Amakipe atanu yari yaserukiye Afurika mu gikombe cy’Isi yose yasezerewe atarenze amatsinda, iyari itahiwe kuri uyu wa Kane ni Sénégal yasabwaga kunganya na Colombia kugira ngo ibone itike ya 1/8 birayinanira, inazira amakarita menshi y’umuhondo yabonye ugerereanyije n’ay’u Buyapani.
Igikombe cy’isi cy’uyu mwaka cyanditse amateka mabi ku mugabane wa Afurika, aho nta kipe n’imwe ibashije kurenga, bikaba byaherukaga kubaho mu 1990 ubwo iri rushanwa ryari ryabereye mu Butaliyani, uyu mugabane ugihagararirwa n’ibihugu bibiri. Icyo gihe harimo Misiri na Cameroun .
Sénégal yari yitwaye neza mu mukino wa mbere itsinda Pologne ibitego 2-1, ikora ikosa inganya n’u Buyapani ku mukino wa kabiri bituma imibare yayo kugira ngo ikomeze isaba ko igomba gutsinda cyangwa kunganya na Colombia.
Iyi kipe iyobowe na Sadio Mane yatangiye ikina neza ariko amahirwe ibonye ikayapfusha ubusa, iza gutsindwa igitego ku munota wa 74 cya Yerry Mina ukinira FC Barcelona, inanirwa kucyishyura bituma irangiza ari iya gatatu mu itsinda inyuma ya Colombia n’u Buyapani.
Sénégal yarangije imikino yose ifite amanota ane inganya n’u Buyapani, zikanganya ibitego zatsinzwe, ibyo zatsinze ndetse n’umukino wazihuje zikaba zarawunganyije.
Ibi byatumye hitabazwa kureba ikipe yahawe amakarita menshi y’umuhondo kugira ngo hamenyekane ikomeza, u Buyapani bubyungukiramo kuko bwabonye make mu irushanwa.
Andi makipe yari yitabiriye igikombe cy’isi yo muri Afurika arimo Misiri, Tunisia, Maroc na Nigeria yose yari yaramaze gusezererwa.