Itsinda ry’abahanzi rya Symphony bize umuziki mu ishuri ryo ku Nyundo ubu ryimuriwe mu ntara y’amajyepfo mu karere ka Muhanga barateganya gusezera kwitabira ibitarmo by’abandi aho baba bahawe akazi ko gucuranga ahubwo ubu bakaba nabo bateganya ko bagiye kubyitabira nk’abahanzi ku giti cyabo
Mu kiganiro umwe mu bagize Symphony Band yagiranye na RUSHYASHYA NEWS, Mugengakamere Joachim yadutangarije ko babona nabo igihe kigeze ngo bitabire ibitaramo nk’abahanzi aho kubyitabira nk’abatumiwe ngo bacurangire abandi.
Joachim uzanzwe ucuranga guitar Solo yagize ati “Umuziki ntituwumazemo igihe gitoya uko tuwubona turabona ko bishoboka ko twahindura imikorere muminsi irimbere bitewe nicyizere duhabwa nabakurikira ibyo dukora, icyizere ni cyinshi ko vuba tuzahagarika gucurangira abahanzi ahubwo natwe tugatangira kwitabira ibitaramo twacurangagamo ariko nkabahanzi”.
Ibi bije nyuma yaho kandi iri tsinda ryaraye rishyize hanze indirimbo bise IDE bafatanyije na Alyn Sano, kuri iyi ndirimbo Jaoachim yadusobanuriye uko igitekerezo cyo gukora iyo ndirimbo cyaje.
Joachim ati “Indirimbo twasohoye yitwa IDE bishatse kuvuga igitekerezo, ni indirimbo igaruka ku rukundo nyarwo ishobora gusobanura byinshi kubakundana by’ukuri, twayikoranye na alyn sano ndetse turamushimira cyane kuba yaragaragaye mumushinga windirimbo yacu”.
“Igitekerezo aho cyaturutse ni munganzo yacu ya buri munsi nk’abahanzi, nyuma yo kwandika iyi ndirimbo nibwo hatangiwe kuyitunganya muburyo bw’amajwi muri studio ya symphony yitwa backstage studio nyuma duhamagara Alyn nawe aradukundira”.
Kuri ubu itsinda rya Symphony rigizwe na Fabrice uvuza ingoma, Niyontezeho Etienne ucuranga Piano, Mugisha Frank ucuranga Guitar Bass, Mugengakamere Joachim ucuranga Guitar Solo.
Reba hano indirimbo “IDE” ya Symphony Band na Alyn Sano: