Umuyobozi w’Ikompanyi Rwanda Focus Limited, Shyaka Kanuma, yatawe muri yombi na Polisi y’Igihugu akurikiranyweho ibyaha birimo kutishyura imisoro n’ibijyanye n’isoko rya Komisiyo y’Igihugu yo gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero yatsindiye binyuze mu buriganya.
Umuvugizi wungirije wa Polisi y’Igihugu, Chief Supt. Lynder Nkuranga, niwe wemeje iby’itabwa muri yombi rya Shyaka Kanuma.
Chief Supt. Nkuranga ati “Shyaka Kanuma yatawe muri yombi ku mugoroba wo kuwa Gatandatu biturutse ku kirego cyatanzwe na Rwanda Revenue Authority kijyanye n’imisoro y’imyaka ishize itarishyuwe ndetse n’ibindi byaha.”
Chief Supt. Lynder Nkuranga yirinze gutanga ibisobanuro birambuye kuri iri tabwa muri yombi kuko ngo hagikomeje iperereza. Gusa yavuze ko ‘ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera mu gihe hagikusanywa ibimenyetso ku byaha akurikiranyweho.”
Bivugwa ko Shyaka abereyemo Rwanda Revenue Authority imisoro ingana na miliyoni 65 z’amafaranga y’u Rwanda atishyuye mu gihe cy’imyaka itatu.
Ashinjwa kandi kuba yarakoresheje impapuro mpimbano agatsindira isoko rya miliyoni 44 z’amafaranga y’u Rwanda ryari ryatanzwe na Komisiyo y’Igihugu yo gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero nyuma y’aho yari yakoresheje amazina y’abantu ariko bo batazi ko bari mu ipiganwa ndetse batari n’abafatanyabikorwa be.
Mu minsi ishize, ikinyamakuru cye, Rwanda Focus, cyandikaga mu rurimi rw’Icyongereza yaragifunze bikaba bivugwa ko byaturutse ku bibazo by’amikoro.
Umwe mu bantu bazi neza ibya Shyaka yavuze ko ‘yari amaze igihe kinini adatanga imisoro, akoresha uburiganya mu kwiba ibigo bitandukanye ndetse ntiyashoboraga no kwishyura abakozi be’.
Bivugwa kandi ko mu gihe yafungaga ikinyamakuru cye, Shyaka yari arimo amafaranga arenga miliyoni 18 abantu batandukanye harimo n’abakozi be.
Ikindi kandi ni uko ngo mu minsi ishize yatse inkunga ya miliyoni eshatu mu kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imiyoborere myiza, RGB, avuga ko ari ayo gukomeza igitangazamakuru cye, ariko ngo akayakoresha mu bindi birimo kwishyura inguzanyo ya banki ingana na miliyoni 90 z’amafaranga y’u Rwanda, n’ubu akaba aribyo yari akirimo kugerageza.
Umunyamakuru Shyaka Kanuma