Umuhanzi ukomeye cya mubufaransa ariko ufute inkomoko mu Rwanda. Stromae wamyenyekanye cyane mu ndirimbo (papaoutai), niwe muhanzi watoranyijwe kugaragaza byinshi kuri Filime ivuga kubuzima bw’umuraperi ukomeye cyane mu gihugu cy’Ubufaransa Maître Gims.
Ibi byabaye nyuma y’uko bigaragaye ko Stromae asanzwe ari inshuti magara yihariye y’uyu muraperi kandi ko ariwe uzi byinshi byerekeranye nawe dore ko binavugwa ko ashobora kuzavuga bimwe bitagaragajwe muri iyi Filime mu buryo bwimbitse.
Filime yakinwe n’abahanga bakomeye mu gukuna amafilime ivuga kubuzima bw’umuraperi Maître Gims yahawe izina rya Maître Gims à cœur ouvert’ ikaba iteganyijwe kuzerekanwa kuri Televiziyo w9 ikomeye mu Bufaransa ki Isaa 22h45 ku itariki 29 Werurwe 2018.
Byatangajwe n’Ikinyamakuru M Radio cyavuze byinshi kumitegurire y’iyi Filime n’uburyo iteganwa kuzashirwa ahagaragara ,ndetse n’abazayifasha kuyimenyekanisha barimo Stromae uzaba ayivugaho byinshi kumunsi wo kwerekanywa kuri Televiziyo.
Iyi filime igiye kwerekanwa mu gihe Maître Gims ari mu bikorwa byo kwamamaza no gushaka uko yamenyekanisha album ye nshya yise ‘Ceinture Noire’. Iyi album yitezweho byinshi kurusha ‘Subliminal’ yakoze mu mwaka wa 2013 ikanyura benshi igacuruzwa mu buryo bukomeye aho yagurishije kopi 1 000 000.
Umuhanzi Stromae ubwo azaba avuga byinshi bitandukanye kuri iyi Filime, azaba afite akamaro ko gufasha abasangizwabikorwa kumva no gusobanukirwa byimbitse Maître Gims, azamuvuga nk’inshuti ye magara ndetse avuge birambuye uko amuzi n’ibyo baziranyeho ubwabo abafana batigeze bamenya.
Muri iyi filime, abantu bakomeye ndetse bafite amazina azwi cyane nka Michel Drucker na Laurent Ruquier bazatangamo ubuhamya ku buzima bwa Maître Gims n’uko yaje kuvamo umuraperi ukomeye.
Si Stromae gusa witezweho gutambutsa ibiganiro no gutanga ubuhamya ku buzima bw’umuraperi Maître Gims kuko hari n’Abandi basanzwe bamuzi bitandukanye bagomba kuzahabwa umwanya harimo: umugore we DemDem ndetse n’umuvandimwe we witwa Dadju; hari kandi abahanzi nka Florent Pagny na Black M. Maître Gims ubwe na we azavuga birambuye ku buto bwe n’uko yinjiye mu muziki n’ibindi yahuye nabyo.
Maître Gims, ni umuraperi, umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo ukomeye mu Bufaransa. Yavukiye mu Mujyi wa Kinshasa tariki ya 6 Gicurasi 1986.
Yavutse mu muryango w’abaririmbyi, se yari umucuranzi ukomeye mu itsinda Viva La Musica rya Papa Wemba, abavandimwe be nabo ni abaraperi. Yasohoye album ye ya mbere nk’umuhanzi wigenga mu 2013 yayise Subliminal.
Nyuma yo kwandika amateka ndetse akaba umuhanzi w’ikirangirire ku rwego mpuzamahanga, hakozwe Filime ivuga byinshi kubuzima bwe kuva akiri umwana muro kugeza kuntera ariho ubu by’umwihariko akaba agikomeje guharanira gukora ibikorwa bikomeza kumwongerera ibigwi mu muziki we kuko agiye gushyira inndi Album hanze yis ‘Ceinture Noire’.
Rushyashya.net