• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Suwede: Haravugwa guteranira inama yo guhungabanya umutekano w’U Rwanda

Suwede: Haravugwa guteranira inama yo guhungabanya umutekano w’U Rwanda

Editorial 08 Nov 2018 INKURU NYAMUKURU

Hari amakuru avuga ko mu gihugu cya Suwede (Sweden) haherutse kubera inama y’Abarwanya Leta y’U Rwanda aho bigaga ku buryo bahindura umuvuno w’ibikorwa byabo bya buri munsi.

Aya makuru  avuga ko iyi nama yabereye mu biro bya ambasade ya Uganda muri Suwede kandi ikitabirwa n’abatavuga rumwe n’U Rwanda barimo Rugema Kayumba akenshi abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook,utarahwemye gutunga agatoki Leta y’U Rwanda ayishinja gushimuta Abanyarwanda b’impunzi baba muri Uganda.

Aya makuru avuga ko bimwe mu byigiwe muri iyi nama harimo kureba uko Gen. Kayumba Nyamwasa yakurwa muri Afrika y’Epfo, akajyanwa muri Uganda nk’uko byigeze gutangazwa. Aya makuru ariko ahamya ko ibyo kwimurira Kayumba muri Uganda bitapfa koroha, ariyo mpamvu hari kurebwa uko yajyanwa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyi nama kandi ngo yigiwemo uburyo hahindurwa uburyo bwo guhungabanya umutekano w’U Rwanda hahindurwa igihugu cyo guteguriramo ibikorwa bya gisirikare.

Rugema Kayumba uvugwaho kuba yari muri iyi nama.

Ibi ni nyuma yaho U Rwanda rwatunze agatoki Uganda gukorana n’abantu bashaka kuruhungabanyiriza umutekano. Kuri ibi birego, Uganda yavuze ko ifite uburenganzira bwo gukorana n’uwo ishaka  cyane iyo biri mu nyungu z’ubucuruzi.

Umubano hagati y’U Rwanda na Uganda watangiye kuzamba mu 2017 nyuma yaho Abanyarwanda benshi batangiye gutabwa muri yombi, gufungwa no gukorerwa iyicarubozo n’inzego zishinzwe umutekano za Uganda.

Bavuga kuri ibi bibazo by’ishimutwa, abayobozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda bavuze ko Abanyarwanda batabwa muri yombi baba bari mu bikorwa by’ubutasi.

Benshi mu bagiye batabwa muri yombi ntibahwemye kuvuga ko  baba bari mu bikorwa byabo bya buri munsi nk’ingendo, gushaka akazi gaciriritse n’ibikorwa by’ubucuruzi muri iki gihugu.

2018-11-08
Editorial

IZINDI NKURU

ULK Gisenyi: Ku nshuro ya 12 abasaga 300 bahawe impamyabumenyi [ AMAFOTO ]

ULK Gisenyi: Ku nshuro ya 12 abasaga 300 bahawe impamyabumenyi [ AMAFOTO ]

Editorial 28 Mar 2018
Victoire ingabire ntiyigeze ava muri FDU inkingi, naho ingengabitekerezo ye ni yayindi ya Hutu Pawa

Victoire ingabire ntiyigeze ava muri FDU inkingi, naho ingengabitekerezo ye ni yayindi ya Hutu Pawa

Editorial 02 Dec 2024
Perezida Kagame avuga ko imvururu zigaragara hirya no hino ku Isi zitakemurwa n’igihugu kimwe

Perezida Kagame avuga ko imvururu zigaragara hirya no hino ku Isi zitakemurwa n’igihugu kimwe

Editorial 08 Oct 2018
Uko Perezida Kagame yagiriye impuhwe Kizito, Ingabire na Bizimungu

Uko Perezida Kagame yagiriye impuhwe Kizito, Ingabire na Bizimungu

Editorial 17 Sep 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rayon Sports yongereye amasezerano y’umwaka umwe y’ubufatanye na Canal+
Amakuru

Rayon Sports yongereye amasezerano y’umwaka umwe y’ubufatanye na Canal+

Editorial 01 Dec 2023
APR FC yanyagiye Gicumbi FC iyisiga mu mazi abira
IMIKINO

APR FC yanyagiye Gicumbi FC iyisiga mu mazi abira

Editorial 29 Mar 2018
Umunyemari Rujugiro Tribert urupfu ruramugera amajanja
ITOHOZA

Umunyemari Rujugiro Tribert urupfu ruramugera amajanja

Editorial 06 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru