Umunyarwanda uba mu buhungiro, Dr Theogene Rudasingwa avuga ko ibaruwa Perezida Museveni yandikiye mugenzi we, Pierre Nkurunziza itagaragaza uruhare rw’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi, CNDD-FDD mu kuba ryarabashije gutuma habaho ibiganiro byatumye u Burundi bwongera gutekana.
Mu ibaruwa Dr. Rudasingwa yatangiye anenga Perezida Museveni kuba ibikubiye mabaruwa yagiye yohererezanya na mugenzi we Nkurunziza byagiye bijya ku karubanda mu buryo buciriritse.
Rudasingwa avuga kuba bidahwitse kuba Museveni mu ibaruwa ye yo kuwa 8 Ukuboza 2018 yandikiye Nkurunziza atagaruka ku ruhare rwa CNDD-FDD mu gushyira igitutu kuri Leta ya Buyoya kugira ngo yemere imishyikirano ari nayo yavuyemo amasezerano ya Arusha.
Ati “ (…) Sibyo kudaha agaciro uruhare rwa CNDD-FDD no guhangana kw’Abahutu muri rusange kugira ngo batume Leta ya Buyoya ijya ku meza y’ibiganiro. Ntibigeze bafata Bujumbura, byakumvikana bitewe n’uburyo wumva igisirikare mu mpinduramatwara (…)”
Asa n’usubiza ku kuba Museveni yarandikiye Nkurunziza amwibutsa ko akwiye gushyikirana n’abashatse kumuhirika ku butegetsi kuko ngo na we atigeze arwana ngo afate igihugu cy’Uburundi, Rudasingwa yagize ati “ Mu mateka, impinduramatwara zose ntizitangwa n’insinzi inyuze mu ntambara. Nanone kandi insinzi inyuze mu ntambara si ihame ko itanga demukarasi n’umutekano urambye (…)”
Uyu mugabo avuga ko yatangajwe n’uburyo Museveni yirengagije nkana ibintu bibiri by’ingenzi muri politiki y’igihugu cy’u Burundi.
Ati “ Natunguwe n’uburyo mu busesenguzi bwawe wirengagije ibintu bibiri by’ingenzi byagize uruhare mu mateka ya vuba aha y’u Burundi. Jenoside ya mbere yakorewe abahutu mu 1972, icya kabiri ni iyicwa Melchior Ndadaye, Perezida wa mbere w’umuhutu wari utowe mu buryo bwa demokarasi mu 1993. Ibi byose byakozwe n’Abatutsi bari mu butegetsi.”
Muri iyi baruwa ndende yo kuwa 14 Ukuboza uyu mwaka kandi Rudasingwa yemeranya na Perezida Museveni ku ngingo yo kuba u Burundi bufite ikibazo cy’ingutu cyamaze igihe aho (mu magamabo ye), ubutegetsi bwihariwe n’Abatutsi.
Mu kiganiro cyanyuze kuri Radio Ishakwe Rudasingwa yavuze ko Museveni nta Moral authority afite yo kuba yajya inama. Rudasingwa ngo ntiyumva ukuntu Museveni avuga ko ikibazo cy’Afrika ari ba gashakabuhake , akirengagiza ibibazo byatewe na Jenoside, impunzi, ubukene, inzangano, ibyobyose by’Afrika, biri mu karere ayoboye, ikindi ngo n’abayobozi b’Afrika bategeka nabi n’ubwo abo bagashakabuhake batera inkunga.
Rudasingwa avuga ko Museveni afite Troma kubera amakimbirane ari mu karere no muri famille ye.
Dr. Theogene Rudasingwa ni umwe mu bashinze ishyaka rirwanya Leta y’ u Rwanda ari ryo Rwanda National Congress (RNC). Ntibyateye kabiri aza gushwana na mugenzi we Kayumba Nyamwasa, ashinga irye ishyaka ISHAKWE, afatanije na Musonera na Joseph Ngarambe.