• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Theogene Rudasingwa yikomye Museveni avuga ko nta ” Moral authority”agira

Theogene Rudasingwa yikomye Museveni avuga ko nta ” Moral authority”agira

Ubwanditsi 17 Dec 2018 ITOHOZA

Umunyarwanda uba mu buhungiro, Dr Theogene Rudasingwa avuga ko ibaruwa Perezida Museveni yandikiye mugenzi we, Pierre Nkurunziza itagaragaza uruhare rw’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi, CNDD-FDD  mu kuba ryarabashije gutuma habaho ibiganiro byatumye u Burundi bwongera gutekana.

Mu ibaruwa Dr. Rudasingwa yatangiye anenga Perezida Museveni kuba  ibikubiye  mabaruwa yagiye yohererezanya  na mugenzi we Nkurunziza byagiye bijya ku karubanda mu buryo buciriritse.

Rudasingwa avuga kuba bidahwitse kuba Museveni mu  ibaruwa ye yo kuwa 8 Ukuboza 2018 yandikiye Nkurunziza atagaruka  ku ruhare rwa CNDD-FDD mu gushyira igitutu kuri Leta ya Buyoya kugira ngo yemere imishyikirano ari nayo yavuyemo amasezerano ya Arusha.

Ati “ (…) Sibyo  kudaha agaciro uruhare rwa CNDD-FDD no guhangana kw’Abahutu muri rusange kugira ngo batume Leta ya Buyoya  ijya ku meza y’ibiganiro. Ntibigeze bafata Bujumbura, byakumvikana bitewe n’uburyo wumva igisirikare mu mpinduramatwara (…)”

Asa n’usubiza ku kuba Museveni yarandikiye Nkurunziza amwibutsa ko akwiye  gushyikirana n’abashatse kumuhirika ku butegetsi kuko ngo na we atigeze arwana ngo afate igihugu cy’Uburundi, Rudasingwa yagize ati “ Mu mateka,  impinduramatwara zose ntizitangwa  n’insinzi inyuze mu ntambara.  Nanone kandi insinzi inyuze mu ntambara si ihame ko itanga demukarasi n’umutekano urambye (…)”

Uyu mugabo avuga ko yatangajwe n’uburyo  Museveni  yirengagije nkana ibintu bibiri by’ingenzi muri politiki y’igihugu cy’u Burundi.

Ati “ Natunguwe n’uburyo mu busesenguzi bwawe wirengagije ibintu bibiri by’ingenzi  byagize uruhare mu mateka ya vuba aha y’u Burundi. Jenoside ya mbere yakorewe abahutu mu 1972, icya kabiri ni iyicwa Melchior Ndadaye, Perezida wa mbere w’umuhutu wari utowe mu buryo bwa demokarasi  mu 1993. Ibi byose byakozwe n’Abatutsi bari mu butegetsi.”

Muri iyi baruwa ndende yo kuwa 14 Ukuboza uyu mwaka  kandi Rudasingwa yemeranya na Perezida Museveni ku ngingo yo kuba u Burundi bufite ikibazo cy’ingutu cyamaze igihe aho (mu magamabo ye), ubutegetsi bwihariwe n’Abatutsi.

Mu kiganiro cyanyuze kuri Radio Ishakwe Rudasingwa yavuze ko  Museveni nta Moral authority afite yo kuba yajya inama. Rudasingwa ngo ntiyumva ukuntu Museveni avuga ko ikibazo cy’Afrika ari ba gashakabuhake , akirengagiza  ibibazo byatewe na Jenoside, impunzi, ubukene, inzangano, ibyobyose by’Afrika, biri mu karere ayoboye, ikindi  ngo n’abayobozi b’Afrika bategeka nabi n’ubwo abo bagashakabuhake batera inkunga.

Rudasingwa avuga ko Museveni afite Troma kubera amakimbirane ari  mu karere no muri famille ye.

Dr. Theogene Rudasingwa ni umwe mu bashinze ishyaka rirwanya Leta y’ u Rwanda ari ryo Rwanda National Congress (RNC). Ntibyateye kabiri aza gushwana na mugenzi we Kayumba Nyamwasa, ashinga  irye ishyaka ISHAKWE, afatanije na Musonera na Joseph Ngarambe.

2018-12-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

‘Robert Mugabe ngo yadodewe ibyaha’

‘Robert Mugabe ngo yadodewe ibyaha’

Ubwanditsi 03 Oct 2018
Nyamasheke : Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Gisakura yaburiwe irengero

Nyamasheke : Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Gisakura yaburiwe irengero

Ubwanditsi 13 May 2017
Akabaye icwende ntikoga, Rashid Hakuzimana yafunzwe mu mwaka wa 2006 azira ibyaha bitandukanye harimo kuvutsa igihugu umudendezo, ibyaha arimo asubiramo

Akabaye icwende ntikoga, Rashid Hakuzimana yafunzwe mu mwaka wa 2006 azira ibyaha bitandukanye harimo kuvutsa igihugu umudendezo, ibyaha arimo asubiramo

Ubwanditsi 31 Aug 2021
Twagirayezu ukekwaho Jenoside yagejejwe mu Rwanda yoherejwe na Danemark

Twagirayezu ukekwaho Jenoside yagejejwe mu Rwanda yoherejwe na Danemark

Ubwanditsi 12 Dec 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu Bufaransa hatahuwe abandi bajenosideri batatu. Abanyamakuru bo muri icyo gihugu baribaza igituma abo bagizi ba nabi bakomeza gufatwa nk’amata y’abashyitsi, aho gutabwa muri yombi.
Amakuru

Mu Bufaransa hatahuwe abandi bajenosideri batatu. Abanyamakuru bo muri icyo gihugu baribaza igituma abo bagizi ba nabi bakomeza gufatwa nk’amata y’abashyitsi, aho gutabwa muri yombi.

Ubwanditsi 21 May 2021
Rayon Sports yatsinze Gorilla FC ishimangira umwanya wa mbere – Ibyaranze umunsi wa 10 wa RPL
Amakuru

Rayon Sports yatsinze Gorilla FC ishimangira umwanya wa mbere – Ibyaranze umunsi wa 10 wa RPL

Ubwanditsi 24 Nov 2024
Kenya: Umunyamategeko warahije Odinga yirukanywe mu gihugu Ntaneguza Ahawe
Mu Mahanga

Kenya: Umunyamategeko warahije Odinga yirukanywe mu gihugu Ntaneguza Ahawe

Ubwanditsi 07 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru