• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Theogene Rudasingwa yikomye Museveni avuga ko nta ” Moral authority”agira

Theogene Rudasingwa yikomye Museveni avuga ko nta ” Moral authority”agira

Editorial 17 Dec 2018 ITOHOZA

Umunyarwanda uba mu buhungiro, Dr Theogene Rudasingwa avuga ko ibaruwa Perezida Museveni yandikiye mugenzi we, Pierre Nkurunziza itagaragaza uruhare rw’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi, CNDD-FDD  mu kuba ryarabashije gutuma habaho ibiganiro byatumye u Burundi bwongera gutekana.

Mu ibaruwa Dr. Rudasingwa yatangiye anenga Perezida Museveni kuba  ibikubiye  mabaruwa yagiye yohererezanya  na mugenzi we Nkurunziza byagiye bijya ku karubanda mu buryo buciriritse.

Rudasingwa avuga kuba bidahwitse kuba Museveni mu  ibaruwa ye yo kuwa 8 Ukuboza 2018 yandikiye Nkurunziza atagaruka  ku ruhare rwa CNDD-FDD mu gushyira igitutu kuri Leta ya Buyoya kugira ngo yemere imishyikirano ari nayo yavuyemo amasezerano ya Arusha.

Ati “ (…) Sibyo  kudaha agaciro uruhare rwa CNDD-FDD no guhangana kw’Abahutu muri rusange kugira ngo batume Leta ya Buyoya  ijya ku meza y’ibiganiro. Ntibigeze bafata Bujumbura, byakumvikana bitewe n’uburyo wumva igisirikare mu mpinduramatwara (…)”

Asa n’usubiza ku kuba Museveni yarandikiye Nkurunziza amwibutsa ko akwiye  gushyikirana n’abashatse kumuhirika ku butegetsi kuko ngo na we atigeze arwana ngo afate igihugu cy’Uburundi, Rudasingwa yagize ati “ Mu mateka,  impinduramatwara zose ntizitangwa  n’insinzi inyuze mu ntambara.  Nanone kandi insinzi inyuze mu ntambara si ihame ko itanga demukarasi n’umutekano urambye (…)”

Uyu mugabo avuga ko yatangajwe n’uburyo  Museveni  yirengagije nkana ibintu bibiri by’ingenzi muri politiki y’igihugu cy’u Burundi.

Ati “ Natunguwe n’uburyo mu busesenguzi bwawe wirengagije ibintu bibiri by’ingenzi  byagize uruhare mu mateka ya vuba aha y’u Burundi. Jenoside ya mbere yakorewe abahutu mu 1972, icya kabiri ni iyicwa Melchior Ndadaye, Perezida wa mbere w’umuhutu wari utowe mu buryo bwa demokarasi  mu 1993. Ibi byose byakozwe n’Abatutsi bari mu butegetsi.”

Muri iyi baruwa ndende yo kuwa 14 Ukuboza uyu mwaka  kandi Rudasingwa yemeranya na Perezida Museveni ku ngingo yo kuba u Burundi bufite ikibazo cy’ingutu cyamaze igihe aho (mu magamabo ye), ubutegetsi bwihariwe n’Abatutsi.

Mu kiganiro cyanyuze kuri Radio Ishakwe Rudasingwa yavuze ko  Museveni nta Moral authority afite yo kuba yajya inama. Rudasingwa ngo ntiyumva ukuntu Museveni avuga ko ikibazo cy’Afrika ari ba gashakabuhake , akirengagiza  ibibazo byatewe na Jenoside, impunzi, ubukene, inzangano, ibyobyose by’Afrika, biri mu karere ayoboye, ikindi  ngo n’abayobozi b’Afrika bategeka nabi n’ubwo abo bagashakabuhake batera inkunga.

Rudasingwa avuga ko Museveni afite Troma kubera amakimbirane ari  mu karere no muri famille ye.

Dr. Theogene Rudasingwa ni umwe mu bashinze ishyaka rirwanya Leta y’ u Rwanda ari ryo Rwanda National Congress (RNC). Ntibyateye kabiri aza gushwana na mugenzi we Kayumba Nyamwasa, ashinga  irye ishyaka ISHAKWE, afatanije na Musonera na Joseph Ngarambe.

2018-12-17
Editorial

IZINDI NKURU

Ingoma ya Museveni kurangaza abaturage yibanda ku Rwanda kubera ikibazo cy’ishimutwa rya Kabuleta

Ingoma ya Museveni kurangaza abaturage yibanda ku Rwanda kubera ikibazo cy’ishimutwa rya Kabuleta

Editorial 16 Jul 2019
Mu gihe ubutumwa bwa SADC muri Kongo busatira umusozo, umusaruro ni hafi ya ntawo.

Mu gihe ubutumwa bwa SADC muri Kongo busatira umusozo, umusaruro ni hafi ya ntawo.

Editorial 05 Oct 2024
Nyuma y’aho  Amb. Eugene Gasana  aherewe inshingano zo  guhungisha imitungo  ya Kabila yanyerejwe  ubu ngo yaba yiteguye kwerekaza muri  Kongre y’Amerika  gutanga ubuhamya

Nyuma y’aho Amb. Eugene Gasana aherewe inshingano zo guhungisha imitungo ya Kabila yanyerejwe ubu ngo yaba yiteguye kwerekaza muri Kongre y’Amerika gutanga ubuhamya

Editorial 07 Oct 2017
Kuki Museveni yanga u Rwanda akomokamo?

Kuki Museveni yanga u Rwanda akomokamo?

Editorial 28 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyagatare: Umugabo w’imyaka 33 yatawe muri yombi azira gutanga ruswa
Mu Mahanga

Nyagatare: Umugabo w’imyaka 33 yatawe muri yombi azira gutanga ruswa

Editorial 23 Feb 2016
Imibonano mpuzabitsina mbere y’ubukwe ni icyaha cyangwa ni ngombwa ko ibaho?
IMIKINO

Imibonano mpuzabitsina mbere y’ubukwe ni icyaha cyangwa ni ngombwa ko ibaho?

Editorial 15 Feb 2016
Uko uBubiligi bwabaye indiri y’ibyihebe n’abicanyi bakoze Jenoside mu Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Uko uBubiligi bwabaye indiri y’ibyihebe n’abicanyi bakoze Jenoside mu Rwanda

Editorial 26 Nov 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru