• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Umugabo afunzwe akurikiranweho kugerageza guha ruswa umuyobozi w’akagari

Umugabo afunzwe akurikiranweho kugerageza guha ruswa umuyobozi w’akagari

Ubwanditsi 09 Jan 2016 Amakuru

​Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gasabo yafashe umugabo w’imyaka 52 agerageza guha ruswa umukozi wo mu nzego z’ibanze kugira ngo amureke yubake inzu ku buryo bunyuranyije n’amategeko.

Uwitwa Babonangenda Vincent , wo mu karere ka Gasabo, yafashwe ubwo yari mu mugambi we wo kugerageza guha umukuru w’akagari ka Rukiri ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi kugira ngo abashe kubaka inzu mu buryo butemewe n’amategeko.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Modeste Mbabazi yavuze ko Babonangenda, uri mu kigero cy’imyaka 52, ubu ufungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera, yari yasenyewe inzu hamwe n’abandi mu rwego rwo guca akajagari mu myubakire.

Asobanura uko byagenze, SP Mbabazi yagize ati:” Babonangenda nyuma yo gusenyerwa, yarongeye azamura inzu abonye bazayisenya na none, ahamagara umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Rukiri atuyemo kuri terefone igendanwa, amubwira ko hari akantu yamwoherereje kuri Mobile Money, bityo ntiyongere gusenyerwa, nibwo uyu muyobozi yahitaga abimenyesha Polisi ikorera i Remera.”

SP Mbabazi yasabye abaturage kudatanga no kutakira ruswa, kandi abibutsa ko ruswa nta mwanya ifite mu nzego za Leta no mu gihugu muri rusange.

Yagize ati:”Abaturage bakwiye kumenya ko ruswa ituma hari ababona serivisi badakwiye kubona mu gihe abakwiye kuyibona bo, batayibona ku maherere cyangwa bakayigurishwa, ibyo bikaba bitemewe n’amategeko y’u Rwanda, Polisi akaba ari rumwe mu nzego zishinzwe gukumira no kurwanya ruswa, ikurikirana kandi ihanisha abafatirwa mu bikorwa nk’ibyo.”

Yakanguriye kandi abaturage kwirinda no kurwanya ibyaha muri rusange bakoresha inzira zemewe ngo babone serivisi bakeneye kandi abasaba kujya baha Polisi y’u Rwanda amakuru ku gihe y’ikintu cyose gishobora kuganisha kuri ruswa ndetse no guhungabanya umutekano, aho yaboneyeho gushimira imyitwarire y’abatangiye inzira yo kudashakira indonke mu nzira zitemewe.

Ingingo ya 640 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese uha, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatse guha undi muntu, ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ikiri mu mirimo ashinzwe cyangwa yifashishije imirimo ye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.

RNP

2016-01-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ubwo imyaka 8 y’ubufatanye hagati ya Visit Rwanda n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza azaba arangiye, aya amasezerano ntazongerwa – Ibyayaranze

Ubwo imyaka 8 y’ubufatanye hagati ya Visit Rwanda n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza azaba arangiye, aya amasezerano ntazongerwa – Ibyayaranze

Ubwanditsi 19 Nov 2025
APR FC itaratsindwa na rimwe yamaze gukatisha itike iyijyana mu makipe arwanira igikombe , Kiyovu SC na Gorilla FC zitwaye neza ku munsi wa kane wa PNL.

APR FC itaratsindwa na rimwe yamaze gukatisha itike iyijyana mu makipe arwanira igikombe , Kiyovu SC na Gorilla FC zitwaye neza ku munsi wa kane wa PNL.

Ubwanditsi 12 May 2021
Umujyanama muri Loni ushinzwe kurwanya Jenoside arashinja FDLR ubwicanyi bukorerwa Abatutsi bo muri Kongo

Umujyanama muri Loni ushinzwe kurwanya Jenoside arashinja FDLR ubwicanyi bukorerwa Abatutsi bo muri Kongo

Ubwanditsi 01 Dec 2022
Mbonigaba Vincent na Habanzintwari mu bagabo na Amito Sharon na Cathy mu bagore begukanye Mamba  Beach Volleyball Tournament 2023

Mbonigaba Vincent na Habanzintwari mu bagabo na Amito Sharon na Cathy mu bagore begukanye Mamba Beach Volleyball Tournament 2023

Ubwanditsi 18 Dec 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abarundi basaga 40 bakekwaho ibikorwa by’ubutasi birukanwe mu Rwanda
Mu Rwanda

Abarundi basaga 40 bakekwaho ibikorwa by’ubutasi birukanwe mu Rwanda

Ubwanditsi 21 Aug 2017
Museveni akomeje kwikanga Bobi Wine, yamufungiye iwe ku munsi w’ubwigenge ngo adakoresha igitaramo
INKURU NYAMUKURU

Museveni akomeje kwikanga Bobi Wine, yamufungiye iwe ku munsi w’ubwigenge ngo adakoresha igitaramo

Ubwanditsi 09 Oct 2019
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon
Amakuru

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

RUSHYASHYA 13 Jun 2026

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru