• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»“ Sinzakorana na CMI gusa, ahubwo nzaba umwe muri bo.” – Rugema Kayumba

“ Sinzakorana na CMI gusa, ahubwo nzaba umwe muri bo.” – Rugema Kayumba

Editorial 15 Jan 2019 INKURU NYAMUKURU

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yagarutse ku magambo yavuzwe na Rugema Kayumba ushinjwa kugira uruhare mu ishimutwa rya bamwe mu banyarwanda muri Uganda.

Bamwe mu Banyarwanda batawe  muri yombi bari muri Uganda bagiye batunga agatoki Rugema Kayumba ko akorana bya hafi n’inzego z’Iperereza rya Gisirikare ry’iki gihugu (CMI)  iyoborwa na Brig. Abel Kandiho n’Abakora mu Rwego rw’Umutekano w’Imbere mu Gihugu (ISO) iyobowe na Rtd Frank Kaka Bagyenda mu guta muri yombi Abanyarwanda baba cyangwa bagenda muri Uganda.

Nduhungirehe yagarutse ku magambo ya Rugema Kayumba mu gutanga igitekerezo ku by’uwitwa Ntayombya  Sunny kuri twitter wijujutiraga itabwa muri yombi ry’Abanyarwanda muri Uganda agira ati “ Leta ya Uganda igomba kureka gutoteza, gukorera iyicarubozo no kwica Abanyarwanda.”

Uyu muyobozi yagize ati “ Muri Mutarama 2018 ubwo imikoranire ya CMI na RNC [Umutwe urwanya Leta y’u Rwanda] yamenyekanaga mu bitangazamakuru, Rugema Kayumba n’abakozi ba CMI ntibigeze bahakana ukuri. Ahubwo yabinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook ati “ Sinzakorana na CMI gusa, ahubwo nzaba umwe muri bo.”

Inshuro nyinshi ibitangazamakuru byo mu Karere u Rwanda ruherereyemo byagiye bivuga ko RNC ya Kayumba Faustin  Nyamwasa ikorera muri Uganda kandi ko ariyo itunga agatoki Abanyarwanda ngo batabwe muri yombi by’umwihariko mu Mujyi wa Mbarara.

Bwiza,com ivuga ko uruhande rwa Kayumba Nyamwasa rutigeze rugira icyo rutangaza ku kuba rwaba rugira uruhare mu gushimuta Abanyarwanda muri Uganda.

Rugema Kayumba ushinjwa gushimuta Abanyarwanda ni muntu ki?

Rugema ni umugabo w’imyaka 40, wavukiye ahitwa Rwekubo mu nkambi ya Nakivale mu Karere ka Mbarara. Ni umuhungu wa Claudien Kayumba na Jeanne Bazubagira. Yashyingiranywe n’Umugandekazi witwa Peace Umutoni.

Uyu mugabo yakuriye muri Uganda, amashuri abanza ayiga ku ishuri ryitwa Bujaburi Kyaka 2 mu Karere ka Tooro aza kongera kuyakomereza ku ishuri ribanza rya Rwekubo muri Nakivale.

Ahagana mu 1992 na 1995, yakomereje icyiciro rusange ku ishuri ryisumbuye rya Isingiro mbere yo kwimukira mu Rwanda, aho yayasoreje kuri Rwanda International Academy ku Kicukiro mu 1996 kugeza 1998.

Arangije ayisumbuye, mu 1998 Rugema yagiye mu gisirikare cy’u Rwanda. Mu 2000, uyu mugabo wari ufite ipeti rya Corporal yemerewe gukomeza amasomo ajya kwiga mu yahoze ari KIST kuri buruse ya Leta, asoza mu 2005 mu bijyanye n’ubumenyi ku biribwa.

Akimara gusoza amasomo, yahamagawe kugira ngo akomeza imirimo mu gisirikare, gusa arigomeka ahita atoroka ajya muri Uganda.

Bivugwa ko uyu mugabo yerekeje muri Iraq aho yakoraga akazi ko gucunga umutekano kuva mu 2009. Aha yahavuye yerekeza muri Noruveje (Norevege). N’ubu niho atuye atunzwe ngo gukoropa mu mabiro nyuma y’akazi.

2019-01-15
Editorial

IZINDI NKURU

“Nta muntu waturemye, nta n’uwaturemeye, twaremwe n’Imana” – Perezida Paul Kagame

“Nta muntu waturemye, nta n’uwaturemeye, twaremwe n’Imana” – Perezida Paul Kagame

Editorial 07 Nov 2021
Lt Manzi yatawe muri yombi azira kutubahiriza amasezerano yagiranye na CMI mbere y’uko imufungura ntabwo ari intasi y’u Rwanda nkuko bivugwa n’ibinyamakuru bya Uganda

Lt Manzi yatawe muri yombi azira kutubahiriza amasezerano yagiranye na CMI mbere y’uko imufungura ntabwo ari intasi y’u Rwanda nkuko bivugwa n’ibinyamakuru bya Uganda

Editorial 24 Sep 2020
Ibitangazamakuru byo mu burengerazuba bw’isi byibanda ku ifungwa rya Rusesabagina Paul kuruta ibikorwa by’iterabwoba byahitanye Abanyarwanda bikozwe n’Umutwe w’ingabo ze

Ibitangazamakuru byo mu burengerazuba bw’isi byibanda ku ifungwa rya Rusesabagina Paul kuruta ibikorwa by’iterabwoba byahitanye Abanyarwanda bikozwe n’Umutwe w’ingabo ze

Editorial 02 Mar 2021
Kurekura inyeshyamba za RNC kwa Uganda ni ikimenyetso gikomeye ku Rwanda

Kurekura inyeshyamba za RNC kwa Uganda ni ikimenyetso gikomeye ku Rwanda

Editorial 02 Jul 2018

Igitekerezo kimwe

  1. Btwenge
    January 15, 201911:19 pm -

    UBWOSE IBYO
    NDUHUNGIREHE. NA BWIZA
    BAVUGA NIBYO RUGEMA NIBA
    ARI RUGEMA UWO MWENE WABO
    NAKAYUMBA AVUGA
    KO BURI MUNTU AFITE
    UBURENGANZIRA BWO KUVUGA
    ICYO ATEKEREZA. MURAGIRANGO
    BIGENDE BITE?
    Kuki uwo muntu abahangayikishije
    Cyanee!! Uwamunyereka!
    Agomba kuba ari ikigabo kinini!!!!!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDF izahana by’intangarugero umusirikare warashe umuturage – Maj Gen  Jack Nziza
Mu Rwanda

RDF izahana by’intangarugero umusirikare warashe umuturage – Maj Gen Jack Nziza

Editorial 12 May 2017
Ni iki kihishe inyuma y’inyeshyamba zivuga Ikinyarwanda zisirisimba mu Ntara ya Cibitoke,  ku mupaka w’u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Ni iki kihishe inyuma y’inyeshyamba zivuga Ikinyarwanda zisirisimba mu Ntara ya Cibitoke, ku mupaka w’u Rwanda

Editorial 13 Apr 2019
Perezida Edgar Lungu yagaragaje icyizere afitiye Kagame mu guhindura Afurika Yunze Ubumwe
POLITIKI

Perezida Edgar Lungu yagaragaje icyizere afitiye Kagame mu guhindura Afurika Yunze Ubumwe

Editorial 22 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru