuri 2.6% buri mwaka, naho 47% by’Abanyarwanda bakeneye serivisi zo kuboneza urubyaro bakaba bakoresha uburyo bugezweho bwo kwirinda gusama.
Gahunda yo kuboneza urubyaro yemejwe na Guverinoma mu 2012 yari uko 70% baba bakoresha uburyo bugezweho bwo kuboneza urubyaro mu 2016. Guverinoma kandi yasezeranyije abaturage ko mu 2020 serivisi zo kuboneza urubyaro zizaba ziri mu midugudu yose uko ari 14 841 hari n’abajyanama b’ubuzima 45 000 bafasha abaturage kuzihabwa.
Gusa Komisiyo ya Sena yasanze abajyanama b’ubuzima badatanga serivisi zose zo kuboneza urubyaro zikenewe ku buryo akenshi abaturage basabwa kujya ku bigo nderabuzima rimwe na rimwe biba biri kure y’aho batuye.
Abasenateri kandi bagaragaza impungenge zo kuba ingengo y’imari ishyirwa muri serivisi zo kuboneza urubyaro ishingiye ku nkunga z’amahanga. Bavuga ko bidakunze kubaho ko uturere dushyira mu ngengo y’imari iyi gahunda, ugasanga twibanda ku kubaka imihanda n’amashuri.
Buri mwaka 50% bya miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda zikoreshwa mu gutanga serivisi zo kuboneza urubyaro atangwa n’abaterankunga, amenshi akava mu Kigega nterankunga cya Leta zunze Ubumwe za Amerika (USAID), ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku baturage (UNFPA).
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, Yusuf Murangwa, yabwiye Abasenateri ko igihugu gikeneye gushora imari muri gahunda yo kuboneza urubyaro niba gishaka kugera ku ntego z’iterambere cyiyemeje.
Murangwa yavuze ko imicungire myiza y’ubwiyongere bw’abaturage itoroshye ariyo mpamvu uburyo bwo kuboneza urubyaro bugomba gushyirwamo ingufu.
U Rwanda ruteganya ko mu 2050 ruzaba ruri mu bihugu bikize, aho buri muturage azaba yinjiza arenga 12000 by’amadolari ku mwaka kandi ariho mu buzima bwiza. Inzobere zigaragaza ko kugera kuri iyi ntego bisaba ishoramari rikomeye muri gahunda zo kuboneza urubyaro.