Umuherwe wo muri Tanzania, Mohammed Dewji wari umaze iminsi igera mu 10 ashimutiwe I Dar es Salaam yabonetse mk’uko byemejwe n’umuryango we uvuga ko kuri ubu ari iwe mu rugo kandi nta kibazo afite.
Ibinyujije ku rukuta rwayo, Mo Dewji Foundation yemeje aya makuru ivuga ko Mo Dewji ameze neza,kandi “ashima Imana n’Abatanzaniya kubw’amasengesho yabo”.
Nyuma y’ubu butumwa Mohamed Dewji nawe abinyujije kuri twitter ye yagize ati: “Ndashima Allah konagarutse mu rugo amahoro. Ndashima abavandimwe b’Abatanzaniya bose na buri wese hirya no hino kw’isi kubw’amasengesho yabo. Ndashima abayobozi ba Tanzania, barimo igipolisi kubwo gukora ngo ngaruke mu mahoro.”
Iyi nkuru dukesha Dailynews ikomeza ivuga kominisitiri mu biro bya visi perezida ushinzwe ibidukikije, January Makamba, kuri uyu wa Gatandatu ari bwo yatangaje ko Mohammed Dewji yagarutse iwe amahoro. Ati: “Maze kuvugana nawe na se mu minota 20 ishize. Mu ijwi rye, ni Mo usanzwe. Ameze neza mwarakoze mwese kubw’amasengesho yanyu. Imana ni ukuri ni nkuru. Ngiye kumureba ubu.”
Kuri uyu wa Gatandatu n’ubundi, itariki 19 Ukwakira nibwo igipolisi cyari cyatangaje ko cyabashije kumenya imodoka yakoreshejwe mu gushimuta Dewji ndetse kizeza ko uyu muherwe wa mbere muri East Africa aza kuboneka vuba.