Tariki 05 Ukwakira 1990-tariki 05 Ukwakira 2022, imyaka 32 irashize Abatutsi biswe ‘ibyitso by’Inkotanyi” bakorewe iyicarubozo ndengakamere, aba basaga 10.000 bajugunywe muri gereza ku maherere, abandi benshi baricwa hirya no hino mu gihugu.
Ubuhamya bw’abafunzwe buvuga ukuntu bakubiswe, bicishwa inzara n’inyota, kugeza ubwo icyitwa ngo ni igikoma babazaniye nyuma y’iminsi 3 nta kintu bakoza ku munwa, bakinywesha inkweto zabo kuko bari bimwe ibikombe byo kukinywesha. Ni iyicarubozo, ni ugutesha agaciro ikiremwamuntu birenze ukwemera.
Mu ijoro ryo ku itariki ya 04 Ukwakira 1990, nyuma y’ iminsi 4 FPR-Inkotanyi itangije urugamba rwo kuvana Abanyarwanda ku ngoyi y’abicanyi, Yuvenali Habyarimana n’akazu ke bakoze ikinamico, barara barasa mu Mujyi wa Kigali, babeshya ko ari ”ibyitso bya FPR” byashakaga gufata Kigali. Byahe se byo kajya ko yari amayeri yo kubona uko batoteza Abatutsi n’abandi bari baramaze kugaragaza ko batishimiye imitegekere ya MRND!
Bukeye tariki 05 z’uko kwezi rero, abo bagome babyutse bavuga ko bafashe abarwanyi b’Inkotanyi n’intwaro nyinshi, maze birara mu nzirakarengane z’Abatutsi n’abandi barebwaga nabi n’iyo ngoma mbi. Nta gutoranya, bafashe abana, abakecuru, abasaza, abarwayi, n’abandi bigaragara ko ntaho bahuriye n’intambara, barunda mu masitade, dore ko gereza zo zari zamaze kuzura.
Nyuma y’amezi menshi baborera muri gereza, habaye ingirwa-rubanza maze benshi bararekurwa ariko baramugajwe n’inkoni, inzara n’irindi yicarubozo rikabije bakorewe. Abandi biganjemo abakozi ba leta n’abacuruzi bakomeje gufungirwa ubusa, kuko nta kimenyetso na kimwe cyabahamyaga icyaha.
Iryo cengezamatwara ya kigome, rivuga ko mu Rwanda hari ibyitso by’inkotanyi, ryakomeje gukoreshwa mu guhembera amacakubiri, Umututsi akitwa “umwanzi” , Umuhutu akigishwa kwivuna uwo mwanzi ataramutanga ngo amwice.
Iyo turufu y’urwango n’amacakubiri yaje kugera ku ntego kuva muw’1990, ubwo Abatutsi bahigwaga bukware, baricwa, batwikirwa amazu, amatungo yabo araribwa, bisa nk’igerageza ryo kwitegura kubarimbura muri Jenoside yakorewe Abatutsi muw’1994.
Uretse Perezida Habyarimana, abandi batazibagirana muri iryo kinamico ryo gutoteza Abatutsi bo bise ”ibyitso”, twavuga nk’abasirikari bakuru bari barangajwe imbere na Col.Laurent Serubuga ubu wigaramiye mu Bufaransa, Col.Théoneste Bagosora wanagizwe umucamanza mu manza z“ibyitso”, Théoneste Mujyanama wari Minisitiri w’ubucamanza, Col. Renzaho Tharcisse, Col. Anatole Nsengiyumva, n’abandi bazahora bibukwa mu mateka kubera ubugome bagiriye abantu, babaziza gusa ko ari Abatutsi.
Nta joro ridacya ariko, kuko urugamba rwa RPF rwaje gutanga umusaruro, ubu buri Munyarwanda akaba yibona nk’umwenegihugu unganya uburenganzira na mugenzi we.
Harakabaho intwari zadukijije ubutegetsi bw’inkoramaraso, kandi n’ibishibuka byabwo bikibundabunda hirya no hino ku isi bizatsindwa.