Abanyarwanda baba muri Swede baravuga ko batewe ubwoba n’uburwayi bw’Umunyamakuru Jean Bosco Gasasira wari ukuriye ikinyamakuru UMUVUGIZI gisohokera ku rubuga rwa internet. Wafashwe n’indwara y’ibisazi ubu akaba ari muri Centre y’abasazi bita Rehab.
Umunyamakurumu Jean Bosco Gasasira yavuye mu Rwanda, ahunze mu mwaka w’i 2010. Ajya Uganda nyuma azakujyanwa muri Swede aho abana na Kabonero Charles, na Gasana Didas bombi bakoreraga Ikinyamakuru Umuseso.
Ibi binyamakuru byombi byarahagaritswe mu Rwanda, leta y’u Rwanda ibirega ko bishishikariza abantu imidugararo.
Jean Bosco Gasasira yabaga muri Swede aho akunze kuvuga ko ahigwa rimwe na rimwe akiburisha kugirango inzego z’umutekano za Suwede zimurindire umutekano ahantu hatazwi, kandi hizewe.
Nyuma y’uko Leta ya Suwede ivumburiye ko Jean-Bosco Gasasira abeshya nta mugambi wa Leta y’u Rwanda wo kwivugana uwo munyamakuru uhari , yafashe icyemezo cyo kumwihorera biza kumuviramo ibisazi bya burundu none birangiye Umunyamakuru Gasasira Jean Bosco ajyanywe munzu y’abasazi ngo akurikiranwe n’abaganga.
Hari abavuga ko Abanyamakuru bakunze kwirukankira mu buhunzi bwohanze nyamara bitoroshye na gato kuhaba.
Umunyamakuru Jean Bosco Gasasira