• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko gufata iya mbere mu kurandura virusi itera Sida

Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko gufata iya mbere mu kurandura virusi itera Sida

Ubwanditsi 08 Jul 2016 Mu Mahanga

Madamu Jeannette Kagame yibaza impamvu leta yashyizeho gahunda yo gupima ubwandu bwa Virusi itera Sida mu bigo nderabuzima byose, ariko urubyiruko rw’abangavu n’ingimbi ntiruyitabire uko bikwiye.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 7 Nyakanga 2016 mu gikorwa cyo gutangiza ubukangurambaga bwiswe ‘All – In’, bugamije gukangurira buri wese kugira uruhare mu kurandura virusi itera Sida cyane cyane mu rubyiruko.

Ubu bukangurambaga buri mu bujya bukorwa n’Umuryango w’Abadamu b’Abakuru b’Ibihugu by’Afurika (OAFLA), bugamije kurandura Virusi itera Sida.

Isuzuma ryakozwe n’Ikigo cy’Ubuzima mu Rwanda (RBC), ryagaragaje ko abangavu n’ingimbi bitabira gahunda yo kwipimisha bagahabwa n’ubujyanama ari 27% gusa by’abakobwa na 22% by’abahungu.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ubu bwitabire bukiri hasi cyane, yibaza impamvu ibitera.

Yagize ati “Byaba bituruka kuki? Ni uko wenda mwaba mutazi ko ihari? Ese ni uko mwumva ko yaba itabareba cyangwa se ababishinzwe ntabwo babafasha uko bikwiye. Ibi bibazo nagira ngo tubirebere hamwe tubishakire umuti niba dushaka kugera ku ntego Isi yihaye, n’intego igihugu cyacu cyihaye.”

Yakomeje avuga ko kumenya izi mpamvu bifasha gufatanya gushyiraho ingamba zifatika ariko mbere na mbere asaba urubyiruko kugana ibigo nderabuzima bakisuzumisha kuko inzira nziza yo kwirinda ari ukumenya uko uhagaze.

Madamu Jeannette Kagame yibukije urubyiruko ko rugize igice kinini cy’Abanyarwanda, kuko Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda kigaragaza ko abangavu n’ingimbi bari hagati y’imyaka 10-24 bangana na 33% by’abaturage bose b’u Rwanda.

Yasabye urubyiruko kuzirikana ko bitezweho byinshi mu guteza imbere igihugu no kurinda ibyagezweho.

Yagize ati “Muri umubare munini w’Abanyarwanda kandi tubatezeho byinshi mu gukomeza kubaka igihugu cyacu, kurinda ibyagezweho, kubyarira u Rwanda no gukomeza gukomera ku gaciro k’Abanyarwanda.”

“Igihugu cyacu cyanyuze muri byinshi kandi giharanira gukora byinshi biteza imbere Abanyarwanda n’urubyiruko by’umwihariko, ni ngombwa rero ko tugira abaherezwa agakoni, bazaragwa uru Rwanda bafite ubuzima bwiza, kugira ngo ibyo twagezeho bikomeze gutera imbere.”

-3230.jpg

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Agnes Binagwaho, yasabye urubyiruko guhindura imyumvire

Abana b’abakobwa nibo bandura Virusi itera Sida kurusha abandi, bigaragara ko muri 2014 mu bwandu bushya bwagaragaye, 74% bari abakobwa bakiri bato.

Madamu Jeannette Kagame yabibukije ko bakwiye gushyiraho ingamba zikomeye kugira ngo birinde kuko bafite ibibazo kurusha abandi.

Imibare yerekana ko 34% by’abana banduye virusi itera Sida aribo bonyine bafata imiti. Yasabye ababyeyi gufatanya kugira ngo abana bagize ibyago byo kwandura bayifate neza kandi bakomeze kugira ubuzima bwiza.

Umwe mu rubyiruko witwa Uwase Nadege, w’imyaka 25, yatanze ubuhamya bw’uko yavukanye Virusi itera Sida akabimenya afite imyaka 16, akaba arangije Kaminuza kandi yizeye ejo hazaza heza.

Yashishikarije urubyiruko kwifata abo binaniye bagakoresha agakingirizo bakita ku buzima kuko aribwo gaciro kabo.

Yagize ati “Ubuzima bwacu ni bwiza kandi turabukeneye, mwifate kuko birashoboka, nibyanga mukoreshe agakingirizo. Muhe agaciro imibiri yanyu kuko niko gaciro k’ejo hazaza, mwigata.”

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Binagwaho Agnes, yabwiye urubyiruko ko Guverinoma ikora ibishoboka byose ariko ko urubyiruko rukwiye guhindura imyumvire rukarinda ubuzima kugira ngo ibikorwa bitazapfa ubusa.

Uhagarariye amashami yose y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Lamin Manneh, yashimye uruhare rwa Madamu Jeannette Kagame n’Umuryango ayobora Imbuto Foundation, mu guteza imbere urubyiruko no gushyiraho gahunda zo guhashya virusi itera Sida mu rubyiruko rw’u Rwanda.

Yagarutse ku rwego urubyiruko rwugarijwe na Virusi itera Sida, abashishikariza kurinda ubuzima bwabo, kwipimisha bakamenya uko bahagaze no kwirinda kugirango bakomeze kuryoherwa n’ubwiza bw’igihugu cyabo.

Yasezeranyije ko amashami ahagarariye yiteguye gutera ingabo mu bitugu u Rwanda mu kurandura icyorezo cya Sida.

Muri iki gikorwa hanahembwe abayobozi bane b’Uturere twubahirije neza gahunda yo gufasha ababyeyi kutanduza Virusi itera Sida abana bababyara (EMTCT).

Abo bayobozi ni Erasme Ntazinda wa Nyanza, Muzungu Gerald wa Kirehe, Deogratias Nzamwita wa Gakenke na François Ndayisaba wa Karongi, bahembewe ko mu myaka ibiri ishize nta mwana n’umwe wigeze wanduzwa na nyina.

-3229.jpg

Urubyiruko rwitabiriye ibi biganiro

Source: Igihe.com

2016-07-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

CNLG:  Haribazwa impamvu  hafunzwe umwe kandi imishahara ica mu bantu benshi?

CNLG: Haribazwa impamvu hafunzwe umwe kandi imishahara ica mu bantu benshi?

Ubwanditsi 22 Aug 2016
Shampiyona y’igihugu cy’u Bwongereza yatanze abakinnyi 40 mu gikombe cya Afurika2021, ni abakinnyi bavuye mu makipe 16 ya Premier League

Shampiyona y’igihugu cy’u Bwongereza yatanze abakinnyi 40 mu gikombe cya Afurika2021, ni abakinnyi bavuye mu makipe 16 ya Premier League

Ubwanditsi 03 Jan 2022
Amaherezo y’inzira ni mu nzu: Ruharwa Laurent Bucyibaruta arashyize ashyikirijwe ubutabera

Amaherezo y’inzira ni mu nzu: Ruharwa Laurent Bucyibaruta arashyize ashyikirijwe ubutabera

Ubwanditsi 09 May 2022
Abasirikari b’u Burundi mu bikorwa by’ubucengezi bugamije kwica abaturage mu bice bigenzurwa na M23.

Abasirikari b’u Burundi mu bikorwa by’ubucengezi bugamije kwica abaturage mu bice bigenzurwa na M23.

Ubwanditsi 11 May 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uburundi bwatangiye gusibanganya ibimenyetso bwica  Imbonerakure zikekwaho kuzatanga ubuhamya muri ICC
INKURU NYAMUKURU

Uburundi bwatangiye gusibanganya ibimenyetso bwica Imbonerakure zikekwaho kuzatanga ubuhamya muri ICC

Ubwanditsi 01 Dec 2017
CNLG iramagana ibirego bya Diane Rwigara ivugwaho gukorana n’abanzi b’Igihugu
INKURU NYAMUKURU

CNLG iramagana ibirego bya Diane Rwigara ivugwaho gukorana n’abanzi b’Igihugu

Ubwanditsi 17 Jul 2019
Itohoza: Ubutabera bw’u Bubiligi buragera Sebatware Marcel amajanja , Rushyashya yavuye imuzi nimuzingo kubyaha bya Jenoside aregwa ndetse n’ubusahuzi yitwaje UZICONDICO
INKURU NYAMUKURU

Itohoza: Ubutabera bw’u Bubiligi buragera Sebatware Marcel amajanja , Rushyashya yavuye imuzi nimuzingo kubyaha bya Jenoside aregwa ndetse n’ubusahuzi yitwaje UZICONDICO

Ubwanditsi 26 Jan 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru