Bobi WineUmuhanzi wo muri Uganda akaba n’umudepite mu nteko ishinga amategeko, Robert Kyagulanyi, uzwi nka Bobi Wine, aravuga ko Perezida Museveni ari umuyobozi mubi kurusha Idi Amin wigeze kuyobora iki gihugu. Ni mu kiganiro na televiziyo Citizen kuri uyu wa Gatatu.
Bobi Wine ati: “Sinigeze mbona Idi Amin ariko ntekereza ko Museveni ari mubi kumurusha; yadutegetse nabi igihe kirekire kurusha Idi Amin kandi yangije ibintu byose kurusha uko Amin yabigenje; Idi Amin yari umunyagitugu ariko ntiyigeze asenya ibikorwaremezo, ntiyigeze arebera ruswa,”
Bobi Wine yongeye gusubiramo ibyo yigeze gutangariza mu kiganiro n’itangazamakuru ubwo yavugaga ko perezida Museveni ari umusinzi w’ubutegetsi kandi ko abamwegereye bose ari abo mu muryango we, abo bahuje ubwoko, ibintu avuga ko byishe ubuyobozi.
Depite Bobi Wine avuga ko yemera ko hari ikiguzi cy’ubuhubutsi bw’igipolisi ariko ashimangira ko yizeye ko hari abantu benshi biteguye kubohora Uganda.
Abajijwe ukuri ko kubangamirwa n’ubutegetsi, yasubije ko yinjiye muri politiki kuvuganira rubanda rukandamijwe kuko azi ibyabaye kuri Kiiza Besigye.
Ati: “Nzi ko abantu benshi banagerageje kuvuga barwanya Museveni, benshi muri bo bashyinguwe kera, n’abandi benshi bari kubabarira mu munyururu, kandi nibyo, abantu nka Dr Kiiza Besigye n’abandi bayobozi batavuga rumwe n’ubutegetsi bagiye bahura no guhutazwa.”
Yakomeje avuga ariko ko yizeye ko abaturage bakandamijwe badashobora kuzakandamizwa ubuziraherezo. Ati: “Perezida Museveni hari igihe atari ku butegetsi kandi yavugaga neza nk’uko ndi kuvuga na Perezida Obote buri gihe yaramwirukanaga, Obote ntakiri perezida.”
Yongeyeho ko yizeye ko hagiye kuzabaho igihe Museveni azaba atakiri perezida kandi yizeye ko hari benshi batekereza nkawe. Ati: ‘Turi abantu benshi biyemeje kubona ubwigenge bwabo kandi icyo nicyo dushaka kandi ntituzatuza kubera ikindi kintu. Kubw’ibyo hirengagijwe ubwoba, hirengagijwe guhutazwa, ntabwo tuzatuza.”
Idi Amin wigeze kuyobora Uganda yitabye Imana mu 2003 aguye mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal biherereye I Jeddah. Uyu yashinjwe iyicwa ry’ibihumbi byinshi by’abaturage be mu myaka ya za 70 yaje gupfira muri Arabia Saoudite azize uburwayi.
Ugirayezu
Noneho ubwo arashaka kwita ababeshyi, cyanhwa abagome abamurwanyije? Narwanyije intungane! Hahhhhh! Politiki iramvanga pe!