Tariki nk’iyi mu 1994 nibwo Ingabo za FPR zafashe ikibuga cy’indege cya Kigali ndetse n’ikigo cya gisirikare cya Kanombe mu rugamba rwazo rwo guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.
Icyo gihe Ingabo za Leta ya Habyarimana zakomeje guhunga zijya mu Majyepfo y’u Rwanda kubera ko ingabo za FPR zari zikomeje kuzotsa igitutu.
Ku rundi ruhande, abanyarwanda bari barahungiye muri Tanzania no mu Burundi bakomeje gutahuka. Ibitaro bya Nyamata byatangiye kwakira abacitse ku icumu bibaha ubuvuzi. Abagera kuri 200 bashyizwe mu bitaro naho abasaga 300 baganaga ibi bitaro buri munsi
Kuri iyi tariki kandi, Perezida Sindikubwabo yandikiye Perezida Mitterrand amushimira ubufasha igihugu cye kigenera u Rwanda amumenyesha ko “kubera kubura ibikoresho ingabo zígihugu zavuye mu kigo cya gisirikare cya Kanombe” amusaba ubufasha bwihuse aranamutelefona.
Ni nawo munsi Amnesty International yasohoye raporo ivuga ko ubwicanyi buri gukorerwa Abatutsi mu Rwanda bwateguwe na Leta kandi ikabukora ifatanyije n’ingabo zayo.