• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Sunrise FC yagarutse mu kiciro cya mbere 2022-2023 ibisikana na Etoile de l’Est na Gicumbi FC, Ikipe y’u Rwanda mu bahungu yabonye itike y’igikombe cya Afurika muri Basketball

Sunrise FC yagarutse mu kiciro cya mbere 2022-2023 ibisikana na Etoile de l’Est na Gicumbi FC, Ikipe y’u Rwanda mu bahungu yabonye itike y’igikombe cya Afurika muri Basketball

Editorial 19 Jun 2022 Amakuru, IMIKINO

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 18 Kamena 2022, nibwo ikipe ya Sunrise FC yo mu karere ka Nyagatare mu ntara y’i Burasirazuba yashimangiye ko igarutse mu kiciro cya mbere cy’umwaka w’imikino wa 2022-2023, ni nyuma yo gusezerera Vision FC muri 1/2 cy’imikino y’ikiciro cya kabiri.

Sunrise FC yaherukaga gukina ikiciro cya mbere 2020-2021, nyuma ikaba yarahise imanuka mu kiciro cya kabiri aho yahise ifatwa n’umutoza Seninga Innocent, uyu mutoza akaba yarafashije kwitwa neza iyi kipe yari yagumanye abakinnyi bayo yari ifite mu kiciro cya mbere umwaka baherukamo.

Mu mukino wo kwishyura wa 1/2 wraye ubereye kuri sitade ya Mumena, warangiye ikipe ya Vision FC yari yakiriye uyu mukino inganya na Sunrise FC 1-1, ibi bikaba byatumye ikipe yo mu Burasirazuba ikomeza ku mukino wa nyuma ndetse inabona itike yo gukina ikiciro cya mbere umwaka utaha w’imikino.

Kugera mu kiciro cya mbere ndetse no gusezerera Vision FC byagezweho nyuma yaho mu mukino ubanza, Sunrise FC yari yatsinze ibitego 3-0, ibi bivuze ko igeze ku mukino wa nyuma itsinze Vision FC 4-1.

Ikipe ya Sunrise FC yageze mu kiciro cya mbere itegereje indi kipe bazazamukana muri iki kiciro, ni hagati y’ikipe ya Rwamagana City na Interforce utegerejwe kuzakinwa kuwa gatatu w’icyumweru gitaha.

Kuri uyu wa gatandatu kandi nibwo hasojwe imikino y’ikiciro cya mbere muri shampiyona y’u Rwanda 2021-2022, mu mikino yakinwe isoza ni Gicumbi FC yatsinzwe na Bugesera FC ibitego 3-0, naho Gorilla FC yo yatsinze Espoir FC 2-0 mu mukino wabereye i Nyamirambo.

Mu yindi mikino, ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abari munsi y’imyaka 18 mu bahungu baraye begukanye igikombe cyo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika, ni imikino yaberaga mu gihugu cya Uganda.
Iyi kipe y’abahungu bakiri bato begukanye igikombe cyo gushaka itike y’igikombe cya Afurika ya Zone 5, bageze kuri iki gikombe batsinze imikino ine yo bagombaga gukinira muri icyo gihugu.

Intsinzi y’u Rwanda y’abahungu batarengeje imyaka 18 mu mukino wa Basketball yakatishije itike yo kuzakina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika “U-18 AfroBasket 2022” izabera i Antananarivo muri Madagascar kuva taliki 23 Nyakanga kugeza ku 1 Kanama 2022.

Ikipe y’u Rwanda mu bakobwa batarengeje imyaka 18 ntabwo yitwaye neza kuko yatsinzwe imikino 3 yose imaze gukina.

Mu mukino wabaye kuri uyu wa Kane taliki 16 Kamena 2022, yatsinzwe na Tanzania bigoranye kuko hitabajwe iminota y’inyongera ku manota 86-79.

Yari yatangiye itsindwa na Tanzania kandi ku manota 50-40, yongera gutsindwa na Uganda ku manota 71 kuri 50.

2022-06-19
Editorial

IZINDI NKURU

Amavubi yitegura gukina na Mali ndetse na Kenya yatangiye imyitozo adafite abakina hanze bazabimburirwa na Djihad Bizimana

Amavubi yitegura gukina na Mali ndetse na Kenya yatangiye imyitozo adafite abakina hanze bazabimburirwa na Djihad Bizimana

Editorial 06 Nov 2021
“Ujye wibuka guha agaciro urukundo uhabwa n’Igihugu” – Jeannette Kagame

“Ujye wibuka guha agaciro urukundo uhabwa n’Igihugu” – Jeannette Kagame

Editorial 31 Oct 2022
Muhanga: Abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare bakanguriwe kubahiriza amategeko y’umwuga wabo

Muhanga: Abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare bakanguriwe kubahiriza amategeko y’umwuga wabo

Editorial 09 Feb 2016
CHAN 2018: U Rwanda rwatsinze Guinée Equatoriale

CHAN 2018: U Rwanda rwatsinze Guinée Equatoriale

Editorial 20 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Police y’u Rwanda yasoje ibizamini ku murambo  wa Jacques Bihozagara
Mu Mahanga

Police y’u Rwanda yasoje ibizamini ku murambo wa Jacques Bihozagara

Editorial 13 Apr 2016
Perezida Donald Trump  Yasinye itegeko ryemerera inganda kohereza ibyuka mu kirere
POLITIKI

Perezida Donald Trump Yasinye itegeko ryemerera inganda kohereza ibyuka mu kirere

Editorial 29 Mar 2017
Burundi yamaze gupanga intambara, ariko se iritegura kurwana nande ?
Mu Rwanda

Burundi yamaze gupanga intambara, ariko se iritegura kurwana nande ?

Editorial 15 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru