Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere (RDB) cyongeye guha amahirwe Abanyarwanda yo gusura ibyiza by’u Rwanda, kuri iyi nshuro abarenga 50 biganjemo abatsinze ikimeze nka Tombola yahaye amahirwe abavutse ku itariki 04 Nyakanga.
Muri iyi Tembera u Rwanda yatangiye kuwa gatandatu, igikorwa nyamukuru cyari ugusura ingagi byakozwe ku cyumweru.
Itsinda ry’abantu 8 barimo n’umunyamakuru ryasuye umuryango wa Sabyinyo uba munsi y’umusozi wa Sabyinyo n’uwa Gahinga, ni munsi y’ikirunga cya Sabyinyo.
Ni umuryango urimo ingagi 17, ziyobowe na ingagi yitwa “Guhonda” kugeza ubu bavuga ko ariyo ikuze cyane ku isi bakeka ko ifite imyaka 46 cyangwa 47, bakeka kuko ngo ubwo batangiraga kumenyereza uyu muryango mu 1987 basanze yo yaramaze guhindura ibara mu mugongo kandi ubundi ngo biba ku myaka 12. Ubusanzwe ingagi ngo zimara imyaka iri hagati ya 35 na 45.
Muri uyu muryango wa Sabyinyo habarizwamo abagore batandatu (6), bose ubwo bakaba ari aba Guhonda nubwo abahungu bayo bayifasha mu gutera akabariro kuko itakibashije.
Kugira ngo usure ingangi bigusaba kubyuka kare, saa moya z’igitondo ukaba uri mu kinigi, ahatanirwa gahunda ndetse n’amatsinda yo gusura ingagi, kuko utakwishora mu ishyamba uri wenyine, kandi mugomba kugenda mu itsinda ry’abantu 8 gusa, ngo kubera gahunda zo kurinda ubusugire bw’ingagi.
Twahagurutse mu kinigi 08h40 n’imodoka, tubanza kunyuraho tugura amazi n’utundi two kurya tuza gukenerwa mu nzira.
Saa 09h25 nibwo twari tugeze ahitwa kwa Ndabateze, ari naho twagombaga gusiga imodoka tugatangira inzira y’amaguru.
Aha ubanza kuzamuka mu mirima y’abaturage nk’iminota 10, ubara ko winjiye ishyamba rya Parike y’ibirunga ugeze ku ruzitiro rwayo, twe twinjiriye mu ishyamba ahitwa ‘Akago’, aha twahamaze iminota nk’itanu batubwira amabwiriza agenga ishyamba, ubundi 09h50 dutangira guterera ishyamba.
Nka saa 10h55 twari dutangiye gusuura ingagi twasanze aho bita ‘Cyakigarama’ mu musozi hejuru, hafi saa sita twari dusoje kuzisuura kuko bimara isaha imwe.
Ishyamba twarisohotsemo 13h00, twongera gusubira mu modoka yatuzanye, hafi 13h45 twari tugeze mu kinigi aho twahagurutse.
Gusa, kuba twarakoresheje amasaha tanu harimo isaha imwe gusa abakerarugendo bagomba kumarana n’ingagi, ntibivuze ko aricyo gihe fatizo uzakoresha buri uko usuye ingagi gishobora kwiyongera bitewe n’aho muzisanze.
Hari imiryango y’ingagi iba hafi hari n’iba kure, aho ushobora guhaguruka mu kinigi saa mbiri z’igitondo ukahagaruka saa kumi cyangwa saa kumi n’imwe.
Gusa, urugendo rwose wakora ntabwo rukurambira kubera imiterere y’ishyamba ry’ibirunga ndetse n’ikirere cyuzuye amafu n’amahumbezi.
Ikindi gitangaje muri uyu muryango, harimo ingagi yitwa “Big Ben” bakunze kwita “Gahara” ifite uruhara nyamara igifite imyaka hafi 12 gusa, abazishinzwe bavuga ko ku isi ariyo ngagi yo mu birunga yonyine ifite uruhara.
Mu nararibonye twabwiwe ko idasanzwe kandi ibonwa na bake, twabonye ingagi zikora imibonano mpuzambitsina inshuro eshatu imbere yacu zitagiye kwihisha.
Inararibonye nahakuye
Ingagi ni ibikoko ubushakashatsi bwagaragaje ko ku kigero cya 98% bifitanye isano n’abantu, kandi n’iyo uzisuye hari imyitwarire uzisangana ijya gusa n’iy’abantu n’ubwo hari n’iyo zitandukanyije n’abantu cyane.
Ingagi zamenyerejwe zizi kwakira abantu, iyo zibabonye ziza hafi aho mushobora kuzibona, mukazifotora, ndetse mukaniforeza hafi yazo, ni hafi yazo ntabwo ari iruhande rwazo kuko utemerewe kuzegera hagati yawe n’ingagi hatarimo metero zirindwi kubera amabwiriza yo kuzibungabunga ndetse no gucunga umutekano w’ababa bazisuye.
Umu-guide witwa Ferdinand wadufashije kuzigeraho yambwiye ko ingagi imwe ikubye inshuro 10 imbaraga z’umusore w’inkorokoro wiyumva, ndetse ngo n’agato k’imyaka nk’umunani ntimwajya mu mirya.
Nubwo ubushakashatsi bwagaragaza ko ingagi zifitanye isano n’abantu hari ibintu zihari bitagaragara ku bantu cyane nko kubababarira bya nyabyo, kuko ikosa rikozwe n’umwana w’ingagi iyo itayihaniyeho ihita ibyibagirwa ntabwo ibika inzika ngo ize kuyihana nyuma aho iyifatiye.
Ikindi cyantunguye ni uko ingagi y’igisore igeze mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina gishobora kuyikorana n’abagore ba Se, ndetse hari n’ibyo niboneye n’amaso yanjye.
Gusa, kubera imvugo yihariye igisore gikoresha gitereta ishuro eshatu nazibonye zibikora Se, akaba ari nawe muyobozi w’umuryango yagiye abyumva ari kure agahita aza yiruka kugira ngo ahane igihugu cye kiri kumurongorera umugore.
Ubusa nzwe ngo ingagi zigira amajwi atandukanye agera kuri 50 zikoresha kandi abashinzwe kuzikurikirana muri Parike baba bazi icyo ayo majwi asobanuye.
Ubu bumenyi bw’amajwi yazo ni nayo afasha aba-guide kuyobora abakerarugendo ku ngagi kuko iyo zitishimiye abantu babimenya, iyo zirakaye bakabimenya, zaba ziri gukanga abazisuye kugira ngo zirebe uko ikiremwa muntu kitwara imbere yazo bakabimenya, ndetse n’iyo zihaye ikaze abazisuye barabimenya bakamenya uko babwira abakerarugendo uko bitwara.