Umuhanzikazi Teta Diana, itsinda ryitwa Mbabara Group, n’umuhanzi Ismaël Lô wamamaye mu ndirimbo Tajabone n’izindi basusurukije imbaga y’abitabiriye inama y’ihuriro rya ‘Next Einstein Forum’ i Dakar muri Senegal yasojwe ku wa 8 Werurwe 2016.
Perezida Kagame w’u Rwanda na Macky Sall wa Senegal ni bo bari ku isonga mu batangiye ibiganiro muri iri huriro ryigaga cyane ku cyateza imbere siyansi n’ikoranabuhanga muri Afurika hongerwa imbaraga mu bushakashatsi kandi n’abanyeshuri bakiga amasomo ya siyansi n’ubwenjeniyeri kurushaho.
Teta Diana aririmba muri iri huriro
Iri huriro ryari ryitabiriwe n’abandi banyacyubahiro baturutse mu bihugu bitandukanye barimo Minisitiri w’Amashuri Makuru n’Ubushakashatsi muri Maroc Lacine Daoudi; Minister Ogbonnaya Onu ushinzwe Siyansi n’Ikoranabuhanga muri Nigeria; Minisitiri w’Amashuri Makuru muri Cameroon, Fame Ndongo; Minisitiri Abiy Ahmed ushinzwe Siyansi n’Ikoranabuhanga muri Ethiopia n’abandi batandukanye.
Ismaël Lô wo muri Senegal wahanze indirimbo ‘Tajabone’ yamenyekanye cyane muri Afurika
Teta Diana wahagurutse i Kigali ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki ya 6 Werurwe 2016 ajyanye n’itsinda ry’abacuranzi, yaririmbye muri iri huriro ryari ryitabiriwe n’abarenga 700 baturutse mu bihugu 80 barimo 54 bya Afurika, barimo 52% b’urubyiruko na 40% b’abagore .
M.Fils