• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

You are at :Home»IMIKINO»Shampiyona yagarutse, Rayon Sports na APR FC mu mukino w’ishiraniro nyuma ya Noheli

Shampiyona yagarutse, Rayon Sports na APR FC mu mukino w’ishiraniro nyuma ya Noheli

Ubwanditsi 10 Dec 2017 IMIKINO

Nyuma yo gusezererwa kw’Amavubi muri CECAFA, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryamenyesheje amakipe ko umunsi wa 9, 10 na 11 bya shampiyona bizakinwa mu 2017; Rayon Sports yakira APR FC tariki ya 26 Ukuboza kugira ngo ikipe y’igihugu ibone umwanya wo gutegura CHAN ya 2018.

Mu ibaruwa, Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA yandikiye abayobozi b’amakipe yababwiye ko umunsi wa 9 wa shampiyona uzakinwa tariki ya 12 Ukuboza 2017 aho Rayon Sports yari imaze igihe isabye ikiruhuko nyuma yo gukina na Mukura VS, umutoza wungirije Ndikumana Hamad Katauti akitaba Imana naho umutoza mukuru Karekezi Olivier agafungwa, izakina na Etincelles i Rubavu.

Kuri uyu munsi wa 9, tariki ya 21 Ukuboza 2017 nibwo AS Kigali ya mbere ku rutonde rwa shampiyona izakira kuri stade ya Kigali Kiyovu Sports ya kabiri.

Umunsi wa 10 wa shampiyona uzakinwa tariki ya 22 Ukuboza 2017 Bugesera FC yakira AS Kigali, APR FC na Musanze mu gihe Rayon Sports izasura Miroplast kwa Mironko i Gikondo.

Umunsi wa 11 wa shampiyona wari uteganyijwe tariki ya 5 Mutarama 2018 aho Rayon Sports yari kwakira APR FC kuri stade Amahoro, washyizwe tariki ya 26 Ukuboza 2017.

Kwimura iyi mikino ni mu rwego rwo kubonera Amavubi umwanya wo kwitegura igikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu gihugu, CHAN, kizabera muri Maroc kuva tariki ya 12 Mutarama kugeza 4 Gashyantare 2018.

Gahunda nshya ya shampiyona

Umunsi wa 9

Tariki ya 19 Ukuboza 2017

Musanze FC vs Miroplast FC – Sitade Ubworoherane

Etincelles FC vs Rayon Sports – Sitade Umuganda

Sunrise FC vs Kirehe FC – Nyagatare

Espoir FC vs Police FC – Rusizi

Tariki ya 20 Ukuboza 2017

Amagaju FC vs APR FC – Nyagisenyi

Mukura VS vs Gicumbi FC – stade Huye

Tariki ya 21 Ukuboza 2017

AS Kigali vs Kiyovu Sports – stade ya Kigali

Marines FC vs Bugesera FC – stade Umuganda

Umunsi wa 10

Tariki ya 22 Ukuboza 2017

Bugesera FC vs AS Kigali – Nyamata

Miroplast FC vs Rayon Sports – Mironko

Kirehe FC vs Marines – Kirehe

Police FC vs Sunrise FC – Kicukiro

Tariki ya 23 Ukuboza 2017

Gicumbi FC vs Amagaju – Gicumbi

APR FC vs Musanze – Sitade ya Kigali

Tariki ya 24 Ukuboza 2017

Kiyovu Sports vs Etincelles – Mumena

Espoir FC vs Mukura VS – Rusizi

Umunsi wa 11

Tariki ya 26 Ukuboza 2017

Musanze FC vs Gicumbi FC – Sitade Ubworoherane

Rayon Sports vs APR FC – Sitade Amahoro

Etincelles FC vs Miroplast FC – Sitade Umuganda

Tariki ya 27 Ukuboza 2017

Kiyovu Sports vs Bugesera FC – Mumena

Marines FC vs Police FC – Sitade Umuganda

Tariki ya 28 Ukuboza 2017

AS Kigali vs Kirehe FC – Sitade ya Kigali

Sunrise FC vs Mukura VS – Nyagatare

Amagaju vs Espoir FC (umukino uzabera kuri Sitade yaNyagisenyi mu Karere ka Nyamagabe).

2017-12-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

FERWAFA yunze murya Rwanda Premier League yanga icyifuzo cyo gusubika umukino APR FC ifitanye na Police FC

FERWAFA yunze murya Rwanda Premier League yanga icyifuzo cyo gusubika umukino APR FC ifitanye na Police FC

Ubwanditsi 03 Dec 2024
As Kigali ikomeje mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederations Cup itsinze Olympique de Missiri Sima igiteranyo cy’ibitego 8-1

As Kigali ikomeje mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederations Cup itsinze Olympique de Missiri Sima igiteranyo cy’ibitego 8-1

Ubwanditsi 18 Sep 2021
Rayon Sports inganyije na Yanga African, Gor Mahia yihagararaho mu rugo

Rayon Sports inganyije na Yanga African, Gor Mahia yihagararaho mu rugo

Ubwanditsi 17 May 2018
Minisiteri ya Siporo yahaye ibendera abakinnyi bagiye guhagararira u Rwanda mu gikombe cya Afurika kizabera mu Misiri

Minisiteri ya Siporo yahaye ibendera abakinnyi bagiye guhagararira u Rwanda mu gikombe cya Afurika kizabera mu Misiri

Ubwanditsi 10 Sep 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

David Himbara Ntamunoza, niba uhakana ko uri umwanzi w’Abanyarwanda, kuki uhimbazwa n’ikibi kibabayeho, ukababazwa n’inkuru nziza ibavuzweho?
Amakuru

David Himbara Ntamunoza, niba uhakana ko uri umwanzi w’Abanyarwanda, kuki uhimbazwa n’ikibi kibabayeho, ukababazwa n’inkuru nziza ibavuzweho?

Ubwanditsi 19 Nov 2020
Boeing 737 Max zatangiye kongera kugurwa nyuma yo gukumirwa mu bihugu birimo u Rwanda
UBUKERARUGENDO

Boeing 737 Max zatangiye kongera kugurwa nyuma yo gukumirwa mu bihugu birimo u Rwanda

Ubwanditsi 20 Jun 2019
Basore namwe Bakobwa mwakundaga Itabi rya Shisha mwakuwe amata kumunywa 
Mu Rwanda

Basore namwe Bakobwa mwakundaga Itabi rya Shisha mwakuwe amata kumunywa 

Ubwanditsi 15 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru