Perezida Kagame ibi akaba yabigarutseho ubwo yari abajijwe n’umunyamakuru wa The Financial Times baherutse kugirana ikiganiro kirekire ku ngingo zitandukanye.
Umunyamakuru yibukije perezida Kagame uko yasobanuye ibyagezweho mu bukungu bw’u Rwanda ndetse na gahunda ateganya muri iyi manda nshya yatangiye, abazwa niba adafite impungenge z’abaturanyi bamwe bashobora gutekereza ko u Rwanda ruri kugera kuri byinshi rwonyine, ashaka kugaragaza ko rushobora kugirirwa ishyari, perezida kagame asubiza avuga ko ntawe ashaka gushinja ariko bibaho (kugirirwa ishyari), byanabayeho, ariko ko ari yo mpamvu u Rwanda rukomeje kugerageza kubana neza n’abaturanyi uko rushoboye.
Yabajijwe icyo atekereza ku gihugu cya Congo umunyamakuru yise kinini, gifite ubutunzi bwinshi ariko cyangiritse, abazwa uko u Rwanda rwakwifata mu gihe havuka ibibazo nk’uko bikunze kugaragara hakurya y’umupaka umwe cyangwa undi ugasanga abaturage barahungira mu kindi gihugu ku bwinshi, perezida Kagame asubiza ko icyo atari ikibazo cyahangayikisha u Rwanda cyane.
RDF, yiteguye guhangana n’ibibazo byaturuka mu Congo
Yavuze ko haramutse habayeho kuza kw’abaturage benshi ba Congo n’ibintu byabo ibyo byakwitabwaho neza n’u Rwanda. Ati: “Ndatekereza ibi bitaba ari icyiza. Dushobora kubyitaho. Nubwo duteganya ko miliyoni 2 z’abaturage zishobora kwambuka…. Dushobora n’ubundi kubyitaho. Kandi nyuma, nzi ko abandi bafasha.
Ntibyaduhungabanya. Ibishobora kuba muri Congo ni ugukonkoboka kandi congo ifite abaturanyi 9; twese bizadukoraho. Tuzagira uruhare rwacu mu kibazo. Ariko ikibazo ikibazo rukumbi nakomeje kugirira impungenge ariko cyagabanyutse cyane ubu, cyari buri gihe umutekano mukeya wari guturuka hariya ukatugiraho ingaruka. Ariko twabyitayeho mu myaka yashize twubaka ubushobozi”.
Perezida Kagame yakomeje avuga ko mu bihe byahise kwari ukwihimura ku bibazo bimwe byari bihari. Ati: “Ndabivuga gute? Aho kukureka ukazana intambara iwanjye, kandi isenya buri kimwe, ahubwo nakuzanira intambara.”
Umunyamakuru yasabye perezida Kagame kugaruka gato ku ntambara ya M23 aho ngo hagiye havugwa ko u Rwanda rwivanga mu bibazo bya Congo, abaza niba hari ingaruka byagize ku isura y’u Rwanda.
Perezida Kagame yasubije ko byagize ingaruka, avuga uko abantu bagiye bishyiramo Guverinoma y’u Bwongereza bamagana inkunga butera u Rwanda, ndetse ngo hakaba hari n’abavugaga ko inkunga yose butera u Rwanda ijya mu ntambara. Ibintu ngo bidahuye kandi bitari ukuri.
Aha perezida Kagame yagize ati: “Ndibuka igihe kimwe nshwana n’umwe mu baminisitiri hariya, wampamagaye kuri telephone. Yaravuze, oya, tugiye guhagarika inkunga yanyu. Nararakaye maze ndavuga, urabizi, nusubirana ayo mafaranga, ushobora nyabuneka kuyaha Congo? Byibuze ufashishe abakongomani ayo mafaranga yacu. Icya kabiri, mu myaka 23 ishize iyo myaka yose twashinjwaga buri kimwe muri Congo, kugeza ubu, nifuzaga kubona umuntu ushobora kuvuga, oya, wagiye muri Congo kuko washakaga gucukura imitungo kamere, amabuye y’agaciro ngo avuge , ibi nibyo wabonye, ibi nibyo wakoze.”
Umukuru w’igihugu akaba yakomeje avuga ko ahubwo bakwepa ikibazo cya nyacyo ari nacyo u Rwanda rwabagaragarije kuva mu 1994; Ibibazo by’umutekano. Ngo yewe u Rwanda rwanaberekaga ko ari yo mpamvu hashyizweho MONUSCO ngo nayo ihangane n’ibibazo nk’ibyo.
Ati: “Mutubwire icyo babikozeho. Amaherezo byagaragaye ko Loni yari yagiye hariya kwicara muri Congo, naho Umuryango Mpuzamahanga wicaye inyuma wizeye ko Ingabo za Loni ziri kwita ku kibazo.”
Komisiyo y’igihugu y’amatora muri Congo mu kwezi gushize yatangaje ko amatora ya perezida yari ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka adashobora kuba ahubwo azaba mu mwaka utaha wa 2018. Ni nyuma y’uko perezida Kabila ubusanzwe manda ye ya 2 yarangiye mu Ukuboza 2016, ariko akabasha kumvikana n’abatavuga rumwe nawe bakemeranya ko amatora azaba mu mpera z’uyu mwaka wa 2017.
Uku kongera gusunika amatora rero abakurikiranira hafi ibibera muri iki gihugu baremeza ko bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mutekano w’igihugu mu gihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakomeje gushimangira ko nyuma y’uyu mwaka Kabila atazaba afatwa nka perezida wa Congo. Hakaba hikangwa rero ko hashobora kuvuka imvururu zikomeye zishobora gutuma n’abaturage bata ibyabo.
Paerezida Kagame asubiza Umunyamakuru