Perezida Kagame mu Kiganiro yagiranye na François Soudan, Umunyamakuru wa Jeune Afrique yagize ati : Reka ngusetse gato: hano mu Rwanda hari gahunda dufite y’Itorero rihuza urubyiruko rw’abanyeshuri b’Abanyarwanda baba mu mahanga, tubahuriza hamwe mu biruhuko ababyifuje tukabaha inyigisho z’amateka, ubukungu, Ikinyarwanda, indangagaciro n’imyitozo y’ibanze ya gisirikare imara icyumweru kimwe. Ariko nagira ngo nkubwire ko kuri Museveni ngo uwo ari umugambi mubi ubangamiye Uganda. Ku bwe ngo tuba turimo dutoza umutwe wo kuzatera Uganda. Urumva na we ko hari aho bigera agasa nk’ucanganyikiwe.
François Soudan: Vuba aha kandi bwari n’ubwa mbere ubikoze mwakomoje ku rupfu rwa Seth Sendashonga wayoboye Minisiteri ya mbere y’Ubutegetsi bw’Igihugu nyuma ya Jenoside wiciwe i Nairobi mu 1998.
Muhamya ko amakuru mufite ahura n’ay’impuguke mu mateka Gérard Prunier ahamya ko Sendashonga yiteguraga gutera u Rwanda abifashijwemo na Salim Saleh, Umuvandimwe wa Museveni. Kuki mwategereje imyaka 20 yose kugira ngo mugire icyo mubitagazaho?
Kagame: Abayobozi ba Uganda bashyigikiraga Sendashonga icyo gihe ni nabo kuri ubu nyine barimo gushyigikira abigishwa be. Amateka ahora yisubiramo erega.
François Soudan: Reka nsubiremo uko mwavuze: Sendashonga yapfuye kubera ko yarenze umurongo. Ibyo ntibisabirwa imbabazi” Ibi se bivuze ko mwirengereye iyicwa rye?
Kagame: Winyitirira ibyo ntavuze. Kandi uzasome neza ubuhamya bwa Gérard Prunier mu gitabo ‘From Genocide to Continental War’ (Uko Jenoside yaje kuvamo intambara yakwiriye umugabane wose).
Muri icyo gitabo asobanura uko mushuti we Sendashonga yinjizaga mu gisirikare amagana y’urubyiruko abifashijwemo na Uganda. Akaza gusoza avuga ko ubutegetsi bw’i Kigali ku bwe ari bwo bwafashe umwanzuro wo kumuhitana kuko yari “yarenze umurongo”. Ayo magambo ni nyir’igitabo uyavuga.