• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Gushinjanya inda nini n’ubugambanyi bitumye muri RNC bamarana,  ubwicanyi hagati yabo, Uganda nayo ikabwegeka kuri Leta y’u Rwanda.   |   24 Feb 2021

  • Manda ya Mfumukeko igeze ku musozo, yaranzwe no kunyereza umutungo, gusubiza inyuma Umuryango wa EAC ndetse no guhunga Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi   |   23 Feb 2021

  • FDLR ikomeje gucura inkumbi, yerekana ko ari umutwe w’iterabwoba udatinya n’ abadipolomate!!   |   23 Feb 2021

  • Ambasaderi w’Ubutaliyani muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yiciwe mu gitero cyagabwe ku modoka zari zitwaye abakozi ba Loni mu burasirazuba bw’iki gihugu   |   22 Feb 2021

  • Kuki abanyamakuru “b’abanyamwuga, Judi Rever na Michela Wrong, bashinja u Rwanda ibyo badafitiye ibimenyetso? Ni ubuswa mu mwuga, cyangwa ni urwango bakomora  kuri Patrick Karegeya, wari ihabara ryabo?   |   22 Feb 2021

  • Callixte Nsabimana yibukije Paul Rusesabagina ko ari umunyarwanda yareka ibyo gutinza urubanza   |   17 Feb 2021

 
You are at :Home»POLITIKI»CNLG yagaragaje uruhare rwa Sebatware Marcel muri Jenoside no gushyigikira imitwe y’iterabwoba
Sebatware Marcel akomeje kwitwaza politiki kandi yarahamijwe ibyaha n’inkiko

CNLG yagaragaje uruhare rwa Sebatware Marcel muri Jenoside no gushyigikira imitwe y’iterabwoba

Editorial 22 Jan 2020 POLITIKI

Mu minsi ishize Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashyize imbaraga z’ikirenga mu kurangiza ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro ikora ibikorwa by’iterabwoba ku butaka bwa Congo kuva mu 1994. Abenshi mu bayobozi b’iyo mitwe barimo n’umukuru wabo General Mudacumura bishwe n’ingabo za Congo, abandi bafatwa bugwate hamwe n’umubare munini w’abarwanyi boherezwa mu Rwanda.

Nyamara abayobozi babo b’abanyapolitiki bibereyeho mu mudendezo mu bihugu by’i Burayi banatera inkunga ntacyo bishisha abo bicanyi bari muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu mwaka wa 2015 abayobozi babiri ba FDLR, aribo Ignace Murwanashyaka na Straton Musoni barafashwe, baraburanishwa banakatirwa n’ubutabera bw’Ubudage kubera ibyaha byakozwe na FDLR muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibi bikwiye gukorwa no ku bandi bayobozi ba FDLR n’ab’indi mitwe yitwaje intwaro ikomeje guteza umutekano muke mu Karere. Sebatware Marcel, Komiseri muri FDU-INKINGI akaba n’Umuyobozi wa P5 ari muri abo. Akwiye gufatwa agashyikirizwa ubutabera.

1. Sebatware Marcel ni muntu ki ?

Mu ntangiriro z’umwaka w’1990, Sebatware Marcel yari Umuyobozi Mukuru w’Uruganda rukora Sima mu Rwanda (CIMERWA) ruri mu yahoze ari Komini Bugarama mu Karere ka Rusizi. Sebatware akomoka mu yahoze ari Komini Mukingo, Perefectura ya Ruhengeri hamwe n’uwari Munistriri w’Ubucuruzi n’Inganda muri icyo gihe ariwe Josoph Nzirorera wanamushyize kuri uwo mwanya w’icyubahiro.

Sebatware ni muramu wa Jenerali Nsabimana Deogratias wari Umukuru wa État-major w’izari ingabo z’u Rwanda, uyu Nsabimana niwe wasinye inyandiko ibiba urwango yasobanura ko abanzi b‘igihugu ari Abatutsi. Ku bijyanye na politiki, mu 1994 Sebatware Marcel yari umuyoboke w’ishyaka CDR.

Aho ari mu buhungiro mu Bubiligi, Sebatware Marcel ari mu bahezanguni bihishe inyuma y’ibikorwa bya politiki kugira ngo ahishe uruhare rwe muri jenoside yakorewe Abatutsi. Ari mu barwanashyaka bashinze ishyaka FDU-INKINGi mu Bubiligi, Umuyobozi waryo Victoire Ingabire Umuhoza yakatiwe n’Inkiko z’u Rwanda kubera guhakana jenoside yakorewe Abatutsi no kubiba urwango.

Sebatware Marcel ari kandi mu bayobozi b’udutsiko tw’iterabwoba twibumbiye mu cyiswe P5 gikomeje intego zacyo zo gukora jenoside no kuyihakana. Ni n’utwo dutsiko tw‘abicanyi Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) irimo kurwana natwo ku butaka bwayo.

Ikibabaje cyane ni uko Sebatware Marcel ari umujenosideri ruharwa, yaburanishijwe ahamwa ibyaha bya jenoside n’Inkiko Gacaca zo mu Rwanda ubu akaba ari umwicanyi uri mu buhungiro udafite uburenganzira na bucye bwo kongera gukora politiki cyangwa gutera inkunga udutsiko tw’abicanyi nka P5.

2. Uruhare rukomeye rwa Sebatware Marcel mu ishyirwaho ry’umurongo wa jenoside

Kuva yashyirwa ku buyobozi bukuru bwa CIMERWA, Sebatwarea Marcel yihatiye gushyiraho abayobozi b’imirimo bakomoka mu majyaruguru y’igihugu, muri Perefegitura ya Ruhengeri na Gisenyi ahafatwaga nk’indiri y’ubutegetsi bw’icyo gihe, kuko aribo bari basangiye ubugome bwo kwanga abatutsi.

Ibi kandi ni uburyo bwakoreshejwe muri rusange n’ubutegetsi bwariho bwo gushyiraho abahezanguni b’abahutu mu myanya y’ubuyobozi bw’inzego z’ubutegetsi nko mu bigo bya Leta, mu nganda z’icyayi n’ahandi mu rwego rwo gutegura jenoside muri ibyo bigo. Ibigo bya Leta bizwi cyane nk’Uruganda rw’ibibiriti (SORWAL), Ikigo cy’Ubushakashatsi mu by’ubuhinzi (ISAR), Kaminuza Nkuru y’u Rwanda(UNR), Isanduku y’ubwiteganyirize bw’abakozi (CSR), Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) n’ibindi byakoreshejwe muri ubwo buryo.

Abakozi SEBATWARE yashyize mu myanya y’ubuyobozi muri CIMERWA mu rwego rwo gutegura jenoside ni benshi cyane:

- Kuva mu 1992-1994, mu bayobozi n’abakuru b’imirimo 20 bari muri CIMERWA abayobozi 8 n’abakuru b’imirimo 11 bangana na 99% by’abayobozi b’uruganda bose baturukaga muri Perefectura ya Gisenyi na Ruhengeri.

- Uwitwa Gaspard Kazungu mubyara wa Joseph Nzirorera yari ashinzwe ibijyanye n’ubwubatsi. Umugore we Laurence Mukankaka akaba umukobwa wa Laurent Semanza, (Burugumesitiri wa Komini Bicumbi akaba n’inshuti magara ya Habyarimana na Nzirorera) yari umuyobozi ushinzwe abakozi.

- Mpozembizi Jean Pierre wakomokaga muri Komini Rwerere, Perefegitura ya Gisenyi yari injeniyeri mu by’amashanyarazi, akaba n’umuyoboke w’ishyaka CDR, yagizwe umuyobozi w’ibijyanye n’amashanyarazi.

- Ntibankundiye Assumani, wakomokaga muri Komini Rwerere, Perefegitura ya Gisenyi, akaba n’umuyoboke w’ishyaka CDR, yagizwe umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’ikoreshwa ry’amamashini (maintenance des machine).

- Nkusi David Wilson, wakomokaga muri Komini Nkuli, Perefegitura ya Ruhengeri, yahawe akazi mu 1993 ko kuba umucungamutungo (intendant), yari mubyara wa Sebatware Marcel.

- Uwayezu Jean, wakomokaga muri Perefegitura ya Ruhengeri yari umucungamari (comptable) akaba yarahawe akazi muri CIMERWA tariki ya 01/01/1992. Yari umuyoboke w’ishyaka CDR.

- Ntawumenyumunsi Pascal, yakomokaga muri Perefegitura ya Gisenyi akaba n’umuyoboke w’ishyaka CDR, yahawe akazi muri CIMERWA tariki ya 06/01/1992.

- Muramu we Sebageni Theoneste n’umugore we Claudine nabo bari abakozi muri CIMERWA.

Abayobozi 2 gusa nibo bakomokaga muri Perefegitura ya Cyangugu, ariko nabo bari bazwi kuba abahezanguni nka Sebatware. Abo ni:

- Casimir Ndolimana wari umuyobozi w’aba injeniyeri bose, yakomokaga muri Komini Gisuma (Cyangugu) akaba umuhezanguni n’umuyoboke w’ishyaka CDR. Yari umukozi wa CIMERWA kuva mu 1984.

- Paul Ndacyayisenga, wakomokaga muri Komini Gafunzo, Perefegitura ya Cyangugu yari injeniyeri ushinzwe ibijyanye na Laboratwari.

Ibi biragaragaza uburyo mu gihe cy’ubuyobozi bukuru bwa Sebatware Marcel, uruganda rwa CIMERWA rwari rwarabaye indiri y’abahezanguni bakomoka muri Perefegitura ya Ruhengeri na Gisenyi bakaba n’abayoboke b’amashyaka ashingiye ku ivangura n’ubuhezanguni ya MRND na CDR.

Ako gatsiko k’abahezanguni kafatanyije n’interahamwe ruharwa zirimo Bandetse Edouard wari umucuruzi muri Komini Nyakabuye akaba n’umubitsi s’Ishyaka MRND ku rwego rwa Perefegitura ya Cyangugu, Bakundukize Elias, wari umucuruzi i Kamembe no mu Bugarama na Munyakazi Yussufu nawe wari umucuruzi mu Bugarama.

3. Uruhare rwa Sebatware mu nama zateguraga jenoside

Sebatware Marcel yari umuntu uvuga rikijyana atari muri Komini ya Bugarama gusa aho uruganda rwa CIMERWA rwari ruherereye ahubwo no muri perefegitura yose ya Cyangugu. Yagize uruhare mu nama zitandukanye zateguraga jenoside yakorewe Abatutsi no mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo byabaga byafashwe byo kwica Abatutsi.

Abatangabuhamya batandukanye bemeza ko iyo Sebatware Marcel ataza kugira uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya jenoside yakorewe Abatutsi mu ruganda rwa CIMERWA n’impande zarwo hari kuboneka umubare munini w’abarokoka kuberako abenshi mu bahigwaga n’abicanyi bahungiraga mu ruganda nyuma bagasohorwamo bajya kwicwa bimaze kwemezwa nawe.

4. Uruhare rwa Sebatware mu gushaka interahamwe, kuzitoza no kuziha intwaro

Sebatware Marcel yagize uruhare rukomeye mu gushyiraho imitwe y’interahamwe, kuzitegurira imyitozo mubya gisirikari, kuzishakira ibikoresho no gukora amalisiti y’Abatutsi bagombaga kwicwa.

Abatangabuhamya babyiboneye bemeza ko kuva mu 1993 Sebatware Marcel hamwe n’abandi bahezanguni bagize uruhare rukomeye mu gushishikariza urubyiruko rw’Abahutu kwinjira mu mutwe w’interahamwe. Imyitozo yakorwaga mu buryo buhoraho ku kibuga cy’umupira cy’uruganda rwa CIMERWA.

Umwe mu bahoze ari abakozi ba CIMERWA wabyiboneye n’amaso ye yavuze ati:

“Mu 1993, nakoraga akazi n’ubuzamu kwa Sebatware Marcel, Umugoroba umwe numva imodoka ivugije ihoni, njya kureba. Sibanashije kumenya umushoferi, mubaza uwo ari we, ambwira ko ari Lieutenat Colonel Singirankabo, ariko yari yambaye imyenda itari iya gisirikari,ambwira ko afitanye gahunda n’Umuyobozi Mukuru w’uruganda rwa CIMERWA.”

“Nagiye kubimenyesha abashinzwe kwakira abashyitsi nkuko byari bisanzwe. Barambwira ngo nimureke yinjire. Nari kumwe na Murumuna wa Sebatware witwa Alphonse. Sebatware yadusabye guterura isanduku yari muri iyo modoka ngo tuyijyane mu nzu, hari nka saa saba z’igicamunsi(13h00).Nyuma nsubira ku marembo kwikomereza akazi ko gucunga urugo, Alphonse nawe aza kuhansanga nka saa munani n’igice (14h30) ambwira ko ya sanduku twateruye mu modoka tuyijyana mu nzu irimo imbunda. Bigeze saa cyenda(15h00) mu rugo haza abantu, binjira mu nzu batwara amasanduku yuzuye imbunda n’amasasu.”

Mu by’ukuri izo ntwaro zari zigenewe interahamwe zo muri ako gace. Twibutse kandi ko Lieutenat Colonel SINGIRANKABO Claudieu ari we wari umuyobosi ushinzwe ibijyanye na gahunda yiswe iyo kwicungira umutekano kw’abaturage muri Perefegitura yose ya Cyangugu (auto-defense civil), ikaba ari gahunda yari igamije gutoza interahamwe no kuziha intwaro kugira ngo zikore jenoside.

5. Itotezwa ry’abakozi b’Abatutsi muri CIMERWA

Abayobozi b’imirimo muri CIMERWA batotezaga abakozi b’Abatutsi babashinja kuba ibyitso by’Inkotanyi. Mu gihe cy’urubanza rwa Sebatware Marcel rwaburanishijwe (adahari) n’Urukiko Gacaca rwa Muganza, tariki ya 03/01/2008, ibyo bikorwa byarasobanuwe mu buryo buhagije.

Urugero, Umutangabuhamya Bapfakurera Yohani, wahoze ari umukozi muri CIMERWA yasobanuye ko “Ubwo jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga mu 1994, abakozi b’Abatutsi bakoraga muri CIMERWA bari barabaye ibishushungwa, ibikange, barapfuye bahagaze. Abayobozi b’uruganda b’abahezanguni barabatoteje kugeza babambuye ubumuntu.

Itotezwa ryakajije umurego mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi, ari nayo yabahitanye, bigizwe mo uruhare n’ubuyobozi bw’uruganda bwari bwarakoze amalisti y’abakozi b’Abatutsi bagomba kwicwa.

Undi mukozi wakoraga muri kantine ya CIMERWA, yatangaje, mu rubanza rwa Munyakazi rwaciwe n’Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda(TPIR) ko yabonaga buri gihe intarahamwe zo mu Bugaram zambaye impuzangano (uniforme) zifite imbunda n’inkota. Yabonaga kandi umuyobozi mukuru w’interahamwe zo mu Bugarama ari we Munyakazi Yusuf. Izo nterahamwe zo mu Bugarama nizo zateye uruganda rwa CIMERWA tariki ya 16/04/1994 zica Abatutsi bari bahahungiye.

Tariki ya 28 /09/1994 Urugereko rw’Ubujurire mu Rukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) rwahanishije Munyakazi Yussuf’ umufatanyacyaha wa Sebatware Marcel, igihano cy’igifungo cy’imyaka 25 amaze guhamwa n’icyaha cya jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu (itsembatsemba).

Ububiligi bukwiye kurangiza inshingano zabwo mpuzamahanga zo kohereza Sebatware Marcel mu Rwanda aho kumureka ngo akomeze gukwirakwiza urwango, iterabwoba n’ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

2020-01-22
Editorial

IZINDI NKURU

Trump ntabwo akunzwe nk’uko Obama yari akunzwe

Trump ntabwo akunzwe nk’uko Obama yari akunzwe

Editorial 03 Apr 2017
Abanyarwanda n’ubu baracyagaragaza ko 2017 itinze kugera- Hon Mukabalisa

Abanyarwanda n’ubu baracyagaragaza ko 2017 itinze kugera- Hon Mukabalisa

Editorial 07 Dec 2016
Abagiraneza si bo bazahangana n’abajya mu byo gushimuta inyamaswa – Kagame

Abagiraneza si bo bazahangana n’abajya mu byo gushimuta inyamaswa – Kagame

Editorial 01 Nov 2018
Kagame ni ishema rya Afurika – Perezida Talon

Kagame ni ishema rya Afurika – Perezida Talon

Editorial 30 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Hashinzwe Fondasiyo yigenga ikora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kurwanya abayihakana

Hashinzwe Fondasiyo yigenga ikora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kurwanya abayihakana

12 Jan 2021
Abapolisi benshi cyane muri Washington DC bambariye urugamba, Abantu Bane bamaze gupfa nyuma yuko abashyigikiye Trump binjiye ku ngufu muri Kongere

Abapolisi benshi cyane muri Washington DC bambariye urugamba, Abantu Bane bamaze gupfa nyuma yuko abashyigikiye Trump binjiye ku ngufu muri Kongere

07 Jan 2021
U Rwanda rwahawe igihembo kubera ingamba zihamye zo kurwanya COVID-19 , abirirwaga bakoronga ngo amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo abangamiye uburenganzira bwa muntu bakorwa n’ikimwaro!!

U Rwanda rwahawe igihembo kubera ingamba zihamye zo kurwanya COVID-19 , abirirwaga bakoronga ngo amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo abangamiye uburenganzira bwa muntu bakorwa n’ikimwaro!!

16 Oct 2020
Judi Rever Umunya Canada wahagurukiye guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, yahawe akato, ahezwa mu ruhando rw’abanyamakuru b’ibihangange!!

Judi Rever Umunya Canada wahagurukiye guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, yahawe akato, ahezwa mu ruhando rw’abanyamakuru b’ibihangange!!

07 Oct 2020
Ibihe by’Ingenzi byaranze Inkotanyi/RPA ku rugamba intambwe ku yindi

Ibihe by’Ingenzi byaranze Inkotanyi/RPA ku rugamba intambwe ku yindi

02 Oct 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Inzego z’Ubutabazi zo muri Indoneziya zakuye ibice by’imibiri, imyenda ndetse n’ibisigazwa by’ibyuma mu nyanja ya Java, nyuma y’umunsi umwe Boeing 737 ikoze impanuka muri iki gihugu

Inzego z’Ubutabazi zo muri Indoneziya zakuye ibice by’imibiri, imyenda ndetse n’ibisigazwa by’ibyuma mu nyanja ya Java, nyuma y’umunsi umwe Boeing 737 ikoze impanuka muri iki gihugu

10 Jan 2021
Ikigo nderabuzima cya Mbuye muri Ruhango cyahawe ingobyi itwara abarwayi (Ambulance) bemerewe na Ministiri Shyaka Anastase, Abaturage barishimira ko umubare w’ababuraga ubuzima ugiye kugabanuka by’Umwihariko Abana n’Ababyeyi

Ikigo nderabuzima cya Mbuye muri Ruhango cyahawe ingobyi itwara abarwayi (Ambulance) bemerewe na Ministiri Shyaka Anastase, Abaturage barishimira ko umubare w’ababuraga ubuzima ugiye kugabanuka by’Umwihariko Abana n’Ababyeyi

06 Jan 2021
Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza yatangaje Ingamba zirimo Guma mu rugo kubera ko icyorezo cya Covid-19 kimaze gufata indi ntera

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza yatangaje Ingamba zirimo Guma mu rugo kubera ko icyorezo cya Covid-19 kimaze gufata indi ntera

05 Jan 2021
Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa(RCS) rwashyizeho umuvugizi mushya

Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa(RCS) rwashyizeho umuvugizi mushya

22 Jul 2020
Indwara y’uburenge yongeye kugaragara mu Ntara y’Uburasirazuba

Indwara y’uburenge yongeye kugaragara mu Ntara y’Uburasirazuba

02 Jul 2020
Nyuma yo gukubitirwa muri Kongo, Paul Rusesabagina yacuditse na Manyinya kugirango arebe ko bwacya kabiri

Nyuma yo gukubitirwa muri Kongo, Paul Rusesabagina yacuditse na Manyinya kugirango arebe ko bwacya kabiri

25 Jun 2020
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda barabaza Perezida Museveni inyungu afite mu gushotora Rwanda

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda barabaza Perezida Museveni inyungu afite mu gushotora Rwanda

16 Jun 2020

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru